Rwanda: Nta Mpuzamashyaka nimwe yarusha CPC ingufu ! (Twagiramungu Faustin)

Publié le par veritas

10cpcBwana Faustin Twagiramungu akaba n’umuyobozi w’ishyaka RDI Rwanda Rwiza akaba n’umuyobozi w’Impuzamashyaka CPC (Coalition des Partis politiques rwandais pour le Changement) yagiranye ikiganiro na radiyo Impala.

 

Twagiramungu yemeza    ko politique yayinjiyemo akiri umwana mbere y’uko ajya gukomeza amashuri ye muri Kaminuza yo mu gihugugu cya Canada. Twagiramungu avuga ko mbere y’umwaka w’1994 yayoboye impuzamashyaka yitwa FDC (Forces Démocratiques pour le Changement) yari igizwe n’amashyaka MDR, PSD,PL na PDC ayo mashyaka akaba yari afite gahunda yo gusaba inama RUKOKOMA bituma anitirirwa iryo zina kandi akaba atabyanga ! N’ubu rero Twagiramungu asanga uburyo bwihuse bwo guhindura ibintu mu Rwanda ari uko amashyaka yose yahurira mu Mpuzamashyaka CPC ubu igizwe n’amashyaka RDI Rwanda Rwiza,PS Imberakuri,UDR na FDLR.

 

Twagiramungu asanga hari amashyaka yakoresheje imvugo igaragaza ko amashyaka amwe yasuzuguye igikorwa cyo kwishyirahamwe avuga ko icyo gikorwa cyahubukiwe , Twagiramungu yagize ati : «Bamwe babivuga basa n’abishongora ngo abantu barahuhubutse ! Mu kinyarwanda rero uzi ko hari abantu bakunze kuvuga ko abahutu bakunda guhubuka, niko byavuzwe rero, ntekereza ko bitavuzwe kuko njyewe ndi umuhutu, ariko ngira ngo ababivuze ni abashaka guteza ubwega, kuko amataliki yose yavuzwe twari twayumvikanyeho ! »

 

Dr MurayiTwagiramungu avuga ko hatumiwe amashyaka 10 ariko ayaje kwitabira inama ni amashyaka 6 gusa ariko mu gihe cyo gusinya amashyaka amwe yarifashe ,bamwe bati tuzabanza dukore congrés, abandi bati kiretse bamwe mubo dukorana bahinduye amazina ndetse bamwe mubaregwa bagafatwa, abandi bati kiretse amashyaka 2 yandi niyemera kujyamo natwe tuzaza … Twagiramungu yakomeje avuga ko amashyaka 4 yemeje ko ashyira hamwe agashinga CPC kandi ko ibyo CPC yiyemeje kugeraho izabishobora, yavuze ko ishyaka FDLR ryonyine rifite ingufu kuko rishyigikiwe n’abantu barenga ibihumbi 200 bari mu mashyamba ya Congo, hakaba ishyaka PS Imberakuri rishinze imizi mu Rwanda, hakaba amashyaka RDI na UDR afite imbaraga zikomeye i Burayi, Twagiramungu akaba asanga ntayindi Mpuzamashyaka iri hanze ishobora kurusha ingufu CPC,Twagiramungu yagize ati : « tuzi ko FDU idashobora kuza RNC itayemereye, igihe rero RNC izahera FDU visa ibwo izinjira muri CPC …»

 

Twagiramungu ariyama cyane abantu bavuga ko ngo yafatanyije n’ishyaka ritera grenades, we akaba avuga ko iyo mvugo ibabaje kuko abo babivuga bibagirwa ko bafatanyije n’ishyaka ryarashe indege rigahitana abakuru b’ibihugu 2 kandi na nubu bakaba batarabazwa ibyaha bakoze imbere y’inkiko ! Ku kibazo cy’abantu bakomeje gufungwa hirya no hino mu gihugu harimo na Kizito Mihigo. Twagiramungu yavuze ko ari byiza kubwira amahanga ko ibintu bikomeye mu Rwanda kuko politiki ya FPR yabaye k’igikatsi cyumwe kitakigira umutobe,ariko agasanga ibyo bidahagije ko hubwo ikingenzi ari uko amashyaka yakwishyira hamwe akagira imbaraga zo kwihindurira ibintu kuko ak’imuhana kaza imvura ihise !

 

Twagiramungu yavuze ko Kagame agomba kureka ibyo gukomeza gutoteza abanyarwanda ngo ni uko bamukunda (Twagiramungu) cyangwa bamuvuga, akaba atiyumvisha impamvu Kagame yakumva ko abanyarwanda bamukunda wenyine hejuru y’ibyaha ndengakamere by’ubwicanyi yakoze ngo ntibakunde Twagiramungu !

 

Kanda aha wumve uko Twagiramungu asubiza ibibazo yabajijwe na radiyo Impala

 

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article