Rwanda: Ntacyasibya inama yo guhuza amashyaka ya opposition kuko inkono ihira igihe (RDI- Mbonimpa Jean-Marie).

Publié le par veritas

Nyuma y’aho ishyaka RDI Rwanda Rwiza rikoreye inama mu mujyi wa Lyon mu gihugu cy’Ubufaransa kuwa gatandatu taliki ya 25/01/2014 na nyuma y’uko kuri uyu wa gatatu taliki ya 29/01/2014 hasohotse mu binyamakuru ibaruwa na gahunda byohererejwe amashyaka 10  yatumiwe na Twagiramungu Faustin mu nama iteganyijwe mu Bubiligi tariki ya 01/02/2014, ubwanditsi bwa veritasinfo bwegereye Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza, Bwana Mbonimpa Jean-Marie, asubiza ibibazo bimwe na bimwe abantu bibaza kuri izo gahunda zombi.

 RDI Mbonimpa

Veritasinfo : Bwana Mbonimpa, mwatubwira abatangaje mu binyamakuru inyandiko zitumira inama n’icyo bari bagamije ? Turifuza kandi kumenya impamvu Bwana Twagiramungu Faustin, Prezida wa RDI, yatumiye amashyaka icumi gusa, kandi amashyaka ya opposition azwi ko akorera hanze y’u Rwanda arenga 21.


Mbonimpa : Igitekerezo cyo guhuriza hamwe ingufu za opposition kimaze igihe, ariko nk’uko bivugwa mu kinyarwanda, ngo inkono ihira igihe. Muri iyi minsi ishize, Ubuyobozi bukuru bw’ishyaka RDI bwagiranye imishyikirano n’abayobozi b’amashyaka hafi ya yose akorera hanze, biza kugaragara ko ayo mashyaka yifuza ko hajyaho Urwego ruyahuje, hagamijwe gutera intambwe ndende mu nzira yo guhindura imiyoborere y’igihugu cyacu. Abenshi muri abo bayobozi bifuje ko ukwezi kwa mbere k’uyu mwaka kwasiga nibura habayeho inama ya mbere yahuza amashyaka ya opposition, kugira ngo yicengezemo impamvu z’ubufatanye, kandi yumvikane ku mikoranire no kuri gahunda y’ibikorwa byihutirwa.


Ku mashyaka icumi yatumiwe, rimwe ni ryo ryonyine ryanenze uburyo ubutumire bwatanzwe, rinavuga ko ritazitabira iyo nama. Kuba rero inyandiko z’ubutumire zaratangajwe n’ibinyamakuru, ntabwo mw’ishyaka RDI tuzi ababikoze n’icyo bari bagamije. Wenda byatanzwe n’abishimiye icyo gitekerezo cy’uko noneho opposition igiye gufatanya, kugira ngo iyo nkuru nziza bayigeze kuri rubanda igishyushye, dore ko abanyarwanda benshi batahwemye gusaba abanyamashyaka guhuriza hamwe ingufu, kugira ngo bagwize ubushobozi bwo gusezerera ingoma ngome ya FPR-Kagame. Bishobora kandi kuba byaranyerejwe n’abatishimiye ibiri gukorwa, kubera ko nubwo bigoye kubyumva, hari abifuza ko uwo mugambi w’ubufatanye waburiramo, ku mpamvu zinyuranye. Ikindi ni uko nubwo nta gihamya tubifitiye, hashobora kuba hari abantu bacengera opposition ku mayeri, bakayivomamo amakuru bacuruza kwa Kagame ku nyungu zabo bwite, bityo bakaba batangaza imburagihe imigambi imubangamiye, bagambiriye kuyiburizamo.


Ibyo ari byo byose, gahunda y’inama irakomeje uko yateguwe, kandi nk’uko nabivuze, abenshi mu Banyamashyaka batumiwe barangije kumenyekanisha ko bazayitabira.


Murambaza muti kuki hatumiwe amashyaka icumi gusa ?


Mw’ishyaka RDI, twumva ko guhuza amashyaka bigomba gukorwa mu byiciro nibura bibiri. Hakwiye kugira amashyaka abanziriza ayandi kwishyira hamwe, akumvikana ku byo azafatanya n’uko bizakorwa, noneho imikoranire yaba imaze kunozwa, Urwego rw’Ubufatanye rukagurwa, rukakira n’abandi bose bifuza guhuza umugambi n’ababanjirije. Ikindi kandi, mu ntangiriro z’umushinga nk’uyu wo guhuriza hamwe ingufu, imikoranire yagorana amashyaka abaye menshi cyane, dore ko kubika ibanga ry’ibigamijwe cyangwa ibyemejwe byaba ingorabahizi.


Bigomba ariko kumvikana ko nta shyaka rihejwe, ko amarembo afunguye, kandi ko amashyaka yose aharanira koko ko ibintu bihinduka mu Rwanda, azagira uruhare mu bikorwa by’impuzamashyaka igiye gushingwa.


Mbonimpa.jpgVeritasinfo : Ko Ishyaka ryanyu ryemeje ko Prezida waryo, Bwana Twagiramungu aherutse muri Tanzaniya, Guverinoma y’icyo gihugu yo ikabeshyuza inkuru y’uko yaba yaratumiwe na Leta ya Tanzaniya, ukuri ni ukuhe ?


Mbonimpa : Ni byo koko, hari abantu batubwiye ko bitari ngombwa ko Bwana Twagiramungu atangariza mu nama y’i Lyon ko yagiye mu gihugu cya Tanzaniya kandi icyo gihugu cyaranyomoje ko atahageze. Aha nakumenyesha ko ibyo Twagiramungu yavuze ari uko yagiye mu butumwa bw’Ishyaka muri Tanzaniya, ariko ntiyigeze avuga ko yari yatumiwe na Leta ya Tanzaniya. Bamwe bati yabivugiye iki ? Aha nakubwira ko yasubizaga ikibazo cyari kibajijwe n’umwe mu bitabiriye inama, kandi twe muri RDI twumva ko ikibazo cyose kigomba igisubizo, ko nta gupfukirana cyangwa kwima amatwi abantu baba bitabiriye ibiganiro batumiwemo. Dusanga kandi ari ngombwa kugeza ku banyarwanda nta kuzuyaza amakuru baba bifuza kumenya, dore ko muri iki gihe ikoranabuhanga mu itumanaho ryateye imbere cyane, bityo inkuru wibwira ko wibikiye ikaba ishobora gukwirakwizwa hirya no hino mu kanya nk’ako guhumbya, akenshi yagoretswe cyangwa yakabirijwe.


Ngarutse ku kibazo mwambajije, nakongeraho ko ibyo abayobozi ba Tanzaniya bavuga ari byo. Gusa, Twagiramungu afite uburenganzira bwo kujya mu gihugu cyose ku isi nk’umuntu usanzwe ; ntabwo rero yagiye mu gihugu cya Tanzaniya atumiwe n’Urwego rw’ubuyobozi uru n’uru rw’icyo gihugu nk’uko byandikwa n’ibinyamakuru byo mu Rwanda. Ariko na none nk’uko twabivuze mu nama y’i Lyon, si ngombwa ko duhishurira rubanda icyamugenzaga. Raporo y’ubutumwa yarimo yayishyikirije uwamutumye, ni ukuvuga Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza.


Veritasinfo : Ibisobanuro mutanze birumvikana ; ariko se ku bwanyu, musanga ari ku zihe mpamvu ibinyamakuru byo mu Rwanda byakuririje iby’urwo ruzinduko rwa Twagiramungu muri Tanzaniya ?


Mbonimpa : Urakoze kumbaza icyo kibazo. Natwe muri RDI twibaza impamvu ibyo binyamakuru byo mu Rwanda byasizoye, nyamara mu bihe bishize ntacyo byandikaga ku zindi ngendo Twagiramungu yagiye ajyamo, nko muri Canada, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu Bufransa, mu Bwongereza n’ahandi. Turasanga iyo nduru nta kindi igamije uretse gushakisha impamvu zo gushoza intambara mu gihugu cy’Abaturanyi cya Tanzaniya. Nawe se, iyo abambari ba FPR-Kagame baca igikuba ngo Twagiramungu yagiye kubonanira na FDLR muri Tanzaniya, ni nde wababwiye ko ari ho FDLR ibarizwa ? Prezida Kagame agomba kuba ari gushakisha urwiyenzo rwo gutera Tanzaniya, byitwa ko agiyeyo gushaka FDLR nk’uko yashoje intambra z’urudaca muri Kongo, ngo akurikiyeyo FDLR, byahe byo kajya ! Tuboneyeho umwanya wo gusaba abanyarwanda bakunda amahoro kwamagana imigambi mibisha ya Prezida Kagame wivugiye ko azahitana Prezida Kikwete wa Tanzaniya (ngo azamuhitinga !), kimwe n’uko yigambye ko ari we wicishe Colonel Karegeya, kandi ko ngo ari nako azagenza abanyapolitiki bose batavuga rumwe nawe.


Veritasinfo : Hari ikindi waba mwifuza kongeraho ?


Mbonimpa : Nagira ngo nunge mu rya Prezida wa RDI, Bwana Twagiramungu Faustin, nsabe abanyarwanda gukomeza gutera inkunga urugamba rwa opposition, haba mu bitekerezo, mu masengesho no mu bundi buryo. Iyo nkunga irakenewe, cyane muri iki gihe amashyaka atavuga rumwe na FPR-Kagame yiyemeje guhuza ingufu. Ubwo bufatanye tugomba kubwubaka bugakomera, kugira ngo dutsinde iterabwoba Kagame akomeje kubiba mu barwanya politiki ye ya ruvumwa, kandi tubone ubushobozi buhagije kwo gukiza abaturarwanda ubutegetsi bw’igitugu bumaze imyaka hafi 20 bwica urubozo abari imbere mu gihugu, ari nako buheza ishyanga abandi bana b’u Rwanda batabarika. Tuzabigeraho ; ngo abagiye inama Imana irabasanga !


Reka ndangize mbashimira : Murakoze kuba mwampaye umwanya wo kuganira namwe. Nagira ngo kandi nkurire ingofero ubwanditsi bwa Veritasinfo : nzi neza ko ikinyamakuru cyanyu gikunzwe n’abanyarwanda benshi, kandi ni mu gihe kuko mufata umwanya wo kubagezaho amakuru ashyushye kandi y’imvaho, arangwa n’ikoranamwuga (professionnalisme) rizira amakemwa. Nimukomereze aho !

 

PS: ku kibazo cyo kumenya inzira Twagiramungu yanyuzemo ajya muri Tanzaniya kandi urwego rushinzwe abinjira n'abasohoka rwo muri icyo gihugu ruhakana ko rutigeze rumubona, Umunyamabanga murukuru wa RDI yasubije ko kubera impamvu z'umutekano we atari ngombwa ko Twagiramungu avuga inzira yanyuzemo.

 

 

Ubwanditsi bwa veritasinfo

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
<br /> ABAHUTU BARANYOBEYE! Koko se abahutu ntibashobora gutegeka? bishoboka bite kugira ngo padiri Thomas ajye kuri radiyo atuke Rukokoma ngo yatumije inama we ntiyamutumiza! None se hari abandi bagabo<br /> Rukokoma azatanga ko Thomas nta kinyabupfura afite akaba atakorana nawe? Thomas se we yatumije inama ntatumire Rukokoma! birababaje kugera aho Thomas yifuza ko Kagame yamwicira Mzee Rukokoma !!!<br />
Répondre