RWANDA: Ministre Karega ntashira amakenga umucikacumu uvuga ko yiciwe inkoko !

KIGALI – Ku gica munsi cyo ku itariki ya 16 Mata 2011, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Vincent Karega, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko abantu batandukanye bari bamaze gukusanya amafaranga asaga miliyoni imwe n’igice kugira ngo ashumbushwe umuturage wiciwe inkoko, ariko ngo harakemangwa niba ibyo yavuze byaba ari ukuri.
Ibyo bikaba bibaye nyuma y’inkuru yasohotse mu Kinyamakuru Izuba Rirashe, ivuga ko hataramenyekana abantu baroze inkoko 943 z’uwitwa Aimable Ndagijimana warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu Kagari ka Gatagara mu Murenge wa Mukingo, Akarere ka Nyanza, maze 103 muri zo zikahasiga ubuzima.
Minisitiri Karega asobanura ko abantu banyuranye bamaze gusoma iyo nkuru, basanze badakwiye guceceka, ahubwo bahitamo kugira icyo bakora mu rwego rwo gushumbusha Aimable Ndagijimana, maze mu kanya gato hakusanwa amafaranga agera kuri miliyoni n’igice y’u Rwanda (1.500.000frw).
Karega akomeza avuga ko ikibabaje, ari uko amakuru bakesha inzego z’ibanze n’iz’umutekano zakomeje gukurikirana icyo kibazo, zasanze uwo muturage ashobora kuba abeshya nta koko yapfushije, cyangwa se zikaba zarapfuye ari uburwayi busanzwe.
Umunyamakuru w’ikinyamakuru Izuba Rirashe i Muhanga wanditse iyo nkuru, we yemeza ko nyuma y’umunsi umwe gusa ibyo bibaye, yagiye gutara iyo nkuru, avugana n’Uwizeye Bernadette mushiki wa Aimable nyir’izo nkoko ndetse na Nyina umubyara, bose bemeza ko zapfuye zirozwe.
Atara iyo nkuru kandi, uyu munyamakuru yavuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa, goronome n’abashinzwe umutekano, aba nabo ntibagira byinshi batangaza, ariko bamwemerera ko yatangaza iyo nkuru uko iri, ibindi bikazamenyekana nyuma y’iperereza ryari rigikorwa.
Abajijwe imiterere n’umutekano w’aho hantu Aimable yororera inkoko ze, uyu munyamakuru avuga ko yabonye ari mu nzu yubatse neza, hari urugo rukinze.
Kubera ko havugwaga ko inkoko 103 zapfuye, uyu munyamakuru yatangaje inkuru uko yari iri nk’uko yabyemerewe n’abayobozi muri uwo Murenge, avuga ko abishe izo nkoko bashyize ibinini byica imbeba ku ndagara bari basereye ku gikarito, bagaseseka munsi y’urugi maze iziriyeho zose zigapfa.
Ku bijyanye n’aho inkoko zapfuye zashizwe, uyu munyamakuru yasobanuriwe ko zatabwe mu cyobo, ariko icyo cyobo akaba atarakibonesheje amaso ye, gusa ngo ntabwo yabibajijeho byinshi kuko byari bikiri mu iperereza.
Minisitiri Karega akaba atangaza ko ku cyumweru tariki ya 17 Mata 2011, ari bwo bateganyaga kujya gushyikiriza iyo nkunga uwo muturage, ariko kubera kutizera inkuru itangwa n’uyu muturage uvuga ko yiciwe inkoko, icyo gikorwa kikaba cyasubistwe, ahubwo bahitamo gutoranya abandi baturage 4 bakennye cyane bagurirwa inka muri ayo mafaranga, bakazishyikirizwa ku mugaragaro.
Ends