Rwanda: Ni nde uzatura abanyarwanda uyu muzigo w'ubutegetsi bubi gutya? Noneho abagororwa nibo bari kujya gusenyera abaturage amazu mashya y'amabati baruhiye !

Publié le par veritas

http://www.igihe.com/local/cache-vignettes/L600xH450/aha_hantu_hari_amazu-3b504.jpg

Nta butegetsi bwabayeho mu Rwanda busenyera abaturage aka kageni uretse ubwa Kagame na FPR!

[Ndlr :Ubutegetsi bufunga abantu bubahohoteye , bukongera bugafata ba bagororwa bakajya gusenyera abaturage bene wabo basize hanze ! Ubu se si ukwica abantu kabiri ? Iyi ngoma ikorera nde ko tubona ititaye ku muturage ?]

Imiryango irenga 100 yari ituye mu kagari ka Gakagati ya kabiri, Umurenge wa Rwimiyaga, Akarere ka Nyagatare, iratabaza nyuma yo gusenyerwa inzu babagamo ku buryo bavuga ko bwatunguranye ; Akarere ko karabihakana nubwo amafoto y’uhageze yivugira.

Bamwe muri aba baturage baganiriye na IGIHE, bavuze ko aha hantu bahatuye mu mwaka wa 2007, abenshi baje baturutse mu Ntara zitandukanye zirimo Amajyepfo, Amajyaruguru n’ahandi, bagura amasambu abayobozi b’inzego z’ibanze barabisinyira ku mpapuro z’ubugure IGIHE dufitiye kopi.

Aba baturage baravuga ko izi nzu z’amabati zasenywe, bazubatse vuba nyuma yaho babanje gutura muri nyakatsi, ubuyobozi bukabasaba kuzikuraho kugira ngo bature heza. Bihuitiye kubikora none n’izo bubatse nziza zarasenywe.

Mu mpapuro IGIHE dufitiye kopi, biragarara ko iyi miryamgo yose yahawe impapuro za burundu z’ubutaka, bivuze ko ari ubwa bo mu gihe cy’imyaka 99. Umwe muri aba baturage waganiriye na IGIHE, yavuganye agahinda, avuga ko kuwa gatanu w’icyumweru gishize bagiye kubona babona imodoka nyinshi zipakiye abagororwa ziyobowe na bamwe mu bayobozi b’Akarrere ka Nyagatare, zije batangira kubasenyera inzu, izigera ku 100 zishyirwa hasi.

http://www.igihe.com/local/cache-vignettes/L600xH450/aba_baturage_usanga_bicaye_iruhande_rw_amazu_yamaze_gusenywa-d7cbe.jpg

Yagize ati“Twabonye aba bantu baje mu Mudugudu duhita twiruka, kuko twabonaga tutazi ibitubayeho, aba banyururu ntibajuyaje gutangira gushyira amazu yacu hasi, ibintu byose byarimo byarangiritse kuko twari twahunze, kugeza ubu ntituzi icyo tuzira kuko buri munyarwanda afite uburenganzira butura mu gihugu nta nkomyi, ubu twese uko turu 500 turi hanze aho tunyagirwa n’imvura.”

Nubwo aba baturage bemeza ko baba batazi impamvu basenyerwa, umwe muri bo aravuga ko hari amakuru bavana mu nzego z’ibanze, avuga ko hashobora kuba haragurishijwe ku muntu IGIHE tutaramenya.

Bimwe mu byo ngo abayobozi b’inzego z’ibanze babwiwe, birimo ko batagomba kwitaba telefoni batazi.

Akarere ka Nyagatare kabivugaho iki ?

Nyuma yo kuganira n’aba baturage, twashatse kuvugana n’umuyobozi w’akarere ka Nyagatare ariko atubwira ko ahuze, adusaba ko twavugana n’ushinze amategeko mu karere (Notaire).

Kerebu Turatsinze mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yamaganiye kure abavuga ko inzu z’aba baturage zasenywe. Aha akaba yasubizaga ubwo twamubaza aho kugeza ubu iyi miryango irimo kwikinga imvura. Yagize ati “Nta mazu rwose y’aba baturage twigeze dusenya, yose aracyahari, icyo twabujije aba baturage ni uguhinga gusa.

http://www.igihe.com/local/cache-vignettes/L600xH450/uyu_muryango_aha_niho_wikinga_imvura_iyo_iguye-41ea5.jpg

Nyamara siko bimeze kuko nyuma y’aho IGIHE yageraga i Nyagatare aho aba baturage batuye, yasanze inzu zarasenywe, abaturage barara munsi y’amabati batwikiriza ku matafari(Reba mu mafoto).

Nyuma yo kuvuga ko aba baturage batasenyewe, twagarutse mu kumubaza noneho impamvu barimo kubabuza guhinga, Kerebu ati “Ibi byose biraterwa n’amategeko agenga imicungire y’ubutaka, mu buryo bwo kubucunga neza no gukoresha icyo bwagenewe, muri aba bantu rero hari abatarubahirije bimwe muri ibi, birimo kugura ku buryo butemewe no kubukoresha ku buryo butanoze.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iyi miryango yaguze aha hantu mu buryo butemewe, kuko amategeko avuga ko ihererekanya ry’ubutaka rihererekanwa mu buryo mbumbe, niba umuntu afite hegitari 10 zikorerwamo ubworozi, nashaka kuhagurisha n’ubundi hazagurishwa ubwo butaka bwose, butagabanyijwemo ibice.

Yagize ati “Wasangaga aba bantu baza muri izi nzuri bakagura agace k’ubutaka, ugasanga bihaye gushyiramo imidugudu kandi bitemewe kuko amategeko y’imidugudu avuga ko umudugudu ari uburyo buri muri gahunda, kandi amazu akaba ari hagati ya 100-200.

http://www.igihe.com/local/cache-vignettes/L600xH450/uyu_mwana_arara_munzu_yamaze_gusenyuka-ae1b2.jpg

Abajijwe niba nta burangare bwabaye ku nzego z’ibanze kuburyo abantu barenga 100 batura aha hantu kandi ubuyobozi buhari mu buryo buvugwa ko butemewe n’amategeko, Kerebu yagize ati “Hari igihe wasangaga baje ubuyobozi bugasanga baramaze kwituza, ubwo twe tubona ntaburangare buhari.”

Avuga ko hari abayobozi batandukanye mu nzego za leta, baje muri aka karere basaba ko abaturage baguze mu buryo butemewe basubiza ubutaka, bagasubizwa amafaranga ya bo. Avuga ko ngo aba baturage bagiye bihunza akarere, ntibegere ubuyobozi ngo bubafashe kwishyuza abo baguzeho ubwo butaka.

Kugeza ubu aba baturage bari kurara ku gasozi baravuga ko bahawe kugeza kuri uyu wa Gatanu kuba bamaze kuhava, bagashaka ahandi berekeza.

Source : Igihe.com

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Urasetsa cyane wowe uvuga ngo bateruye amakuru ntibashatse ayabo! Ku isi yose uzumve uko inkuru zitangwa, baravuga ngo aya makuru tubagejejeho yavuye aha cyangwa yatanzwe n'aba , hari igihe utaba
ushobora gusoma inkuru zasohotse ahantu hose ariko wajya kukinyamakuru kimwe ukabona amakuru arimo avugwa ,ibi byo gusenyera abo uyobora biteye isoni , kandi byakwiriye ku isi yose ! Mukanya
urabibona no mu zindi ndimi !

Répondre
A

None se ibyo mu rwanda murabishaka hwiki ko mwigize aba congomani mwebwe nta nindanga gaciro mugira kuko burigihe muhora mwifuza ibibi gusa ku rwanda kandi urwanda mwifuza nurwuzuye amaraso kuko
niyo mwamenyereye ariko ibyo byajyanye namwe ntibizongera ukundi ni mushaka muziyahure

Répondre
M

Ariko se wa mugani wa Kagina, umuntu w'umunyamakuru ukwiye iryo zina afata inyandiko y'undi nk'uko yakabaye akongera akayibadika kuri site ye? Ubu se muzi ngo dusoma veritasinfo gusa? Ibi partout
mujye mushaka n'ibyanyu slvp. None se ubu ni inkuru mutangaje cyangwa murateruye?

Répondre
M

None se Kagina urumva ikibazo ari ikihe ? batanze REFERENCE yaho bakuye amakuru,kdi hari n'abadasoma igihe.rw ,kuko gusa utemera ukuli ubushaka ntabwon'ubundi wabura kunenga .

Mbona nta na notion z'Itangazamakuru ufite ,iyaba wari ufite ho uko rikora ntiwakwanditse biriya .Gusa ivangura mu Rwanda  ahaaa!!!!,buriya bariya bantu basenyeye hari impamvu nawe uzi

Répondre
R

Ikinyoma cyahawe intebe mu Rwanda.Uwo Notaire se ,ngo n'ushinzwe  amategeko, kandi yize amategeko, ubeshya inbintu bigaragara, uwamushyira mu rukiko byagenda gute? Ahaaaaaaaaaaaa Rwanda
ukeneye uwagutura umuzigo w'abategetsi nka bariya.Ntacyo wungutse Rwanda.

Répondre
K

Ubu se aya ni amakuru mwadutariye? None se mwongereyeho iki kubyo igihe canditse? Mujye mushakisha amakuru mureke kwandikura ibyo abandi banditse mu rurimi rumwe.

Répondre
N

Ariko buriya Gusenyerwa no gutwikirwa bitaniyehe?Ahaaaaa!!!!!!!!!! n'Imana izatwikiriza.

Répondre