Rwanda: Inzego na Komite shya y'ishyaka PDP-Imanzi, Mushayidi Déo yakomeje kugirirwa ikizere cyo kuyobora ishyaka n'ubwo afunze!

Publié le par veritas

http://4.bp.blogspot.com/-w81EpVTy8JY/TWELjTqNBuI/AAAAAAAAHeo/AbrkWjjmzzM/s1600/Mushayidi.jpgKu cyumweru tariki ya 12 Mutarama 2014, inama rusange idasanzwe y'ishyaka PDP-Imanzi (Pacte Démocratique du Peuple - Imanzi) yateraniye i Buruseli mu Bubiligi ifata ibyemezo bikurikira:

1.Inama yashimiye byimazeyo Komite nyobozi yari imaze imyaka itatu iyobora ishyaka. By’umwihariko yashimiye Bwana KARANGWA SEMUSHI Gérard akazi keza yakoze mu butumwa akubutsemo bwo kwandikisha ishyaka PDP-Imanzi mu Rwanda, ubutumwa bwamaze amezi atandatu atangira ku itariki ya 20/06/2013 kugeza ku wa 21/12/2013 nk’uko byari biteganijwe mu cyemezo cyanditse cyabumwoherezagamo.

2.Inama ikaba yatoye komite nyobozi nshya ihagarariye inyungu z’ishyaka igizwe n’aba bakurikira:

a)Perezida fondateri w’ishyaka: Bwana Déogratias MUSHAYIDI;

b)Umunyamabanga mukuru w'ishyaka: Bwana Jean-Damascène MUNYAMPETA;

c)Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe itangazamakuru:Bwana Pacifique KABALISA;

d)Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe abari, abategarugori n’urubyiruko: Madame Astérie MUKARWEBEYA;

e)Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe igenamigambi: Bwana Jean-Claude KABAGEMA;

f)Umubitsi mukuru w'ishyaka: Bwana Gérard HAKIZIMALI

g)Abari munama rusange idasanzwe y'ishyaka PDP-IMANZI batoye kandi komisiyo zikurikira:

-Komisiyo ishinzwe amakuru n’inyandiko;

-Komisiyo ishinzwe imyitwarire n’imiyoborere;

-Komisiyo ishinzwe amategeko n’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu.

3.Ishyaka PDP-IMANZI rizatangaza mu minsi ya vuba  abazakomeza ubutumwa bwo kwandikisha ishyaka mu Rwanda ndetse na komite irihagarariye by’agateganyo imbere mu gihugu.

Bikorewe i Buruseli ku wa 12/01/2014

Munyampeta Jean-Damascène

Umunyamabanga mukuru

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N

Ni kuki muri uru rutonde rw'abayobozi bashya nta Bwana Gérard Karangwa Semushi ugaragaramo?

Hari aho mwavuze ngo:"...comite YASHIMIYE by'umwihariko Bwana Karangwa Semushi...!!!"Byaba se ari ukumushimira muri sens ya "to dismiss" mu rwongereza?

Byaba byiza mutumaze amatsiko!

Nkoronko.

Répondre