Rwanda : Leta ya Kagame Paul yarezwe ubwambuzi mu rukiko mpuzamahanga rwo mu Bufaransa !
Amakuru agera ku Umuvugizi, aturuka mu Bufaransa, yemeza ko rugeretse hagati ya Leta ya Kagame n’abashoramari mpuzamahanga bagize sosiyete yitwa Dane Associates, aho iyi sosiyete yareze Leta y’u Rwanda ubwambuzi no guhuguza umushinga wayo nta bwishyu bubayeho.
Urwo rubanza hagati ya Dane Associates na Leta ya Kagame rukaba rukomeje kubera mu rukiko mpuzamahanga rw’ubucuruzi, rufite icyicaro mu Bufaransa, abashoramari ba Dane Associates bakaba ari bo batangije umushinga wo gucukura gas methane mu kiyaga cya Kivu, umushinga witwa Kibuye Power “KP1”.
Abo bashoramari bakaba barega Leta y’u Rwanda kuba yarabambuye, ikanabahuguza umushinga bitangirije kuva ku nyigo kugera ku mamashini yo gucukura iyo gas methane mu Kivu, uwo mushinga wa «Kibuye Power 1» ukaba ufite agaciro karenga miliyoni makumyabiri z’amadolari.
Amakuru akomeje kugera ku Umuvugizi akaba yemeza ko abitabye uru rubanza Leta y’u Rwanda iregwamo ubujura ari abitwa Albert Butare, wohoze ari umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu, Mirenge John wahoze ari umuyobozi wa Electrogaz, na Katurebe George wahoze ari umuyobozi w’ikigo cya Leta cyitwa CEPEX, uru rubanza rukaba rwanitabiriwe n’uwahoze ari umunyamabanga wa Nsanzumuganwa Emmanuel, wari umunyamabanga mukuru muri minisiteri y’ibikorwa remezo.
Aba bose bitabiriye uru rubanza bakaba bakomeje gusobanurira urukiko impamvu Leta ya Kagame yafashe icyemezo cyo guheza abashoramari ba Dane Associates mu mushinga batangije nta bwishyu babahaye dore ko nk’uko twabivuze hejuru, iki gikorwa cy’aba bashoramari gifite agaciro karenga miliyoni makumyabiri z’amadolari ya Amerika.
Gasasira, Sweden .