RWANDA-POLITIQUE: IGIHE CYO GUTANGIRA REVOLUSIYO MU RWANDA KIRAGEZE.

Publié le par veritas

FDLR-ku-rugamba.png

Uyu mwana wavukiye mu mashyamba, igihe kirageze ngo nawe atahe iwabo. Kandi yahakanye ko atazataha aje kuba umucakara mu gihugu cye. Ni nde uzamubuza gutaha ?

 

Imyigaragambyo hirya no hino yamagana ubutegetsi bw’igitugu mu Rwanda, amanama y’amashyaka asanzwe ariho kimwe n’avuka nk’ibihumyo hirya no hino ku isi, amaradiyo akorera kuri internet kimwe n’imbuga zinyuranye…n’ibindi umuntu atabarura. Ibyo byose bifite icyo bihatse. Abanyarwanda haba mu gihugu imbere, haba hanze yarwo barifuza impinduka byanze bikunze.

 

Abayobozi b’u Rwanda b’iki gihe iyo babonye ibyo bintu, bahitamo guterera agati mu ryinyo. Ukumva umukuru muri bo, ngo ntibishoboka, nta gishobora guhinduka. Abo agaburira nabo bakamwogeza ngo aha nibyo mwidishyi, nta gishobora guhinduka…

 

Barabicira inyeri ari urukonda. Nta muntu uhagarika rubanda yahagurukiye kwibohora. Umutwe w’inyeshyamba ushobora guhagarikwa mu gikorwa cyo kwibohora, iyo rubanda itawuri inyuma. Ni nacyo kibazo cy’ingenzi FPR yahuye nacyo muri revolusio yayo. Ariko rubanda ifite icyifuzo cyo kuva ku ngoyi, icyo wakora cyose ngo ubihagarike biba kuvomera mu rutete.

 

Ikibazo FPR ifite mu butegetsi bwayo ubu nta kindi, ni kuriya gukomeza kungikanya amakosa, atuma rubanda irushaho gushaka uko yayikiza. Gufunga no kwica abanyapolitiki n’ abanyamakuru, gukwiza abagizi ba nabi biyita intore hirya no hino ngo bajye guhiga abanyarwanda, ngayo amakosa akomeza gutuma revolusiyo itutumba, kandi ushishoza wese arabona ko kuyihagarika bitagishobotse.

 

 Revolisiyo ya FPR muri  1990 yakubise igihwereye

  

Ku itariki ya 1 Ukwakira 1990, umutwe w’inyeshyamba witwaje ibirwanisho FPR Inkotanyi, wafashe icyemezo cyo gutera igihugu cy’u Rwanda. Mu minsi ishize umwe mu basomyi yatugejejeho amavu n’amavuko ya FPR Inkotanyi. Twabonye imiterere yayo, kandi tubasha gutekereza ku mpamvu yateye FPR gutera u Rwanda.

 

Muri rusange, uretse ubwicanyi, ubujura no kurenganya kwakunze kuranga FPR mu myaka 18 imaze ku butegetsi, birakwiye rwose ko abantu bamenya ko mu bubi bwose buranga uwo mutwe w’iterabwoba ubu wafashe igihugu, ko abatekereje uwo mutwe (mbere y’uko wifatirwa n’agatsiko k’amabandi), babikoze betekereza gukora revolusiyo. Ese koko muri 1990 hariho impamvu zo gukora Revolusiyo nk’uko FPR yazitwaje icyo gihe igatera u Rwanda? Abanyarwanda nibo batanga igisubizo kuri icyo kibazo. Ikizwi cyo ni uko FPR iteye umunyarwanda wese yibajije ati ni kibazo ki kiri mu Rwanda gikwiye guteza intambara?

 

Imyaka y’amahoro abanyarwanda bari bamazemo igihe koko, hariho ibibazo bigomba gukemurwa n’intambara? Yewe na Papa Yohani Paulo wa kabiri wari umaze gusura u Rwanda mbere y’uko FPR itera ntiyigeze abona ko hari ibibazo byagombye gutera intambara. Ubwo yahuraga n’abanyarwanda b’ingeri zinyuranye, havuzwe ibibazo by’ubukene bw’agahugu k’u Rwanda, ariko ntawavuze ko hariho ibibazo by’akarengane byagombye kuzana revolusiyo.

 

Ni iki rero cyateye FPR gucura uwo mugambi wo gutera u Rwanda kugeza irworetse mu 1994? Impamvu itangwa ngo ni uko hari abanyarwanda bari barahejejwe hanze kubera politiki, hakaba n’abanyarwanda kandi batabonaga amashuri uko babishaka kubera politiki y’iringaniza.

Ikindi ari nacyo gikomeye FPR yashyiraga imbere kugira ngo ibashe kureshya abayoboke, ngo ni uko nta demukarasi yari muri leta ya Habyarimana. Ngizo impamvu zatumye FPR ivuga ko yeguye itwaro, igatangira revolusiyo.

 

Iyo witegereje izi mpamvu zatumye FPR yiyemeza gukora revolusiyo, noneho ukitegereza uburyo ubu ku ngoma yayo izi mpamvu zikubye inshuro 1000, hakaba n’ibindi bibi cyane ikorera abanyarwanda muri systeme yayo ishingiye ku karengane, urasanga ubu hagomba kubaho mu banyarwanda ubushake bwo gukora revolusiyo bukubye inshuro 1000 ubwariho muri 1990.

 

Nta revolusiyo yari ngombwa mu 1990, kuko revolusiyo burya ituruka ku bushake bw’abaturage muri rusange bwo kwibohoza agahotoro k’abanyagitugu. Gukora revolusiyo uhereye ku kinyoma cyo guhimbira abaturage ibibazo badafite ni ukwiyahura.Ngibyo ibyabaye kuri FPR ikwiye kwitwa nyirabayazana w’ibyabaye byose mu gihugu. Ubu rero igihe ni icyo kwishyura. Kubona ibyo yavugaga ko yarwanyaga ubu aribyo ahubwo yimika mu gihugu, ni icyerekana ko revolusiyo idakozwe ubu byaba bibaye gucumura mu Mana.

 

FPR ntigifite igaruriro kandi nta avenir (ejo hazaza) ifite mu Rwanda

 

Kubera ikinyoma cyimitswe n’iterabwoba umutwe wa FPR wimitse mu gihugu, hari abatekereza bakabona nta gishobora kuzabakiza uwo mutwe w’abagiranabi wigaruriye igihugu cy’u Rwanda. Nyamara byose biva ku bushake bw’abaturage, njyewe nawe n’uriya na bariya. Niba ubu ngubu  nka rubanda tubona ko FPR idakwiye gukomeza guteza igihugu akaga, tukabona ko ibyo bikwiye kandi bitunganye ko ivaho, ikiba gisigaye nta kindi uretse kubishyira mu bikorwa.

 

FPR yabeshye abanyarwanda, none abanyarwanda aho bari hose barayimenye byimazeyo. Igisigaye rero ni uko yakwibwiriza ikivana mu nzira, bitaba ibyo ikitegura ko abanyarwanda bayishushubikanya shishi itabona.Abayobozi ba FPR bafite ikibatera kwinangira umutima. Batekereza ko kuba harabaye Genocide mu Rwanda (iturutse kuri FPR ubwayo), biyiha garanti yo gukomeza gukora ibyo yishakiye. Abayoboye FPR kandi bibwira ngo kubera ko ibihugu by’amahanga bihera kuri genocide yakorewe abatutsi bigafasha leta kubaka igihugu (kubaka amazu binyuranye no kubaka imitima), ngo amahanga nababashingira igiti bazakomeza kuba indakoreka.

 

Gutekereza gutyo ntawe utabona ko ari ukwibeshya cyane. Nta mpamvu n’imwe uko yaba iri kose, n’iyo yaba genocide, ishobora kwemerera umuntu uwo ariwe wese gukandagira abandi akabahonyora. Ikindi kandi kwegeka icyaha ku gice cy’abantu bose hamwe, ukabumvisha ko bagomba kubaho nk’abacakara n’ababakomokaho bose bikaba uko, iryo rwose ni ivangura ry’amoko ridashobora kwihanganirwa. Ntacyo rero FPR yakora ngo ihagarike inkubiri ya revolusiyo.

 

Nk’uko udashobora kubuza umugezi gutemba, ni nako udashobora guhagarika abaturage bashaka urwinyagamburiro. Keretse iyo wiyemeje kubica ukabamara. Tuzareba rero  niba koko FPR iziyemeza kwicira abaturage kubamara, bityo ngo ikunde ihagarike revolusiyo. N’abashatse kumara abandi bitwaje revolusiyo ya hobyo ya FPR ntibabigezeho nkanswe. Ikindi kandi n’ibyo yageragereje mu mashyamba ya Kongo n’ahandi yicira abantu mu kivunge, hari benshi bagiye bayirokoka ubu akaba ari nabo bayishinja byinshi mubyo iregwa. FPR rero yishingikirije iki, kugira ngo yemeze abantu ko izahoraho iteka? Ntacyo. FPR ni umuryango ugomba gusenyuka vuba na bwangu kugira ngo rubanda yongere ihumeke ituze.

 

Abanyarwanda nibahaguruke nk’umuntu umwe.

 

Igihe cya revolusiyo nyayo ubu nicyo kije. Nk’uko nabikomojeho guhera mu ntangiriro, FPR ariyo ubwayo yabonye impamvu yo gutangira revousiyo mu 1990. None ubu abanyarwanda barabona ko hari impamvu zifatika, zidasaba guhimbahimba no kurema ibibazo by’abaturage.

Ibibazo biriho FPR niyo nyirabayazana. Nta kuntu rero revolusiyo itaba, kuko iramutse itabaye nibyo byaba bifutamye. Nyuma y’igihe kirekire FPR ibeshya abantu, ubu abanyarwanda aho bari hirya no hino barangije gutahura ibyo yari yarababeshye byose.

Biri amahire ko ubu abanyarwanda mu moko yose bakomokamo bahagurukiye gukubitira ikinyoma cy’Inkotanyi ahashashe. Ubu rero ni umwanya wo gukanda FPR n’abambari bayo, bakerekwa ko kuyobora igihugu atari ukwirirwa uta abaturage ku munigo ubabuza epfo na ruguru.

 

Barahirwa rero abo bose barangije kwivana mu minwe icyo cyama kirimbuzi cyari cyarabazitiriyemo, ubu bakaba bifatanyije n’abandi banyarwanda kurwanya ubukozi bw’ibibi mu gihugu. Igihe cy’akarengane gahoraho rero nikirangire, abanyarwanda bave ibuzimu bajye ibuntu. Nibyo koko hari ahakigaragara utubazo mu banyarwanda tubabuza guhuriza hamwe imbaraga ngo bizibukire umwanzi ubahekura ijoro n’umunsi. Abanyarwanda cyane cyane abanyapolikti bagombye kumva ko ikibabaje rubanda ubu aricyo kigomba kuranga imikorere yabo. Inyungu z’igihugu na rubanda rugituye ziza mbere cyane y’inyungu za politiki.Amashyaka ashobora kudahuza ibyiyumviro muri programmes zayo, ibyo ni ibisanzwe, ariko ku bireba inyungu rusange z’igihugu, aho nta mpaka za politiki zigomba kuzamo. Revolusiyo ni abaturage bahagarukiye hamwe bimirijwe imbere n’abayabozi babo, baba abanyapolitiki, societé civile, abihayimana, n’abandi…

 

Revolusiyo igomba gutandukanwa na politiki isanzwe. Umuntu aho ari hose iba imureba, yaba mu ishyaka cyangwa se ataba mu mashyaka. Iyo igihugu cyatewe n’abambuzi b’abagome babereyeho kurya imitsi ya rubanda, inyungu zose za politiki zigomba kubererekera inyungu rusange z’igihugu. Ni muri ubwo buryo FPR izatsindwa nta kundi byamera.

 

Revolisiyo irashoboka mu Rwanda .

 

Mu gusoza iyi nyandiko, tugaruke kuri amwe mu magambo yavuzwe na Prezida Kagame ubwo aherutse gusura kimwe mu bihugu by’i Burayi, aho yagize ati:” mu Rwanda intambara ntishoboka, coup d’état ntishoboka, na demokarasi ntishoboka. Mu yandi magambo yashakaga kubwira abamagana ubutegetsi bwe bw’igitugu ko ntacyo bazageraho. Icyo umuntu yabwira umunyagitugu wishongora kubo atsikamiye, ni uko mu Rwanda revolusiyo ishoboka cyane, kandi inabaye ntibwaba aribwo bwa mbere.

 

Birumvikana ko umunyagitugu ashobora kwibwira ko uzasunutsa ubuzuru ngo arasaba uburenganzira azamuhonda kimwe n’uko ba Kadafi, Assad, Gbagbo n’abandi babigenje. Ariko rero ikigaragarira buri wese, ni uko u Rwanda rwa Kagame rwirata iterambere, kugeza na n’uyu munsi ntirurashobora kwikorera ubwarwo isasu rimwe, grenade se, dore ko imbunda n’ibifaru byo bizasaba ahari imyaka 100 ngo u Rwanda rubigereho.

 

Yewe habe n’igare ryo kugenderaho, na Prezida Kagame uririmba ikoranabuhanga ntarabasha gukora ku buryo rikorerwa mu Rwanda. None ayo masasu avuga azicisha abanyarwanda nibashaka gukora revolusiyo, ari muri stock itarangira? Keretse nazajya abahuriza mu isoko akarimarima nk’uko yakunze kubigenza, ariko rero ubu noneho ubu abanyarwanda barahumutse.

 

FPR na Prezida wayo rero nibasigeho kwibeshya. Icyari kubakiza guhirima ni ugusubiza abanyarwanda amahoro bagahagarika kubategekesha akarengane. None ko byabananiye, nibanemere ko bazagomba kubibwirwa mu buryo bwumvikana.  Uwanze kumva ntiyanze no kubona.

Imana ikomeze irinde u Rwanda n’abanyarwanda.


Luc BENIMIGISHA.(inyabutatu)

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article