Rwanda : Niba abishe n'abiciwe babanye neza , ni bande bafunze ?

Publié le par veritas

Habyarimana J.B

Ngo : «  uhiriye mu nzu ntaho adapfunda umutwe ! » u Rwanda nicyo gihugu gito ku isi cyagize amahano  y’ubwicanyi ndengakamere kandi nanubu ubwicanyi bukaba bugikomereje mu mashyamba ya Congo n’imbere mu gihugu muri iki ikinyejana cya turimo !

 

Urwanda kandi ni kimwe mu bihugu ku isi gifite impunzi hafi mu bihugu byose byo ku isi kuburyo amahano yabereye mu Rwanda Isi yose imaze kuyamenya ; iyo urebye impamvu y’ayo mahano usanga ashingiye ahanini ku ntambara yo kurwanira ubutegetsi hagati y’udutsiko tw’abanyarwanda twiyitirira amoko abiri « Hutu na Tutsi » ariko mu byukuri wareba neza ugasanga ahubwo ayo moko yifashishwa mu buryo bwo kugera kubutegetsi binyuze mu nzira y’ubusamo n’ubwo haba hamenetse amaraso menshi y’abanyarwanda. Nyuma agatsiko kamara kugera kubutegetsi kagahohotera abanyarwanda kataretse n’abo mu bwoko kifashishije kagera kubutegetsi ! Ni muri urwo rwego usanga abicanyi bagorerwa , hagira utinyuka kuvuga ko atabyemera  akabizira, niyo mpamvu umuryango nka IBUKA urwanira inyungu z’agatsiko kari kubutegetsi aho kwita kubacikacumu bawiyitirira !

Ikintu rero kibuze mu Rwanda ni « demokarasi » ; ni gute mu Rwanda umuntu yagera kubutegetsi atowe n’abaturage hadakoreshejwe « tora aha » kandi yavaho ntiyicwe cyangwa ngo afungwe ? Iryo hurizo ntirirabonerwa igisubizo, naniyo mpamvu abishyize kubutegetsi mu Rwanda muri iki gihe bakomeje kubeshya amahanga ngo bazanye amahoro n’amajyambere sinakubwira !

Gusa rero bitewe na ziriya mpunzi z’abanyarwanda ziri hirya no hino ku isi , amahanga yatangiye kubona ko ikibazo cy’u Rwanda gishingiye kubutegetsi bw’igitugu, akaba ariyo mpamvu leta y’u Rwanda yakoze uko ishoboye kose ngo yemeze umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi (HCR), ko nta munyarwanda ugomba kwitwa impunzi (Icyemezo ntikirafatwa, haracyari impaka) kugirango ubutegetsi bw’u Rwanda burebe ko amahanga yakwirukana bariya banyarwanda bagasubira mu Rwanda , noneho bagafunga imiryango y’igihugu, bagakomeza kubeshya amahanga ! Aha rero byarananiranye kandi ntibizanashoboka ndetse n’agatsiko kiyicaje kubutegetsi mu Rwanda karabizi, niyo mpamvu ako gatsiko katangiye guhimba imitwe ngo abanyarwanda bari hanze bajye bakangurira abandi gutaha kababwira ko ngo mu Rwanda ibintu byahindutse ,ko ntawe ufungirwa ubusa ,ko ndetse n’abicanye babanye neza n’abo biciye ! niba se bimeze gutyo hafunzwe bande ? Nta wundi ufunze uretse umunyepolitike, urugero rwa Madame Victoire Ingabire watahutse kumugaragaro rurabarega cyane ! Inyuruzwa rya Mushayidi, no gucecekesha Ntaganda babinyura kuruhande kandi nyamara aribyo bivuga cyane kurusha amagambo birirwa bahuragura !

Ntabwo aka gatsiko kajya gashishoza ngo kamenye ko nta munyarwanda ubeshya undi ! Wenda wabeshya umunyamahanga, ariko umunyarwanda kubeshya undi ntibyoroshye ! nawe se ngo abanyarwanda baba mu mahanga bahawe akazina ka diaspora (byo kubeshya kuko abo baza ikigali baba bakora muri za ambassades z’u rwanda hirya no hino cyangwa barahawe akazi ko kujya kuneka abandi banyarwanda mu mahanga) ngo bazajye kubwira abandi banyarwanda bameneshejwe mu gihugu ngo ko ibintu ari byiza ngo nabo bazaze barebe !! Ngo kandi bazahere kubahunze kera ! None se kuki batahera kubahunze vuba cyangwa bari guhunga ? Ese ko ibyo bintu ari byiza abantu bagahunga ? Hari n’aho bagera bakavuga ngo bajye bareba abana babo ngo baze bakorere mu Rwanda ! Yewe ndabona iby’iki gihugu ari urukerereza !

 

Ni abahe bicanyi biyunze n’abo biciye ?

 

Iyo usomye neza inkuru yanditse ku gihe igira iti : « Bamaze kubona uko abishe n’abiciwe babanye, Diaspora yiyemeje kubwira abatuye amahanga » wibaza niba abategetsi bo mu Rwanda bazi neza aho isi igeze bikakuyobera ! Umunyarwanda aho ari hose, ku isaha n’umunota uwo ariwo wose amenya ibyabereye mu Rwanda n’ibiri kuruberamo, si icyo gusa, anamenya n’uburyo umuryango we, n’inshuti n’abavandimwe bari mu gihugu bamerewe ! Iyi nkuru y’igihe ntitwereka abicanyi (amazina) n’abiciwe (bacitse ku icumu) biyunze ; ahubwo barajijisha bagira bati : « Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi bakibutswa amateka y’igihugu cyabo, abagize Diaspora basuye Umurenge wa Gahini, mu karere ka Kayonza maze birebera uko abaturage baho baha inka abo mu Murenge wa Karama wo mu Ntara y’Amajyepfo ». None se umurenge wose (Gahini) ni uwabicanyi, undi murenge(Karama) ukaba ugizwe n’abiciwe ? Kurimanganya gutya ntaho bizatugeza !

Iyi propaganda u Rwanda rwishoyemo bamwe bashobora kwibwira ko abanyarwanda bari hanze bayifata nk’ukuri , ariko mu byukuri si byo ahubwo abategetsi b’agatsiko kishyize ku ngoma baba bashaka kwereka amahanga ko ntako katagize ngo gahamagarire abanyarwanda gutaha , ko mbese ibintu byose ari byiza cyane, niyo mpamvu abantu bazwi ko bakoze ibyaha by’ubwicanyi nk’uko ikinyamakuru "umuvugizi" cyabyanditse (nka Rwarakabije na Ninja) bahabwa imyanya n’amapeti mu ngabo kuburyo bwa nyirarureshwa kandi mubyukuri basa n’abafungishije ijisho kugira ngo bakomeze kubeshya amahanga ko mu Rwanda ibintu ari byiza, maze ako gatsiko kigumire k’ubutegetsi, abo bicanyi nabo bakomeze bidegembye naho abo biciye baririra mu myotsi ! Niyo mpamvu rero aka gatsiko k’abategetsi kari gakwiye kwemera ko abagahunze atari abanyabyaha kuko ntabanyabyaha bahanwa mu Rwanda ,ko ahubwo abagahunze batemera nyine iyo politike yo kubabarira abicanyi Ruharwa (n’ubwo bizwi ko n’abayobora u Rwanda ari abicanyi bikinga inyuma y’ubudahangarwa) ahubwo hagafungwa abere  bitewe ni uko batemera imikorere yabo cyangwa bakeka ko batazemera ubwo butegetsi bw’abicanyi !


Umwanzuro :


Nta muntu wahunze utagira umuvandimwe cyangwa inshuti mu gihugu, itumanaho ririho kandi n’u Rwanda ni ruto cyane kuburyo n’umuntu yanyarukira no mu gihugu gituranyi akabona amakuru cyangwa agatanga amakuru ashaka yose. Agatsiko kari kubutegetsi nikagire vuba kice kandi kanarenganye abo gashoboye ariko amaherezo abanyarwanda bazabikabaza.

Umunota kuwundi , abanyarwanda bari hanze bakira amakuru y’abantu barimo bahohoterwa n’aka gatsiko : Gufungirwa ubusa, iyica rubozo, kurasa abantu, kurandura imyaka mu mirima (ibi ni n’ubukunguzi), kubeshyera abantu bagafungirwa ubusa ngo bamburwe ibyabo, imisanzu n’imisoro y’urudaca (harimo no gusorera imirima y’abasokuru babo), kunyaga abaturage ibyabo birimo amatungo yabo ngo ntibatanze imisanzu yo gushyira mu gifu cy’agatsiko, gusenya amazu y’abaturage ngo ni nyakatsi cyangwa amabati arashaje, gufunga abagabo n’abagore ibyara ku ngufu,kunyaga abaturage ibishanga n’imirima y’umuceri,kwicisha abaturage inzara babategeka guhinga indabyo cyangwa se igihingwa kimwe nk’ibigori, ivanguramoko rigaragara mu mugutanga akazi mu nzego zose z’igihugu, imanza zififitse, kwirukana abantu ku kazi bize mu gifaransa ukabasimbuza abaswa bigiye icyongereza mu nzira,guca abaturage mu mujyi wa Kigali ngo si abakire kuko batashoboye kwiba nk’agatsiko, kuragiza abaturage imbunda bakanabarasira igihe bashakiye, amatora afifitse kandi ateye isoni n’ibindi byinshi tutarondora ; ibi byose aka gatsiko kazabibazwa ariko hatibagiwe itsembabaga ry’abatutsi n’abahutu rigikomeza mu mashyamba yo mu  gihugu cya Congo.

Niba abishe n'abiciwe babanye neza ku misozi batuyeho, abantu bafungiwe ubwicanyi bwa jenoside ni inzirakarengane cyangwa se ni abanyepolitike bitirirwa icyo cyaha!


Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona !

 

Karangwa Epimaque

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article