RWANDA:UMUNYACYANGUGU NTIHARABAYO PASCAL ARIMO ASHYIRA MUBIKORWA UBUHANUZI BWA MAGAYANE KURI FPR NO KU RWANDA !

Publié le par veritas

Rwanda

Radiyo BBC ivugira mu Bwongereza mu rurimi rw’ikinyarwanda  ndayikunda cyane, itugeza ho ibiganiro byiza kandi biteguye neza, iyo radiyo igerageza gucukumbura inkuru kugirango igere ku muzi wayo. Ibiganiro byiyo radiyo nkunda harimo amakuru ariko ngakunda cyane ikiganiro cy’imvo n’imvano.

Mu kwezi gushize rero radiyo BBC yagiranye ikiganiro n’abantu banyuranye bavuga kuri raporo y’ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamunutu, aho iyo komisiyo ivuga ko ingabo z’u Rwanda zakoze ibikorwa byo guhohotera impunzi z’abahutu b’abanyarwanda bari mu gihugu cya Congo (zaïre) kuburyo ibyaha bakoreye impunzi bigeze imbere y’ubutabera bushobora kubyita itsembabwoko (génocide). Ikintu cyantangaje rero kugeza ubu ni uko muri icyo kiganiro cya radiyo BBC numvisemo ijwi  ry’umugabo witwa  NTIHARABAYO Pascal, ntega amatwi ibyo yavuze byose , noneho bintera kwibaza ! Ese bigenda gute kugirango umuntu atange ibitekerezo bye kuri BBC kirundi kinyarwanda nk’uko uyu Pascal yabikoze , kuko kenshi n’ibitekerezo dutanga Ali youssuf Mugenzi ntashobora kubisoma byose ! Nyje nasanze hari ihurizo rikomeye cyane ryo kumenya uko BBC itoranya abantu batanga ikiganiro iba yateguye ! Haramutse hariho uburyo bwo gutoranya abantu batanga ibitekerezo byabo kuri radiyo BBC , noneho abagomba kuganira bakaba baziranye ntabwo Uwizeyimana Evode yari kwemera kuvugana n’uyu mugabo NTIHARABAYO Pascal, ndetse ndahamya ko na BBC iyo ikimenya neza uwo Pascal ntabwo yari kumwemerera avugira kuri BBC ! Burya abanyarwanda dufite umwihariko, tuvuga ururimi rumwe kandi igihugu ni gito kuburyo kenshi abantu baba baziranye, reka rero mbabwire muri make umuntu BBC yahaye ijambo nk’inzobere ngo avuge akaga impunzi zahuriye nako muri Congo !

 

NTIHARABAYO Pascal ni muntu ki ?

 

Ntiharabayo Pascal yavukiye muri segiteri ya Mukoma ubu yabaye umurenge wa Nyabitekeri, muri komine Gafunzo , ubu yabaye akarere ka Nyamasheke , muri Prefegitura ya Cyangugu ,ubu yiswe intaray’iburengerazuba. Abyarwa n’umusaza witwa NSANZURWIMO Silas  mu muryango mugari cyane kuburyo na mukuwe witwa DUSABIREMA Eugène ari umupadiri muri diyosezi ya Cyangugu mu Rwanda.

Pascal ntiharabayo ndamuzi cyane kuko turi abaturanyi kandi tukaba turi mukigero kimwe k’imyaka, naho yize henshi twabaga turi kumwe. Mu mwaka w’1993, Ntiharabayo Pascal yirukanywe mu kigo yigagamo cya Byimana kubera kubiba amacakubiri mu bandi banyeshuri, cyane ko icyo gihe yiyitaga umwana ukomoka mu muryango MRND yakamiye, ubwo ibyamoko byari bishyushye muri icyo gihe bitangiye no kugera mu mashuri, byabaye ngombwa ko bamufatira icyemezo cyo kumwirukana ! Ubwo yirukanywe ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, itsembatsemba n’itsembabwoko ryabaye mu kwezi ka mata 1994, ntabwo Ntiharabayo Pascal yigaga. Ubwo abantu benshi bo mu bwoko bw’abahutu bahungaga FPR yari imaze gufata igihugu , Pascal nawe yambutse ikiyaga cya kivu ahungira muri Zaïre ariyo Congo y’iki gihe ! Ageze i Congo yahise ajya mu nkambi y’impunzi z’abanyarwanda yitwaga  BIRAVA, Ntabwo Ntiharabayo Pascal yigeze aba i Bukavu nkuko we abyivugira , nta nubwo yigeze anahanyura ahubwo ! Mu nkambi ya Birava Ntiharabayo Pascal yari afitemo ijambo , yahawe mo akazi ko gucengeza mu banyarwanda bari mu nkambi ububi bw’inkotanyi kugeza ubwo abaye umuyobozi wa cellule yabaga hanze y’inkambi yitwaga SHUNGWE. Bitewe ni uko muri iyo cellule naho habagamo impunzi z’abanyarwanda ariko bagafatira ibyo kurya mu nkambi ya BIRAVA  ; pascal kandi yikundiraga gutaramira mu kabare kazwi cyane mu nkambi ya Birava bukamukeraho ; kuba yaragizwe umuyobozi wa cellule ya Shungwe byatumaga abona icyo kugura inzoga kuko mubyukuri yatangaga raporo y’imibare y’abantu ififitse kugirango abone itako ry’umutware !

 

 

 

 

Ibitero by’inkotanyi mu nkambi n’uko Pascal NTIHARABAYO yahunze :

 

Ku italiki ya 13 mata 1995, inkambi ya Birava nibwo yatewe bwa mbere n’inkotanyi , maze inkotanyi zibasira aho ka kabari kari kuko zari zimaze kumenya ko abantu  bakomeye mu nkambi ariho bataramira, icyantangaje cyane , ni uko Ntiharabayo pascal yari muri ako kabari, agira amahirwe yo kurokoka abandi baba imirambo, ariko iyo avugira kuri Radiyo Rwanda na Télévision y’u Rwanda ko FPR nta mpunzi yishe , mpita nemera ko inkotanyi ziroga ! Nyuma yiterwa ry’inkambi ya Birava , twese abari bayirimo na Pascal turi kumwe twashyizwe mu nkambi ya SHIMANGA, ikibazo Pascal yagize ageze Shimanga ni uko atongeye kubona ubuyobozi. Mu mpera z’umwaka wa 1996 , nibwo inkambi zose muri Congo zatewe n’inkotanyi, ubwo n’inkambi twarimo ya Shimanga nayo yaratewe, Ntiharabayo Pascal yahise ataha muba mbere, nta yindi nkambi yigeze ajyamo n’ibyakurikiyeho ntacyo abiziho, ariko iyo ajya kuri radiyo na télevision asobanura uburyo inkotanyi zitishe abantu muri Congo birantangaza cyane ! Abaturage bo bamuzi barumiwe, kandi ibyo byose inkotanyi zibikora kubushake kugirango zigaragaze ko ibicucu biba mu bahutu !

 

Ubwo njye nakomeje urugendo rwo guhunga , ariko inkotanyi zidutangatangira mu nzira , ngaruka narimfashe iya Gisangani, nageze mu rugo mu 1997 , Ntiharabayo Pascal amaze umwaka wose yaratashye, arimo acuruza i Kamembe ! Ibindi byose avuga byabaye muri Congo mumenye ko ari ibihimbano gusa ! Naho ubundi ntiyarenze Shimanga ! Ahubwo abaturage usanga batangaye cyane bibaza niba abayobozi ba FPR bashishoza kugirango umuntu nka Pascal abe ariwe baha ijambo ngo navuge ibya congo kandi abantu barageze za Kisangani, TingTing n’ahandi we yibereye mu Rwanda ! Ese ubwo FPR iba ishaka kubeshya nde ?

 

Burya koko umuntu asiga ikimwirukaho, ntasiga ikimwirukamo !

 

Iyi nteruro abanyarwanda bakunda kuyikoresha cyane iyo babona umuntu yarashoboye kugera kuyindi ntera y’ubuzima ariko ingeso yari afite ntizishobore kumuvamo ! niko byagendekeye uyu Ntiharabayo Pascal, Aha ngiye gutanga ingero nke cyane zigaragaza uko uyu mugani wigaragaza kuri Pascal.

 

  1. Uyu pascal yasubiye mu ishuri mu mwaka 1998, mu ishuri ryigenga rya APEDUC i Cyangugu, arangiza mu ishami ry’uburezi, ariko ntiyashoboye kwigisha kuko yahise abona akazi mu ruganda rutunganya ishwagara mu Bugarama rwari ruyobowe na  HABARIMANA Célestin, hashize igihe gito nibwo uyu Ntiharabayo Pascal ahimbiye umuyobozi w’uruganda  amatiku, nibwo ahimbiye Habyarimana célestin ibinyoma bikomeye akoresheje inyandiko , azinyuza mubagize mubagize inama y’ubutegetsi y’uruganda barimo nyakwigendera Colennel Cyiza Augustin , na Munyakabera Faustin , maze inama y’ubutegetsi ihita yirukana Habyarimana céléstin ! Ubwo uyu Pascal  Ntiharabayo niwe wasigaye ayoboye urwo ruganda, kuva yatangira kuruyobora yahise akuramo ayo ashoboye, ba nyiri uruganda bagiye kubimenya byarangiye, ubwo baba baramwirukanye ariko n’uruganda ruba rurahagaze !
  2. Uyu Pascal yamaze imyaka 2 mubushomeri, Padiri , mukuruwe Dusabirema Eugène,amufasha kubona umwanya mu kigo cy’impfubyi cya « centre NYAMPINGA » i Butare, nyuma y’igihe gito ahakora, Pascal yatangiye kuzana amatiku ye maze ateranya umuyobozi w’icyo kigo na Musenyeri gatolika w’i Butare, biba ngombwa ko hakorwa inama ikomeye cyane yo gushaka umuzi w’ibibazo, byose bigwa kuri Pascal  Ntiharabayo, ubwo ahita yirukanwa, ariko kubera ko ikigo cyagize ibibazo bikomeye muri ayo matiku ya Pascal byatumye nacyo kiza guhagarara mu minsi mike !

 

Nyuma y’ibyo bikorwa bibiri yari amaze gukora, agasiga asenye ibigo bibiri , yagiye kwiga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare. Ubwo yazanye umuryango we (umugore n’umwana) i Butare, kuko ubundi yari yarawusizei Cyangugu.

Ntibyatinze gato, aba ataye umugore we witwa NYIRAHABIMANA Consolée n’umwana yibyariye. Ubu bakaba batagira kivurira i Butare.

 Arangije amashuri ye muby’ubutegetsi bwite bwa leta (administration publique) mu mwaka wa 2008, ajya kwibera umukada wo mu rwego rwo hejuru rwa FPR. Kugirango yemerwe muri FPR byaramugoye cyane, ariko akora uko ashoboye yemera ikiraka bamusabaga gukora !

 

Ni iki Ntiharabayo Pascal yemeye gukora kugirango abe intore yemewe muri FPR ?

 

Iki ni ikibazo abantu batazi FPR cyane bibaza, ariko abanyarwanda babana nayo buri munsi ntabwo ari ikintu gishya ! FPR yasabye Ntiharabayo Pascal gushinja kumugaragaro ise wamubyaye  NSANZURWIMO Silas icyaha cyo gukoresha inyangamugayo za gacaca amakosa, aziha ruswa ngo zizamugire umwere! Ubwo umusaza bamukatiye igifungo cy’imyaka 2. Mu gihe umubyeyi we yari agiye kurangiza igihano umuhunguwe Pascal yamuhaye, byateye Pascal ubwoba , ahita yigira kwa MUKANTAGANZWA Domitila, ukuriye inkiko Gacaca mu gihugu, abwira uwo muyobozi ko ababajwe ni uko bagiye gufungura se kandi yaramaze imbaga (yishe abantu benshi), nibwo hategetswe ko haba urubanza rwihuse rwo gusuzuma icyo kirego umwana arimo arega umubyeyi we ; igihe cyo kuburana kigeze , imbere y’inteko y’abacamanza ba gacaca n’abaturage bose aba ariwe ushinja se gusa  NSANZURWIMO Silas , KARORERO Charles wari Bourgmestre wa komine Gafunzo na MAHIRANE Martin wari umugenzuzi w’amashuri muri iyo komine  ko aribo bateguye ubwicanyi muri komine Gafunzo yose muri 1994 ! Abantu bose bahise bumirwa, nta nundi mutangabuhamya wabonetse kuko Pascal yavugaga ko inama zaberaga mu cyumba cy’uruganiriro iwabo mu rugo, ahibereye !

 

Kubera ubwo buhamya yatanze kumugaragaro byatumye Pascal aba igihangange mu gihugu cyose, araratwa, maze se wamubyaye bamuha igihano cy’akato, ni muri ubwo buryo Ntiharabayo Pascal ubu afite akazi gahemba neza cyane ariko atavuga izina ryako ! ngo ni maneko mu kuru wa FPR !

Nibwo bamubonyemo n’umuntu wafasha Kagame n’abambari be kubeshyuza raporo ya Loni ko abahutu bose baguye muri Congo yari ahari ko bishwe n’abandi bahutu !!

 

Umwanzuro :

 

Ikibazo nshaka kugeza kubantu si uko uriya Pascal Ntiharabayo yakoze biriya byose navuze haruguru kugirango abone imibereho myiza, ahubwo ikibazo nibaza kugeza ubu ni uko FPR ifite abantu benshi bari nkuwo Pascal, ubwo iryo shyaka nako umuryango uzagirirwa ikizere ryari ? FPR ibikora ibizi, uriya Pascal narangiza gukora akazi yasabye bazamushyira aho bashyize abandi kuko batabimukoreye FPR yazahirima nka Ruriya ruganda rw’ishwagara mu Bugarama, cyangwa kiriya kigo cy’impfubyi i Butare !

Ndizera ko ni uyu Ntiharabayo Pascal abizi ko ariko bizamugendekera, sinabura kuvuga kandi ko, imikorere y’uyu Pascal isa niyuzuza ubuhanuzi bwa Magayane aho buvugako umwana azagambanira ababyeyi be, hakazabaho inzangano, abantu bose bakishishanya ! Ngirango niho igihugu kigeze ubu !

Nakwisabira na BBC kutubwira akabanga ikurikiza iyo ishaka gutoranya abantu batanga ibiganiro kuko gushyiraho umuntu nkuyu Pascal ibyiza bari kureka ikiganiro kuko kubaturage bamuzi byateye igisebo BBC dukunda twese ! Ibintu byose rero avuga kuri radiyo na televiziyo by’u Rwanda ntawe byatangaza, kuko yashize amanga kuva yashyira umubyeyi we mu kagozi kandi azi neza ko arengana !

Ntabwo mvuze kuri Pascal ari ukugirango musebye cyangwa mubeshyere, ubibona ukundi nawe azabibwire abasomyi ariko nta mpamvu y’uko namubeshyera kuko nta zindi nyungu mbifitemo, uretse gushaka kumurikira bariya bagabo barimo Evode Uwizeyimana, kimwe n’abandi bavuganaga nawe kuri BBC kumenya mubyukuri umuntu baganiraga uwo ariwe, n’impamvu yatumaga avuga ibintu bidasobanutse umuntu muzima atavuga !

 

Ukuri konyine niko kuzatuma dukira ahasigaye mugire amahoro y’Imana !

 

 

Inkuru ya Nturanyenabo Justin

Umurenge wa Shangi

Akarere ka Nyamasheke

 

ICYITONDERWA:

 

 Nyuma yaho dushyiriye iyi nkuru ya ivuga kuri Ntiharabayo Pascal kurubuga, twabonye ibisobanuro twahawe numwe mubakoze kiriya kiganiro kuri BBC adusobanurira uburyo abatanze icyo kiganiro batoranyijwe. BBC yasabye leta y'u Rwanda kuyiha abantu 2 , umwe ari umunyamategeko, undi akaba umuntu wabaye mu nkambi muri Congo, ubwo leta y'u Rwanda yatanze NTIHARABAYO Pascal nk'umuntu wabaye mu nkambi zo muri Congo (Dore ko yari amaze iminsi acengeza amatwara kuri radiyo rwanda na TVR avuga ko nta muntu numwe FPR yishe muri Congo w'impunzi) noneho itanga Dr BIZIMANA Jean Damascène nk'umunyamategeko. Ubwo BBC nayo yatoranyije abantu babiri bagomba kuganira nabo kuri icyo kiganiro cya raporo ya Loni kubwicanyi byakorewe impunzi z'abahutu muri Congo, BBC yafashe Evode UWIZEYIMANA nk'umunyamategeko na Dr Maurice NIWESE kuruhande rw'umuntu wabaye mu nkambi za Congo, noneho bakora ikiganiro ari abantu bane. Tukaba twizeye ko uwatwoherereje iyi nyandiko asobanukiwe neza uburyo Ntiharabayo Pascal yashoboye kuva kuri radiyo rwanda agasimbuka akavugira no kuri radiyo mpuzamahanga nka BBC nkuko mwamwiyumviye!

Turashimira cyane umwe mubatanze kiriya kiganiro kuba ashoboye kuduha iyi nkuru isobanutse y'uko abo bantu batoranyijwe bityo tukaba tugomba gukomeza kugirira ikizere BBC n'ikiganiro cy'imvo nimvano cyayo.

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article