Rwanda: Ukwifatanya kwa PS-Imberakuri na FDLR byateye ubutegetsi bwa Kagame ikibazo! Dore uko MINALOC ibivuga !

Publié le par veritas

http://kigalitoday.com/IMG/jpg/1-19.jpgMinisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) inafite amashyaka mu nshingano zayo (MINALOC) yatangaje ko kuba ishyaka PS-Imberakuri ryifatanyije n’umutwe wa gisirikare wa FDLR, bidateze kubahesha uburenganzira bwo kwitwa ishyaka rikorera mu Rwanda.

Kuri uyu wa Mbere tariki 13/1/2014, ishyaka PS-Imberakuri ryashyize ahagaragara itangazo rivuga ko ryo na FDLR byamaze kwihuza bigakora ihuriro bise FCLR-UBUMWE, rigamije kubohoza u Rwanda n’abanyarwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiyeho ku gicamunsi, MINALOC yamaganiye icyo gikorwa yemeza ko FDLR izahora ifatwa mu Rwanda nk’umutwe w’iterabwoba, nk’uko Vincent Munyeshyaka, Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC yabitangaje.

Yatangaje ko aho u Rwanda ruhagaze ari uko rufata FDLR nk’umutwe w’iterabwoba, kubera uruhare u Rwanda ruwushinja mu kugira uruhare mu iterwa rya za gerenade hirya no hino mu gihugu mu minshi ishize.

Yagize ati "Ari icyaba kivutse kuri FDLR, ari FDLR ubwayo icyo ari cyo cyose tugifata ko ari umutwe w’iterabwoba kandi si twebwe tuyifata gutyo ni amahanga yose.Tukaba twumva ko uwo ari we wese, yaba ari ishyaka cyangwa yaba ari umuntu ku giti cye wakwifatanya nya FDLR yaba agiye muri gahunda imwe nk’iya FDLR. Kandi nk’uko tubizi kugeza ubu ntago FDLR irava ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba. Ni ukuvuga ko n’uwajya muri gahunda yayo icyo yaba akoze ni ukwishyira kuri urwo rutonde."

Gusa Munyeshyaka yirinze gutangaza niba Leta y’u Rwanda yemeza ko yaba ari PS-Imberakuri sanzwe izwi mu Rwanda, kuko abayobozi bavuzwe muri iryo tangazo ngo batazwi mu bakoreraga mu Rwanda.

Ubuyobozi bwa MINALOC bwemeza ko inzira imwe yo kugira ngo uyu mutwe ube watahuka mu Rwanda mu mahoro ari uko abarwanyi b’uyu mutwe bashyira intwaro hasi, ubundi bagaca mu ngando z’abavuye ku rugerero i Mutobo.

Muri iri tangazo kandi hari hakubiyemo byinshi mu birego iri huriro rishinja u Rwanda n’imigabo n’imigambi bafite, nyuma yo gushyira intwaro hasi bakagana inzira ya politiki.

Ubuyobozi bw’iri shyaka ryashyizweho umukono n’umuyobozi wa FDLR, Alexis Bakunzibake, ukorera i Walekale, rivuga ko iri huriro ryashinzwe tariki 1/7/2012, ritangazwa tariki 4/7/2013 i Musanze.

Source : Kigalitoday.com

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Mwiliweho, nagirango muturangire aho twabsoma urutonde rw'imitwe y'abaterabwoba ngo turebe ko na FDLR ilimo, kuko Hali umuntu wigze kubirohoza muli USA avuga ko italimwo, turamenya twemera nde
tureke nde?

K.A

Répondre