Rwanda : Kagame nta kindi arota kitari ukwica umusubizo no kurimbura imbaga!

Publié le par veritas

Ubwonko bwa Kagame nta kindi butekereza kitari ukwica ! Buriya arumva yashishimura Madame Rice bikarangira !!!! Iyo aba umunyarwandakazi ubu imva ye iba yaramezeho utwatsi !

U RWANDA NI IGIHUGU CYABUZE UMUPEREZIDA

Hari mu  ihuriro ngarukamwaka, ryiswe mu buryo bwo gushinyagura ngo ni“Inama y’Umushyikirano”.

Nyamara, uretse kuba atari inama nyunguranabitekerezo nta n’ubwo ari inama y’umushyikirano.  Pahulo KAGAME na FPR ye,  nyamuke muri politiki no  mu byerekeye amoko y’abanyarwanda, yakoresheje iryo huriro yibasira Abanyarwanda batavuga rumwe n’Agatsiko k’Abidishyi be, ndetse yadukira n’abanyamahanga bakomeje gutera hejuru bagaragaza ikibazo gikomeye cy’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa kiremwa muntu ribera mu Rwanda muri iki gihe, ndetse n’ikibazo cy’imiyoborere mibi ya leta iriho ubu.

Ijambo rya Kagame  ryibasiye  abanyamahanga, cyane cyane Ububiligi na Leta zunze ubumwe za Amerika, ambasaderi w’icyo gihumu muri Loni, Suzan Rice akaba yarabwiye leta y’u Rwanda ku mugaragaro ko nta demokarasi iri mu Rwanda, ko abaturage bakomeje kwimwa urwinyagamburiro bakaba bari ku ngoyi ikabije, ko ntakwishyira ukizana guhari, ko itangazamakuru ryanizwe, ndetse ko uburenganzira bw’ibanze bwa muntu bukabije guhonyorwa.

Kuri lisiti y’abo Kagame yita abanzi be nk’uko bisanzwe, hariho: abanyamakuru kimwe n’abaharanira uburenganzira bwa kiremwamuntu. Nanone ariko, biragaragara ko ukunenga kwakozwe na ambassaderi Rice ariko kwatumye Kagame atontoma akagera n’aho atuka Abanyamerika ngo ni : abanyamatiriganya, ibigoryi, abanyamashyengo, ababeshyi, abagira indimi ebyiri, ba masquaraders, n’ibindi…

Gusesengura Ijambo rya Kagame ntibyoroshye. Mu gihe cyashize, ntako ntagize ngo nigishe Perezida Kagame uko bategura disikuru n’uko bayivuga mu buryo bukwiye. Byabaye nko guta igihe kuko niboneye ukuntu Kagame ari umunyeshuri w’injiji cyane, ndetse n’abafite ubuhanga buruta ubwanjye mu byerekeye kwigisha ni ko bamubona!

Mu mpera z’icyi cyumweru nasuye inshuti yanjye, nuko undi muntu twari kumwe ampatira gutega amatwi ijambo Kagame aherutse kuvuga atangiza inama ya 9 y’Umushyikirano. Nabanje kubyangira kubera ko mu by’ukuri nari nariyemeje kutazongera kumva cyangwa gusoma ingirwadisikuru za Kagame.

Iyo avuga, Kagame ntazuyaza kungikanya ibinyoma. Nta gaciro na gato ajya aha Abanyarwanda bamwumva. Mu bibazo u Rwanda rufite, ibyinshi ni we ubitera, ibindi ni we urushaho kubikomeza, ibindi nta bwenge buhagije afite bwo kubikemura.

Kubera ko iyo nshuti yanjye yari indembeje, nageze ubwo nemera kwigora ntega amatwi iryo  jambo rya Kagame  ryamaze iminota irenga 30 yose, ariko ryatumye numva neza ko u Rwanda rwahindutse nk’ igihugu kitagira umuperezida.

Icyambere kigaragara ni uko nta gitekerezo kizima Kagame yigirira. Mu kumutega amatwi nageze aho nibwira ko uwo ndikumva avuga ari Idi Amin wazutse! Agira atya akibaza impamvu Abanyarwanda babaye ibiragi, niba babiterwa n’uko ntacyo bafite bavuga, cyangwa niba hari umuntu ubapfuka umunwa. Yarangiza, agasimbuka akajya ku mwami Mutara Rudahigwa. Akabivaho akajya ku bihugu by’ Afurika, n’uburyo bitunzwe no gusabiriza, agakomeza atyo avangavanga ibintu.

Abahanga mu byerekeye indwara zo mu mutwe babyita « kujabuka kw’ibitekerezo », bakagaragaza ko abanduye bene iyo ndwara ari abantu barangwa no kwiyemera no kwishongora birenze urugero, bakumva baruta abandi bantu bose (surestimation) ndetse bagahora basohoye imikaka kuko baba bibwira  ko abantu bose babarwanya, bakarangwa kandi n’ibitekerezo bidafite umutwe n’ikibuno.

Icyakabiri, Kagame ni umunyakinyoma wo mu rwego rwo hejuru. Yaciye intege (decevoir) abantu benshi, yabeshye benshi n’ubu kandi akibeshya. Agerageza kwigarurira abantu ashyira imbere iturufu rya jenoside yatsembye Abatutsi, uruhare abantu nka  Bagosora bayigizemo, n’uko umuryango mpuzamahanga utashoboye gutabara Abanyarwanda. Asa n’uwirengagiza ko uwo muryango mpuzamahanga arimo atuka (cyane cyane USA na UK) wakomeje kumukingira ikibaba ku byaha by’ubwicanyi aregwa, ibyaha byibasiye inyoko muntu (nk’uko bigaragazwa na Mapping report), ibyaha by’iterabwoba ( igihe yahanuraga indege ya perezida Habyarmana). Mu yandi magambo, Kagame ubu yakagombye kuba ari muri gereza, iruhande rwa Bagosora.

Mu ijambo rye, Kagame yongeye kandi kwadukana ibyo kugerageza gutera ubwoba umuryango mpuzamahanga, kuko abona neza ko muri iki gihe benshi bahagurukiye gushyira ibikorwa bye bibi ku kabona bose.

Icya gatatu, uburyo ahitamo bwo gukanga abo ashaka gucecekesha nta bundi butari ukubatuka ! Twese tuzi neza uko bitugendera cyangwa uko bigenda ku bana bato iyo umuntu afatiwe  mu cyuho. Kuri Kagame we ntibisanzwe.

Icyo abanyarwanda n’abanyamahanga bagomba kumva neza ni uko mu by’ukuri ubwonko bwa Kagame bukora nk’ ubw’umwicanyi wabigize umwuga(serial killer), akaba n’inzobere mu byerekeye kurimbura imbaga.  Ni ko ateye, ntihakagire uwongera kwibeshya ngo arashaka kubana na we nk’uko wabana n’umuntu usanzwe, ufite ubwenge bukora neza.

Nta magambo mazima akigirira muri we. Ikibabaje, akaba ari uko Agatsiko kamukikije kagumya kumushyigikira, bikaba byarabaye nka byabindi by’umugani w’Abidishyi. Kagame ameze nk’umushoferi utwaye ikimodoka kiruka cyane birenze igipimo, kandi akiruka agana mu cyerekezo izindi modoka ziturukamo (à contre-sens),kandi amategeko y’umuhanda abibuza . Ikimodoka atwaye gifite umuvuduko nk’uw'imodoka yacitse feri. N’ubwo abagenzi gitwaye (abaturage bagizwe imbohe), bamazwe n’ ubwoba barihangana bagakomeza kumusekera no kumuha amashyi. Abandi bashoferi bafite ubwoba, baribaza ibigiye kuba byabayobeye, naho polisi ihangayikishijwe no kubona uburyo bwo gufata uwo mushoferi w’umusazi wenda kumara abantu. Naho uwo musazi w’umushoferi (Kagame) utwaye cya Bisi cyitwa Rwanda, arifashisha indangururamajwi ziri kuri icyo kibisi, akabaza mu gasuzuguro kenshi , ati:  “wewe ni nani?’ wowe uri iki?

Mu mateka, ndetse no mu bihe bishya turimo, abayobozi nyabo b’ibihugu bagira inshingano eshatu.

Kuva bavuka ndetse no bakanyura mu bihe bikomeye, bafasha abenegihugu babo gutsinda ubwoba. Ibyo babigeraho bagerageza gufasha abantu gusohoka mucyo nakwita ukwinezeza kudafashije ariko bakabikora banizeye ko batahitanwa n’ubwoba.

Inshingano ya kabiri y’umuperezida nyawe ni uguhumuriza abanyagihugu be bose atavanguye. Iyo uko guhumurizwa kutabayeho, iyo perezida ari umuntu udashoboye kureba kure,  abenegihugu bapfa bahagaze.

Icyanyuma, kandi cy’ingenzi cyane, umuperezida nyamuperezida agomba kuba afite umutima wakira byose, kugira ngo abashe kwakira abaturage be aho bafite imbaraga nkeya, naho bafite imbaraga nyinshi.

Ibi byose biranga umuperezida nyamuperezida ntabyo Paul Kagame yigirira.  Abanyarwanda bose yabahinduye ibikange bitakigira umutima mu gitereko, abaturanyi b’u Rwanda ndetse n’umuryango mpuzamahanga barumiwe.  Ni umubisha mubisi, ushimishwa no kwica no gucamo  Abanyarwanda ibice. Arangiza disikuru ye, Kagame yavuze ko Atari umuntu uvangavanga ibitekerezo: yagize ati ‘ibyo ureba nibyo uba ufite’.  Muri make, yarimo atubwira ati: “ mwapfa nabi, mwahangayikishwa no kutizera ejo hazaza ,mwagwa muri gereza cyangwa mu buhungiro, ibyo byose ntacyo bimbwiye…. Muri bantu ki mwebwe ? “

Bismark, uyu wayobozaga Leta y’Ubudage “inkoni y’icyuma” yabaye ikirangirire kubera ijambo ryiza yavuze ngo " Iyo uri umuyobozi w’igihugu, ugomba kumvira Imana ndetse ukagerageza kugera intamwe zawe mu zayo ,ujya mu nzira nziza".

Kagame we, ntashaka kumvira Imana na busa, ntashaka no kugendana nayo, habe no gutera intambwe kibura imwe mu cyerecyezo kizima kigana Imana.

None se ubu ko Kagame yarangije kwikoma Abanyarwanda, akarwanya abanyamahanga, agashyamirana n’Imana , ni nde uzamucira akari urutega ?Iyi disikuru ye isa n’iya nyuma, amateka azayiha umwanya mu ma disikuruye ye yarushije andi kuba mabi. Iyi disikuru  ni ikimenyetso simusiga cy’uko ingoma ye icyuye igihe.

Tewojeni  Rudasingwa.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N

Bavandimwe Muraho,urugendo maze iminsi nkora ndarurangije kandi ngize amahirwe hano ku mbuga nahasanze
bimwe mu byanteye guhaguruka.

Nzinink,Kakule,Rwego,Bwimba,Murwanashyaka,......... ndagirango impaka murimo nzibakize kuko ukuri kose ndakwifitiye reka nkubagezeho kose.FDU INKINGI na Ingabire biteye agahinda
n'umujinya,amakuru mfite kandi y'ukuri kwambaye ubusa nuko ibyatangajwe na Kakule ari ukuri ahubwo njye nasanze azi guperereza bikomeye.

Ariya makuru nyamaranye icyumweru n'igice ariko naricecekeye kugirango ndebe aho byerekeza ariko ubwo yashyizwe hanze reka nanjye nyabagezeho uko yakabaye

Mu matariki ashize hagati y'ibyumweru bibiri niba nibuka neza abarwanashyaka ba FDU INKINGI kandi bamwe bari muri comite
yayo,bayobowe n'uwitwa SIXBERT MUSANGAMFURA usanzwe ashinzwe imibano n'amahanga bahagurutse k'umugabane w'iburayi berekeza
mu Gihugu cya Kenya Nairobi aho bagiranye ibiganiro n'intumwa za Leta y'u Rwanda k'uburyo Madame Ingabire yarekurwa ndetse bakumvikana n'uburyo bazakorana na Leta.

Ibi uwabihakana yanyarukira mu nzego zishinzwe abinjira n'abasohoka za Kenya akirebera,cyangwa Musangamfura ahakane ko atagiyeyo!cyakora nubwo bagiye muri byo biganiro ari nayo ntandaro yo
kwigendera kwa Maitre Ian Edward wamaze kumenya uwo mugambi mbere,byaba bitoroshye kuko abo bajya mu biganiro iyo urebye neza usanga uretse kwitwaza Ingabire bo bishobora kutaborohera.Naho rero
ibyo kubeshyanya mubireke kuko umugambi urazwi neza.

Répondre
D

Leta ya Kagame yahiye ubwoba ariko cyane cyane Kagame kuko ibye bisa n'ibyamurangiranye. Kubera ko igihe yahawe cyo
kuva ku butegetsi kigenda cyegereza yakwanga hagakoreshwa abasirikari be bakamuvana ku butegetsi kandi bikaba bitazamugwa neza, ubu arimo arasambagurika aho ateganya gusubira mu Bugande
kujya kwinginga Museveni ngo ace inkoni zamba ye kuzaba umwe mu bataanga icyuho cyo kumuvanaho. ikindi ni uko kuba yarasabwe kurekura byihutirwa Ingabire Victoire n'abandi bafungiwe
ibitekerezo byabo, arakomeza kujijisha asobanurira abamusabye kubarekura ari nabo bamushyize ku butegetsi  ko ibibazo byabo biri mu nkiko ko bizakemukira mu nkiko ariko azi neza ko
ariwe utanga amabwiriza murizo nkiko. Kuba yaragerageje gusenya ayo mashyaka akoresheje igisirikari bikamunanira ubu arashakisha uburyo ngo yayemera ariko akayajyana muri forum FDU ngo
izaba itayobowe na Ingabire Victoire bikaba byumvikana ko bakora uko bashoboye bakayicamo ibice nubwo bo bavuga ko bisa naho byabagoye kuko ngo yaba umuyobozi wayo ufunze, haba nabayobozi
bandi bari hanze ngo babaye ibamba ku buryo babura aho bahera ngo bakore uko bakoze mwishyaka rya Ntaganda Bernard kuko ngo bumva byabagora gushyirahi irindi shyaka rya FDU ritarimo bamwe
muri abo bayobozi bazwi n'abamusaba kuva ku butegetsi. Ubwo andi makuru ajyanye n'ibyo nzakomeza nyashakishe nzayabagezaho ninyabona. Aya makuru ava mu nzego no mu bantu bayazi neza dore
ko banatangaza ko ubu abasirikari batari GP ubu barakaye cyane kuko ngo babatandukanya kandi bose bafite ishingano zo kurinda umutekano w'igihugu. nyamara n'abo ba GP ngo agahimbaza
mushyi bahawe bakise harakabaho Kayumba we waduhesheje aka gashahara bitewe ngo n'ibihe bagahawemo

Répondre