Rwanda: ngire inama FPR ! Ko twizeraga ko izi gutekinika ,byayigendekeye bite kuri visa ya Twagiramungu yatumye iba ikiragi?

Publié le par veritas

Tito-na-rukokoma.png«Buri munyarwanda afite uburenganzira bwo kuva mu gihugu no kukigarukamo ku bushake bwe » Aya magambo tuyasanga mu itegeko nshinga ry’u Rwanda ryo kuwa 04 kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu mu ngingo ya 23 igika cya 2.

Ikinteye kwandika iyi nkuru ni ibimaze iminsi bivugwa bijyanye no kwimwa Visa k’umunyapolitiki TWAGIRAMUNGU Faustin alias Rukokoma. Mu rwego rwo kurengera ubusugire bwacyo(souveraineté), igihugu icyo aricyo cyose gishobora kubuza umuntu gukandagira ku butaka bwacyo. Ubwo ni uburenganzira bw’igihugu bwemewe n’amategeko mpuzamahanga. Ubu burenganzira igihugu kibushyira mu bikorwa ku buryo bunyuranye. Bumwe muri bwo ni nko gukumira ku ngufu abashaka kwinjira mu gihugu rwihishwa(les clandestins) hakoreshejwe ingufu za gisirikare cyangwa za gipolisi. Ubundi buryo buzwi cyane ni ubwo kwima umuntu uburenganzira bwo kwinjira mu gihugu buzwi ku izina rya Visa. Muri ubwo buryo bwa nyuma, uwasabye visa asobanurirwa impamvu yayimwe. Iri ni ihame rya demokarasi ryo gusobanura impamvu zatumye hafatwa icyemezo runaka(motivation des décisions administratives).

Ibi maze kuvuga haruguru, byatera buri wese kwibaza ukuntu ubutegetsi bw’u Rwanda bwima umwenegihugu w’u Rwanda uburenganzira bwo gutaha mu rwamubyaye. Niba  ari uburenganzira bw’u Rwanda gutanga visa no kuyimana, uwayisabye nawe afite uburenganzira bwo kumenya impamvu yayimwe kandi yari akwije ibyangombwa byose bisabwa kugira ngo ayihabwe. Bityo rero igihugu gifite inshingano yo gusobanura impamvu cyimanye Visa. Nkurikije ibyatangajwe n’itangazamakuru kugeza ubu, ni uko nta mpamvu n’imwe u Rwanda rwasobanuriye TWAGIRAMUNGU Faustin ituma rumwima visa.

Tugaruke ku ngingo y’itegeko-nshinga twavuze haruguru. Niba u Rwanda rufite uburenganzira bwo kwimana visa, rufite n’uburenganzira bwo kwima umunyarwanda uburenganzira bwo kwinjira mu gihugu cye ? Ubu burenganzira bw’u Rwanda, iyo ubuhuje n’ubw’umunyarwanda bwo kuva no kugaruka mu gihugu ku bushake bwe, usanga ubu burenganzira bwombi butabangikanywa(inconciliables). Bityo rero nta burenganzira u Rwanda rwakagombye kugira bwo kwima umunyarwanda uburenganzira bwo kwinjira mu Rwanda. Tubivuze mu yandi magambo, twavuga ko umunyarwanda wese usabye visa agomba kuyihabwa ku rwego rumwe n’uko ahabwa ibyangombwa byose (passeport cyangwa indangamuntu).

Cyakora iyo usomye iriya ngingo ya 23 igika cya 3 ndetse n’iya 12.4 y’amasezerano mpuzamahanga ku burenganzira bwa politiki na gisivili, ubona ko bishoboka ko umwenegihugu yakwimwa uburenganzira bwo kwinjira mu gihugu.

Ingingo ya 12 igika cya  4 cy’amasezerano mpuzamahanga ku burenganzira bwa gisivili na politiki ivuga ko nta mwenegihugu wabuzwa kucyinjiramo ku buryo bunyuranyije n’amategeko. Ndakeka ari aho itegeko nshinga ry’u Rwanda ryahereye rivuga, mu ngingo ya 23 igika cya 3 , ko uburenganzira bwo kuva no kugaruka mu gihugu ndetse n’ubwo gutura aho ashatse mu gihugu bushobora gukumirwa n’itegeko ku mpamvu z’umudendezo n’umutekano wa rubanda ndetse ku mpamvu z’umutekano w’igihugu.

U Rwanda se rwaba ruhera kuri iyo ngingo mu kwima TWAGIRAMUNGU Faustin Visa ?

http://www.umuseke.rw/wp-content/uploads/2013/06/Twagiramungu.jpgBiramutse ari iyi ngingo bahereyeho bamwima visa, kuki bagira isoni n’ubwoba bwo kubisobanura kandi itegeko ribibahera uburenganzira ? Cyakora ndabona byabagora. Ni uwuhe mudendezo n’umutekano bya rubanda n’igihugu TWAGIRAMUNGU Faustin yendaga kuvutsa abanyarwanda ?

Rukokoma mwamukenyeje rushorera muri 2003; Sinzi rero icyo ubu yabananije mukarinda mwiha amenyo y’abasetsi kariya kageni, njye ndimwe, mba narabwiye abaturage bakigaragambya !!

Cyakora FPR ni intwari idaheba intwaro nk’urupfu! Reka turebere hamwe tekenike FPR yari gukoresha mu gukumira TWAGIRAMUNGU kuza mu Rwanda.

Ku batenisiye ba FPR, bari kuvuga ko yenda discours ze n’amagambo mbwirwaruhame yakoresheje harimo amagambo atanya abanyarwanda cyangwa se ahamagarira abaturage kwivumbura ku butegetsi nk’uko wa munyamakuru yabivuze mu kibazo yabazaga perezida wa repubulika Paul KAGAME. Aha byari bihagije ko abatekenisiye babwira abaturage bakigaragambya bamagana TWAGIRAMUNGU, bakavuga ko batamushaka. Bityo byari korohera FPR kumwima visa bitwaje ko kuza kwe kwabangamira umudendezo wa rubanda ndetse n’umutekano w’igihugu. Umenya mu batekenisiye ba FPR nta munyamategeko ubamo!

Nyuma y’imyigaragambyo mu gihugu hose, hari kuba hasigaye ikintu kimwe. Kwimwa uburenganzira bwo kwinjira mu gihugu ku munyarwanda bigomba kuba biteganywa n’itegeko. Niko itegeko nshinga ribiteganya. Aha naho iyo haba umutekenisiye w’umunyamategeko yari kuba yabiteye imboni, maze bashingiye kuri ya myigaragambyo, umushinga w’itegeko ugashyikirizwa inteko ishinga amategeko igizwe na ba « ndiyo bwana » maze bugacya watowe ukaba itegeko. Ku rwego rw’amategeko TWAGIRAMUNGU Faustin yari kwimwa visa ku buryo busobanutse.

Kugeza aha bari kuba basigaranye ikibazo kimwe gusa. Kubahiriza ingingo ya 11 y’itegeko nshinga ivuga ko abanyarwanda bose bavuka bakanabaho bishyira bakizana kandi bareshya mu burenganzira no mu nshingano, ko ivangura iryo ariryo ryose ribujijwe kandi rigahanwa n’amategeko. Kubera iki iyi ngingo yabahagama. Kubera igikorwa kimwe bakoze cyo guha SEMUSHI visa bakayima TWAGIRAMUNGU. Bityo leta ya FPR yagaragaje ko abanyarwanda batareshya imbere y’amategeko. Ntibyumvikana ukuntu bari kumuha visa kandi ibiganiro mbwirwaruhame babikoreshaga bombi, imyiteguro barayifatanyije bose bafite umugambi umwe wo kujya gukorera politiki mu Rwanda, ntacyo warega TWAGIRAMUNGU utarega SEMUSHI. Aha naho iyo FPR igira abatekenisiye b’abanyamategeko babishoboye, iki kibazo nacyo baba baragishakiye umuti. Kubera ko itegeko ridakorerwa umuntu ku giti cye ahubwo rireba bose(caractère général et abstrait de la loi), iryo tegeko navuze haruguru bari gushyiraho, bari kurikurikiza kuri bose : TWAGIRAMUNGU na SEMUSHI, maze bombi bakabima visa. Imbere y’amategeko n’imbere y’amahanga bari kuba bubahirije itegeko, Critiques zari kuba nke.

Kubera rero ibyo byose maze gusonabura haruguru, nta mpamvu n’imwe u Rwanda rufite yo kwima umunyarwanda visa, ahubwo rufite inshingano yo kuyimuha ngo atahe mu gihugu cye. Ubutegetsi bwa FPR bukaba bukora uko bushoboye kose ngo burwanishe abanyarwanda cyane cyane mu kwerekana ko hari abanyarwanda barusha abandi kuba abanyarwanda.

Ni muri urwo rwego navuze ko ubutegetsi bwa FPR bwica amategeko mpuzamahanga ndetse n’ayo ubwabwo bwishyiriyeho.

Umusomyi wa veritasinfo

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Ngo muri kwangisha Ntare ubuyobozi bwiza da ego Ntare we n'ubuyobozi bwiza! Ngaho nibwerekane ko ari bwiza,Twagiramungu aje abatwaye iki ? Cyakora ngo hari abantu batatinyuka kujya kumwakira
kandi bamukunda kuko barebwa ukuntu!

Répondre
K

Ibyo uvuga ndemeranya nawe.

Dore aho ikibazo kiri muri kiriya gihugu: U Rwanda ubu rusigaye ari igihugu kitagira ubutegetsi. Kagame yaragitobye yishyiriraho ubutegetsi bwe ku giti cye, abasigaye bose abahindura abaja be.
Ntiwibwire rero ko mu gihugu cyose habuze abantu bazi amategeko n'uko bayagoragoza kugira ngo babangamire ishyirwa mu bikorwa ry'ibyo Kagame atifuza.

Gusa Kagame ageze aharindimuka, nta bwenge akigira, uretse ko nta n'ubwo yigeze agira, ariko ubu bwo ameze nk'intare bakomerekeje isigaje kwigira mu ndaki aho izapfira.

Ziriya ngirwa bategetsi rero ziri i Kigali, n'ubwo bwose zibona ko ibintu byazirangiranye, nta bushobozi zifite bwo kwikura mu kaga zigezemo. Zitegereje gusa guhirimana na shebuja.

Opposition yo hanze kugeza ubu niyo abanyarwanda batezeho amakiriro. Nihaguruke ishakishe stratégies zose zishoboka zo guhirika ingoma ya Kagame itarongera kurimbura abanyarwanda.

Répondre