RWANDA – RD CONGO : ABANYARWANDA N’ABANYEKONGO BAZAREGA PEREZIDA PAUL KAGAME MU RUKIKO MPUZAMAHANGA MPANABYAHA (CPI/ICC)

Publié le par veritas

justice-congo.pngKu wa 17 Kanama 2012, Abanyarwanda bafatanije n’Abanyekongo bazashyikiriza ikirego Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI/ICC) i La Haye mu gihugu cy'ubuholandi, basaba ko Umushijacyaha yakurikirana ibyaha  Perezida Paul Kagame n’ibyitso bye bashinjwa hifashishijwe Raporo z'umurwi w’impuguke zashyikirijwe Komite y’Akanama Gashinzwe Umutekano ka LONI yashyizweho hakurikijwe Icyemezo 1533 (2004) kirebana na Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Raporo itanga ishusho (mapping report) y’ibyaha bikomeye by’ihonyora ry’uburenganzira bwa muntu n’itegeko mpuzamahanga rirengera ikiremwa muntu, byakorewe muri icyo gihugu (RDC/DRC) hagati ya Werurwe 1993 na Kamena 2003,hamwe n’ibikubiye mu mugereka wa raporo y’impuguke (S/2012/348) wibanda ku cyaha cyo guca ku mategeko akumira igurishwa ry’intwaro muri icyo gihugu gishinjwa Leta y’u Rwanda.

Turarikiye Abanyarwanda, Abanyekongo, Abanyafurika n’abandi bantu bo hirya no hino kw’isi babyifuza kuba abatangabuhamya b’iki gikorwa cyizinjira mu mateka no gushyira umukono ku nyandiko z'intabaza zisaba ubutabera zizasinyirwa imbere y’icyicaro cy’Urukiko Mpuzamahanga Ruhana Ibyaha, i La Haye (mu Buholandi), guhera saa tanu kugeza saa munani.

Turashima inkunga y'imiryango yigenga JAMBO asbl, ishyirahamwe riharanira ubutabera CLIIR n'urugaga mpuzamahanga rw'abategarugori ruharanira demokrasi n'amahoro RIFDP Hollande -Belgique.

Ubutabera buzatsinda !

Ndlr: Ni murebe film ya génocide yakozwe na kagame n'abicanyi be:

Dr. Nkiko Nsengimana

Umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa ya FDU INKINGI

Lausanne, Switzerland

nkiko.nsengimana@bluewin.ch

Dr. Theogene Rudasingwa,

Umuhuzabikorwa wa Komite y’Agateganyo ya

RWANDA NATIONAL CONGRESS (RNC)

Washington DC, USA

ngombwa@gmail.com

1 http://www.un.org/sc/committees/1533/egroup.shtml

2 http://www.ohchr.org/Documents/Countries/ZR/DRC_MAPPING_REPORT_FINAL_EN.pdf

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N

Iyi filimi yakozwe na Marie Madeleine BICAMUMPAKA yerkana iyi ukuntu génocide yabahutu yatangiye kera nubu igikomeza, buri muhutu wese akwiriye kuyereka abe bose ibirimo ntibizigere bibava
mumutwe kugazigihe abamaze izi nzirakarengane zose, zirimo nabatangabuhamya seth sendashonga na Abbé Sibomana tubona muriyi filimi, bose ababikoze bashykirijwe iniko. nabo ba Nyamwasa, Gahima,
etc ubu barimo kurega Kagame, nabo bari mubagomba kuzakurikiranwa, nubwo ubu barimo gufatanya nabandi gushaka uburyo Kagame yahirikwa, ariko nabo nyuma nitutabaha imbabazi, bazakanirwa
urubakwiye.

Répondre
M

Muri aka kanya maze gusoma inkuru yemewe na leta igeze kuri www.veritasinfo ! ab'ikigali mwisomere nta kibazo , gusa
mucire isiri abayobozi ba M23 ko USA igiye kubashyira akagozi mu ijosi!

Nkubu Kagame azabyitwaramo ate koko kuba yarakuye abantu mu byabo ngo bajye kurwana kuri Bosco Ntaganda none bose
bakaba bashyizwe mu gatebo kamwe ! Nako ngo yashakaga kubasabira imishyikirano na kabila ngo kuko yari kadogo we !

Nzaba mbarirwa iby'uru Rwanda !

Répondre
K

Mukore na website, cg blog abantu bazanyuzaho signature electronique mu rwego rwo gushyigikira iki gikorwa. Ubuhamya burahari ni bwinshi

Répondre
K

Ngo za nkomamashyi z'abadepite ngo zatoye ingirwa tegeko ngo ryo kumviriza amatelefoni no kugenzura ngo ubutumwa bwo
kuri internet !

Icyo navuga ni uko iri ngirwa tegeko ritemewe ku rwego mpuzamahanga , ntabwo umuntu uwari we wese afite uburenganzira
bwo kwinjira mubuzima bwite bwa buri muntu ,mbese ni nko kujya kumviriza umugabo uryamanye n'umugore we , niba abanyarwanda batazashobora guhana aba bicanyi ngo ni abategetsi amahanga
ntazabarebera izuba ikindi kandi navuga NI UKO IYI LETA IKORESHA ITERABWOBA NGO YAGENZURA INTERNETI NA TELEFONI NA USA YABISHYIZEHO BYARAYINANIYE UGENZURA INTERNET UBWO BUHANGA BABUKUYEHE URETSE
KWIRARIRA!

Uku ni ugukangata no gutera ubwoba abanyarwanda ngo batavugana bagakomeza kubagira IBIRAGI nka MUSENYERI BIMENYIMANA
uretseko ibyo batinya ko abanyarwanda bavugana HAGATI YABO bazabibwira aba bicanyi ngo ni abategetsi imbona nkubone ndetse byaratangiye , ngira ngo ejo Padiri Thomas yabakurugutuye amatwi

Uravuga ugapfa, waceceka ugapfa ndetse ugapfa nabi kurusha uwavuze kumugaragaro kuko uwacecetse apfa nk'imbwa
ntanibukwe !

Répondre