RWANDA : UMWIHERERO W’ABAGIZI BA NABI N’IBISAMBO !
Kuva ejo kuwa mbere taliki ya 19/03/2012, mu Rwanda hateraniye inama itagira izina,itagira aho ibarizwa mu nzego ziyobora igihugu ; iyo nama igizwe n’aba bakurikira :
1. Paul Kagame ariwe Muyobozi w’iyo nama,
2. Tony Blair, wigeze kuba ministeri w’intebe w’igihugu cy’Ubwongereza,
3. Pasteri Rick Warren, washinze itorero ryitwa Saddleback Church muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika,
4. John Rwangombwa, Ministre w’Imari mu Rwanda,
5. John Rucyahana ,Umusenyeri mu itorero ry’Abangilikani mu Rwanda,
6. Louise Mushikiwabo, Ministre w’Ububanyi n’amahanga,
7. James Musoni,Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu,
8. Claver Gatete, Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu,
9. Andrew Mwenda, umunyamakuru ukomeye wo mu gihugu cya Uganda,
10. Rode Renolds, umuyobozi wa Banki yitwa Scotia yo kumugabane w’i Burayi.
Aba uko ari 10 bakaba bagize umutwe w’abagizi ba nabi bo kuyogoza igihugu cy’u Rwanda n’akarerere k’ibiyaga bigari by’Afurika mu izina ryo kwigira abajyanama bihariye ba Paul Kagame!
Nta gukabya ni abagizi ba nabi:
Nta gukabya kurimo abantu bagomba kuvuga ibintu mu izina ryabyo ! ubusanzwe umutwe w’abagizi ba nabi urangwa n’imikorere yawo nkuko uyu mutwe umeze. Ubusanzwe igihugu kigira inzego zitandukanye, zizwi kandi zigakorera n’ahantu hanzwi (amazu ya leta) kandi zikagenerwa umushahara, zigashobora no kugenzurwa ; urwego ruri rwaba runyuranyije n’iyo mikorere nkuru rwa kagame ruba ari urw’abagizi ba nabi kuko ibikorwa byarwo bibera mu mwijima (ikinyegero). None se abaturage bashobora kwitabaza uru rwogo mu bibazo bafite ? Ese uru rwego rufite aho rukorera ?
Kagame Paul ni umukuru w’igihugu, akaba afite abajyanama bazwi barimo Tom Ndahiro w’umushakashatsi mu bibazo bikomereye igihugu, abandi bajyanama ba rwihishwa , batazwi n’igihugu ni aba muhango ki ? Ikindi kimenyetso kigaragaza ko uru rwego ari urwabagizi ba nabi ni uko rwagiye gukorera inama mu nzu bwite ya Paul Kagame iri ku kiyaga cya Muhazi ; ubusanzwe mu Rwanda , ba local defense n’intore barara bumviriza ingo z’abanyarwanda ngo bumve ko batakoresheje inama , none Kagame we yayikoresheje harimo n’abanyamahanga ,iyi nama yemewe muruhe rwego rw’igihugu ? Iyi rwose ni imikorere y’abagizi ba nabi !
Iyi nama niyo gufasha Kagame Paul mu bibazo byinshi bimwugarije kandi atera n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga :
1.Aka gatsiko gashinzwe kuba umuvugizi wa Paul Kagame mu bihugu by’amahanga (Ubwongereza n’Amerika by’umwihari)kugirango akomeze gukingirwa ikibaba mu byaha bikomeye by’ubwicanyi aregwa (Rapport mapping ya Loni).
2.Aka gatsiko gashinzwe kwamamaza Paul Kagame mu bihugu by’amahanga bamwerekana nk’umuyobozi mwiza cyane ,ko igihugu yagiteje imbere bityo bahishire ubwicanyi n’itoteza leta ya Kagame ikomeje gukorera abanyarwanda bakomeje gusaba ko mu gihugu habaho demokarasi, amahoro n’isaranganya ry’ibyiza by’igihugu mu bana b’abanyarwanda.
3.Aka gatsiko ni ako gufasha Paul Kagame kunyereza umutungo w’igihugu :Ubu hari ikibazo gikomeye k’imishahara y’abarimu n’abaganga ariko amafaranga Kagame ari buhe bariya banyamahanga baje muri iriya nama kimwe na ruswa atanga mu bihugu by’amahanga ngo akingirwe ikibaba yahindura bikomeye ubuzima bw’abaganga n’abarimu ndetse n’abanyeshuri bagakomeza kubona buruse ! Ariko ibyo byose arabyikubira kugira ngo ashobore kuramba kubutegetsi no gusahura igihugu.
4.Abaturage baricwa n’inzara bitewe ni uko bambuwe imirima yabo niyo basigaranye bagategekwa guhingamo igihingwa kimwe kitagize indyo yuzuye ,abagize aka kanama bagomba gupfukirana ako kababaro k’abaturage kugirango isura ya kagame hanze y’u Rwanda idakomeza kwangirika .
5.Aba batemu biyita abajyanama ba Kagame nta numwe watinyuka kumubwira ko agomba kureka gukomeza kurenganya abanyarwanda abicira ubusa, abafunga hato na hato, abicisha inzara , abicisha amarozi ni bindi , ahubwo bagomba guhishira ibyo byose maze igihugu kigahabwa isura itari iyacyo mu rwego rwo gukingira ikibaba ubutegetsi bubi bwa Paul Kagame no gukurura ba mukerarugendo bo kwinjiza ifaranga bazigabanya hagati yabo ! Iyo uhishira umugizi wa nabi nawe uba uriwe , niyo mpamvu bidateye isoni na gato kuvuga ko abagize aka kanama ari agatsiko k’abagizi ba nabi !
Aba banyamahanga bo bifitiye indi mibare :
Nibyo koko Kagame Paul akeneye aba banyamahanga kugira ngo ahishe byinshi mu byaha bikomeye akomeje gukorera abanyarwanda no kugira ngo arambe kubutegetsi ariko aba banyamahanga nabo ntibabiyobewe ahubwo barahera kuri ubwo bwoba Kagame afite maze bikuriremo ayabo , basahure igihugu uko babishoboye. Hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko kagame yagurishije igihugu, abanyarwanda bakaba barumiye kuruhu inka yarariwe kera .
Bizwi neza ko Kagame yasahuye amabuye menshi y’agaciro mu gihugu cya Congo amaze kwivugana inzirakarengane zitagira ingano z’abanyarwanda n’abakongomani, byarasakuje cyane kugeza ubwo igihugu cya leta z’unze ubumwe z’amerika gifata ibyemezo byo gukomanyiriza amasosiyete yose agura amabuye y’agaciro avuye muri Congo, Kagame akaba yarayacuruzaga avuga ko ayacukuye mu Rwanda, byabaye ngombwa ko habaho gupima amabuye ava muri Congo n’amabuye acukurwa mu rwanda, kuva icyo gihe Kagame yakoze igikorwa cy’urwiyerurutse tso kuvuga ko asubije Congo ayo mabuye kugirango akomorerwe abone uko agurisha amatoni n’amatoni y’amabuye y’agaciro yibye Congo akibitse mu Rwanda, kugeza ubu byaranze , none yitabaje abo banyamahanga ngo arebe ko bakwinginga bene wabo bagakomorera Kagame kugirango ashobore kugurisha ayo mabuye yibye muri Congo ariko akayagurisha abeshya ko ayo mabuye acukurwa mu Rwanda noneho amafaranga avuyemo akayagabana na kariya gatsiko ! Iyo akaba ariyo nyungu ikomeye abo banyamahanga bakurikiranye kuri Kagame!
Ikindi kizwi ni uko Kagame yagurishije abanyamahanga (ku bakire bo mu bihugu by’Amerika n’ubwongereza) ibiyaga byo mu Rwanda byose n’inkengero zabyo kugirango mu gihe biriya bihugu by’iburayi bizaba biri mu gihe cy’ubukonje , abo bakire bo muri ibyo bihugu bave i burayi baze kota akazuba mu Rwanda, ni muri urwo rwego abaturage bambuwe amasambu yabo ari kuri ibyo biyaga bakabeshya ko ari ukurengera ibidukikije !Kugira ngo abo bakire bazabe aho bubaka amazu yabo.
Bariya bazungu rero biyise abajyanama ba Kagame baba baje mu kiraka cyo kurengera iyo mitungo ya bene wabo, ni muri urwo rwego bavuze ko ngo bagiye kugira inama Kagame z’uburyo bwo guteza ubukerarugendo mu Rwanda mbere cyane ko na Pariki zose z’u rwanda zagurishijwe abo bakire ; uzahahombera ni abanyarwanda bose kuko abaturage bazicwa n’inzara n’ifaranga rivuye muri ubwo bukerarugendo rikazigira mu mifuka ya Kagame n’ako gatsiko ! Ubundi mubona kagame wabuze amafaranga yo guhemba abakozi mu Rwanda yakurahe umushahara wa bariya banyamahanga ? Mubyukuri aka gatsiko kiyise abajyanama ba Kagame akaba ari mafia yo mu rwego rwo hejuru mu kwigwiza ho umutungo no kwambura abanyarwanda uburenganzira bwabo ! Iyo kavuga vision 2020 ako gatsiko kaba kirebaho kuko abaturage ntacyo bavuze ! Ubwo kaba gapanga uko kaziteza imbere naho amashusho y’imihanda n’amazu meza byavugwaga ko bizubakwa i butare, Kigali , Gisenyi Cyangugu ni ahandi ni inzozi !
Umwanzuro
Imvugo ikunzwe gukoreshwa ngo aba banyamahanga barashakira ibyiza u Rwanda ni ukubeshya cyane , mbese ni ugutera abanyarwanda urusenda mu maso , yego ako gatsiko n’abagakomokaho kazubaka amazu meza yabo nkiyi ya kagame yo ku Muhazi), bazagenda mu ndege zihenze , bazubaka amahoteli akomeye bazajya bararamo, bashobora no kuzubaka imihanda ibageza kuri ibyo biyaga na za pariki, ariko se n’ibingana iki bizagera k’umuturage ?
Amajyambere atarimo demokarasi, ntabemo kwishyira ukizana, akaba arangwa no guhiga abatemera ubutegetsi, akagira abanyarwanda ibicibwa mu gihugu cyabo ntabwo aba ari amajyambere aba ari nk’ivu ritumuka akaba azayoyoka igihe cyose umuyaga uzahuhira ! Hari ibihugu byinshi byateye imbere bifite ibikorwa remezo , ariko bitagira demokarasi byagiye byisenyera , ingero ntiziri kure, mu bihugu by’abarabu hari amajyambere aruta ay’u Rwanda ariko kubera kubura uburenganzira bw’ibanze ,imvururu n’intambara byakubise ibyo bikorwa hasi ubu ibyo bihugu birimo byisenyera ; urugero rutari kure ni igihugu cya Siriya muri iki gihe ! Ntacyo rero byaba bimaze kubeshya abantu ngo urimo ubaha ibikorwa by’amajyambere ariko abaturage bicwa n’inzara , bafungirwa ubusa , bicirwa ubusa , bababwira ngo tora aha …!! Ingaruka mbi z’amajyambere nkayo zizagera kubanyarwanda bose ndetse nabo bikubiye ibya rubanda badasigaye !
Igihe tugezemo nicyo kureba kure !
Kalinijabo Aimable
Kigali