RWANDA: ni ubwa mbere mu mateka y'ingoma ya Kagame habonetse urwego rw'ubuyobozi ruvuga ko itegeko nshinga ritubahirizwa!
Nkuko iyi nkuru tuyikesha ikinyamakuru igihe, ni bwa mbere mu mateka y’iyi ngoma ya FPR nibura habonetse urwego rw’ubuyobozi (komisiyo) rwemeza ko mu Rwanda hari itegeko ritemewe n’itegeko nshinga igihugu kigenderaho, ubusanzwe mu bihugu bya demokarasi, aho ubucamanza bukora ntabwo ririya tegeko ryo gufungira abantu mu kato ryari kwemerwa kuko ubucamanza bwari guhita buvuga ko binyuranyije n’itegeko nshinga,. Ni ubwo ibyavuzwe n’iyi komisiyo nta nakimwe kizahinduka nibura itinyutse no kuvuga n’ako naho ubundi abantu barashize !
Ubonye n’abitwa ngo n’intumwa za rubanda zitera hejuru ngo bari kuvugira abanyabyaha ! Uru Rwanda rurajyahe ! Bo bumva umuntu wese ufunze agomba gupfa kandi agapfa urupfu rubi, mbese muri make izi ntumwa (intore za kagame) twaziha izina rya Kamegeri ! Ejo hario igihe zazibona aho bashize abandi maze zikajya zabona ko ikiremwa muntu mu Rwanda nta Gaciro gifite ! Ni mwisomere iyi nkuru buri wese akuremo icye gitekerezo !
Nyuma y'aho kuwa kabiri Komisiyo y’uburenganzira bwa Muntu ishyikirije Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, raporo yayo yo mu mwaka wa 2009 ndetse n’amezi 6 ya mbere ya 2010, kuri uyu wa Gatatu tariki ya Mbere Ukuboza 2010 nibwo abagize iyo komisiyo bakomeje gutanga ibisobanuro kuri iyo raporo.
Mu bibazo byari byabajijwe birebana n’uko raporo irimo ibintu byinshi bigaragara nk’aho yibanze mu kuvuga ibitagenda neza gusa, Komisiyo yasobanuye ko raporo itagomba kujyamo ibyiza gusa ko hagomba kugaragazwa n’ibibazo bihari kugirango bibashe gushakirwa ibisubizo. Abakomiseri nabo bakaba baratanze ibisobanuro ku bibazo bimwe na bimwe byabajijwe n’abagize inteko.
Komisiyo kandi yabajijwe ibirebano n’icyo ikora kuri Raporo zivuga ku Rwanda, Komisiyo itangaza ko ibikoraho ndetse ikandikira abo bireba mu rwego rwo gutanga ibisobanuro.
Muri rusange icyagaragaye ni uko bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko batemera ibikubiye muri iyi raporo, ndetse n'ubwo bemeye kuyakira bakaba basanga hari ibibazo biyikubiyemo byagombye kwigwaho mu buryo bw’umbwihariko. Ku ruhande rwa Komisiyo bo babona ko ibikubiye muri raporo ari ukuri, ngo keretse haramutse hagaragaye ko habayeho ikibazo cy’imyandikire niho hafatwa icyemezo cyo kuba yakosorwa.
Twabibutsa ko kuwa Kabiri, abagize Komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu bari bamuritse bimwe mu bikubiye muri iyo raporo, aho bavugaga ku bibazo bagejejweho byerekeye uburenganzira bwa muntu mu Nkiko Gacaca, ifatwa n’ifunga bidakurikije amategeko, ibyemezo by’inkiko bitubahirizwa, ibirebana n’imitungo, imanza zitinda kuburanishwa n’izitarangira, abantu baburirwa irengero, ihohoterwa ry’abari n’abategarugori, uburenganzira ku mutungo, uburenganzira bw’abana, uburenganzira ku buvuzi, uburenganzira ku burezi, n’uburenganzira ku buzima n’amategeko.
Mu bindi byagaragajwe muri iyo raporo harimo ko mu ma kasho Komisiyo yabashije gusura agera kuri 93, Komisiyo yasanze kasho nyinshi zigizwe n’inyubako zishaje kandi ntoya, zifite kandi isuku nkeya ndetse zabuze n'amazi. Zimwe ntizigira amadirishya ku buryo hatagera umwuka n’urumuri bihagije; hari abagororwa bafungiwemo badasurwa kubera ko bari kure y’imiryango yabo.
Komisiyo yanagaragaje ko gufungirwa mu kato bitubahiriza ihame rijyanye n’agaciro ntagereranywa ka muntu kuko bifatwa nk’iyicarubozo igihe bikozwe igihe kirekire bikaba kandi binyuranyije n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.
Ngoga Jean