Rwanda: None se ko Paul Kagame yishe Colonel Patrick Karegeya,ibibazo birarangiye? (Kayumba Nyamwasa)

Publié le par veritas

http://www.therwandan.com/fr/files/2013/07/Karegeya-Patrick-216x300.jpgAmakuru ari kuvugwa cyane ku mbuga za interineti zinyuranye ni ayerekeranye n’inkuru ibabaje y’urupfu rutunguranye rwa Colonel Patrick KAREGEYA witabye Imana ahotowe muri hoteli ya «Michelangelo Towers » iri mu gihugu cy’Afurika y’epfo kuri uyu wa gatatu taliki ya 01/01/2014. Amakuru ya mbere avuga urupfu rwe aturuka mu ishyaka yari abereye umwe mubayobozi rya RNC aho bemeza ko Karegeya yahotorewe muri hoteli ya Michelangero aho yari afite gahunda yo kubonana n’inshuti ye Apollo Kirisisi akaza kugwa mu gico cy’abicanyi bakamunigisha imigozi iri muri iyo hoteli.

 

Uyu Apollo Kirisisi (ifoto ye hasi) akaba yari inshuti magara ya Colonel Patrick Karegeya kuva kera kandi akaba yarazaga kumusura kenshi muri Afurika yepfo, amakuru atangwa n’abantu banyuranye yemeza ko uyu Apollo yafashaga Patrick Karegeya kuneka ubutegetsi bwa Paul Kagame ariko akaba akunda amafaranga cyane bityo ubutegetsi bwa Paul Kagame bukaba bwaramunyuzeho kugirango bushobore kwica Colonel Patrick Karegeya. Apollo akaba yarahawe kuva kera akazi ko kuneka na Patrick Karegeya igihe yari umuyobozi mukuru w’ibiro bishinzwe iperereza ryo hanze y’u Rwanda, kuva icyo gihe bakomeje gukorana n’ubwo Colonel Karegeya yaje kutumvikana na Paul Kagame agahunga igihugu.Apollo yahamagaye Karegeya ngo bahurire muri hoteli amugezeho amakuru kuwa kabili taliki ya 31/12/2013 mu masaha akuze ya nimugoroba,Karegeya aramwitaba akigera mu cyumba cya hoteli asangamo igico cy'abantu bari bamuteze ,bahita bamufata bamutera imyuka ica intege bamunigisha n'imigozi yari muri icyo cyumba, amaze gupfa bamutwara telefoni ze; uwo Apollo yahise abura ajyana n'abari bamaze kwica Colonel Patrick Karegeya.

 

General Kayumba Nyamwasa akaba yatangarije radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI ko ntagushidikanya Colonel Karegeya yishwe na Paul Kagame, no kuri radiyo itahuka Nyamwasa yabishimangiye maze abivuga muri aya magambo agira ati :

 

« Karegeya ntacyo atakoze ngo akorere igihugu ndetse akorere n’umuryango we ariko nk’uko namwe mubizi ababisha bamuhitanye, Karegeya nta muntu numwe yari afitanye ikibazo hano muri Sud Africa no mu Rwanda nzi ko nta muntu numwe yigeze agirana nawe ikibazo …uwihaye kwica abantu ngo ni uko batavuga rumwe (ndlr:Paul Kagame),ntabwo numva ko ubwo aba yiyongerera abakunzi ahubwo aba yiyongerera abanzi, ndibwira ngo nawe aho yicaye ubungubu kumva ko yishe Karegeya tukaba turi hano tumuvuga abanyarwanda bose babyumva sinzi ko hari umwishimira, sinzi ko hari n’ubimukundira, we hari ukuntu yibwira ko hari ikibazo we bwite yaba arangije ariko icyo nakubwira ni uko yishakiye n’abandi banzi benshi kuko Karegeya ntacyo yari amutwaye ,yaramufunze kugera hafi ku myaka 3, aramuhunga agira ati reka mubise nigendere, aramukurikirana aramwica, none se ubungu ibibazo birarangiye ? »


http://ikazeiwacu.unblog.fr/files/2014/01/1526922_1439549639596522_1439995272_n.jpg

               Apollo Kirisisi Ismael, wagambaniye Patrick Karegeya agahotorwa

 

Mu ntangiriro z’uyu mwaka Paul Kagame yakoze igikorwa cya mbere atari asanzwe akora ubwo yiyandikiraga ubutumwa bwo kwifuriza ingabo ze n’abapolisi be umwaka mushya w’2014, akaba yaravuze interuro iteye ubwoba aho yabwiye ingabo ze iyi nteruro : ««Umwaka wa 2014 uzazana ibyiza byinshi n’ingorane nyinshi. Uko biri kose, tuzahura n’ibigoye byinshi n’ibiduhungabanya, ariko ndizera ko hamwe n’umurava wacu, inararibonye no kudacika intege, tuzatsinda.» nta jambo rizwi Paul Kagame yagejeje kubanyarwanda mu ijoro ry’ububani bw'uyu mwaka, umenya yarimo atunganya igikorwa cy’urugamba rwo guhitana Karegeya ariko ikigaragara cyo ni uko Paul Kagame atangiye umwaka akaraba inkaba !

 

Colonel Karegeya yari inshuti magara na Perezida Kikwete wa Tanzaniya kandi Paul Kagame akaba yarabwiye Kikwete ko azamutegera ahantu akamukocora, nubwo bivugwa ko abo bakuru b’ibihugu bombi biyunze iryo jambo ntiryigeze risubirwaho ngo Kagame Paul avuge ko yisubiyeho ,none Karegeya niwe Kagame Paul abanje guhitana akaba yeretse Kikwete ko adakina ! Mu mwaka w’2010 nibwo Kagame yagiye kurasira Kayumba Nyamwasa mu gihugu cy’Afurika y’epfo , muri ibyo bihe icyo gihugu kiteguraga kwakira imikino y’igikombe cy’isi cy'umupira w'amaguru,icyo gikorwa cy’iterabwoba kikaba cyarababaje cyane Afurika y’epfo bitewe ni uko cyaharabikaga isura y’umutekano w’icyo gihugu,ibyo byatumye umubano w’ibihugu byombi uzamo agatotsi, none Kagame yeretse Afurika y’Epfo ko ayisuzuguye cyane akaba ahitanye Karegeya kubutaka bwabo! Iki gikorwa cya Kagame kikaba kiyongera ku kibazo cy’uko ingabo z’Afurika y’epfo na Tanzaniya ziri mu mutwe w’ingabo za ONU muri Congo zafashije ingabo za Congo guhambiriza umutwe wa M23/RDF wari ushyigikiwe na Kagame Paul , none aka gasuzuguro ko kwicira Karegeya muri Afurika y’epfo karagarukira aho gusa ?


 

Ikindi kibazo cyagarutsweho na radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI ni uko Colonel Patrick Karegeya yigeze gutangariza iyo radiyo ko afite amakuru y’impamo agomba kugeza kubucamanza bw’ubufaransa yerekana ko Kagame Paul ariwe wahanuye indege yari itwaye Perezida Habyarimana Juvénal na Ntaryamira Cypriano nabo bari kumwe, icyo gikorwa kikaba intandaro ya jenoside mu Rwanda ; Karegeya akaba yaratangarije RFI ko ubucamanza bw’Ubufaransa bwanze kumutumira ngo abugezeho ayo makuru none dore Kagame aramuhitanye ; ese iyi myitwarire y’ubucamanza bw’ubufaransa yo ntitera abafaransa kwibaza niba leta yabo idashaka ko abatangabuhamya ku ihanurwa ry’iriya ndege babanza kwicwa bose na Kagame kugira ngo urubanza ruburizwemo ? Nyuma ya Ruzibiza karegeya niwe ukurikiyeho, ejo Kagame azahitana undi !

 

Umenya uyu mwaka w’2014 nk’uko Kagame yabipanze uzasiga abanyarwanda bahungabanye ! Imana yakire Colonel Patrick Karegeya kandi umuryango we n’abanyarwanda bose bakomeze kwihangana.

 

Kanda aha wumve uko Nyamwa asobanura urupfu rwa Karegeya


 

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
<br /> ndabona uyu munyamakuru yatangaje inkuru nkuwaruhari ,bamubaze nibindi kabisa<br />
Répondre