Rwanda:Ingoma ya FPR yagombaga gufunga abanyeshuri babonekewe i Kibeho nk'uko yafunze umunyeshuri Tuyisenge Camalade kubera ubuhanuzi bwe!

Publié le par veritas

http://www.inyenyerinews.org/wp-content/uploads/2013/07/rWANDA00.jpg[Ndlr : « Hazabaho abandi bazahanura nkanjye maze bakabizira » ayo ni amagambo umuhanuzi Magayane yavuze ahanurira abanyarwanda uko bizagenda mu minsi ya nyuma y’ingoma ya « Rwabujindiri Rurya Ntiruhage » ! Muri iyi minsi mu Rwanda hari abantu benshi bashyizwe mu gihome kuko bahanuye ubuhanuzi ingoma iriho ubu mu Rwanda idashaka kumva kuko buyihahamura ! Igitangaje ariko ni uko abo bahanuzi bakomeza gutotezwa ariko ntibibuze abandi bahanuzi kuvuka kandi bagashyira ahagaragara ubuhanuzi bwabo bazi neza ko bari bubizire ! Uyu munyeshuri Tuyisenge Camalade ubuhanuzi bwe bubaye agahebuzo kuko ubwo buhanuzi bwe bwafashwe mu byuma kandi akabusubiramo ageze n’imbere y’abashinzwe kumugirira nabi(abapolisi) ! None se iyo umuntu yahanuye baramufunga ? Iki cyaha cyo guhanura gihanwa n’ayahe mategeko ? Niba Tuyisenge ari kubeshya cyangwa akavuga ibiterekeranye ntabwo agomba gufungwa ahubwo agomba gushyikirizwa abaganga cyangwa bakamureka akavuga ibyo ashaka kuko nta kuri kurimo ntawe bishobora gutera ikibazo ! Icyaha cyo guhana umuntu ngo ni uko yavuze ibyo ubutegetsi budashaka kumva kiratangaje ! Noneho kuri iyi ngoma ya FPR abanyeshuri babonekewe i Kibeho bagombaga gufungwa!].

Tuyisenge Camalade wiga mu ishuri rya G.S Busasamana, mu murenge wa Busasamana, Akarere ka Rubavu, ari mu maboko ya Polisi azira kuvuga ko ari umuhanuzi agatera ubwoba abandi banyeshuri mu kigo.

Ubuhanuzi bwa Tuyisenge Camalade wiyita Jean Aime nk’uko umuyobozi wa G.S Busasamana, Hakizimana Antoine, yabitangarije IGIHE, ngo bwahahamuraga abanyeshuri biga muri iri shuri biturutse ku magambo yakoreshaga.

Tuyisenge avuga ko ngo yavuganaga n’Imana ikamwereka ibizaba, ko ishuri ryabo rizaterwa hagapfa benshi mu banyeshuri, ndetse ko hagiye gutera intambara i Gisenyi ikamara abantu n’ibindi byinshi biteye ubwoba.

Nk’uko umuyobozi w’ishuri yakomeje abivuga, uyu munyeshuri wiyita umuhanuzi yaje no kubisubiramo imbere y’abayobozi b’amashuri n’abagenzuzi bayo (Inspectors) muri Rubavu, ndetse na Polisi ko ari umuhanuzi.

Nyuma uyu munyeshuri yaje gutwarwa na Polisi kugira ngo akomeze kubazwa iby’ubuhanuzi bwe, ndetse yo gukomeza gutera ubwoba abandi banyeshuri.

Ubuhanuzi bwa Tuyisenge bukaba bwanashyizwe mu majwi n’umuyobozi w’iri shuri, kuba bwaba intandaro y’indwara yo kwikubita hasi ku bana b’abakobwa, ndetse bamwe bakajyanwa mu bitaro mu ntangiriro z’iki cyumweru dusoje.

Hakizimana ati “Amagambo uyu munyeshuri avuga yabaga ateye ubwoba ku buryo abantu bafite imitima yoroshye byabatera ikibazo ari nabyo bishobora kuba byarabaye ku bana b’abakobwa.”

Hakizimana yakomeje avuga ko abo bakobwa bari bagize ikibazo, cyari kiswe ko ari indwarta idasanzwe, aho bafatwaga bavugishwa bakikubita hasi, bose bamaze kuva mu bitaro abenshi basubira mu masomo.

Source : igihe.com

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

Ese ubundi barahanura ibiki? Keretse abadashishoza cyangwa ngo barebe kure. J'ai toujours dit que l'on n'a pas besoin d'être sous inspiration divine pour voir que le pire est à craindre comme les
choses risquent se s'empirer car Kigali n'en fait qu'à sa tête dure. Amatwi alimo urupfu ntiyumva. Un pouvoir absolu corrompt absolument. Un point de non-retour ....

Répondre
J

TWUMVIKANE NEZA :   Bravo Directeur Antoine Hakizimana, uravuga ukuri.
Amagambo ateye ubwoba nkayo ya Camalade ni ikibazo gikomeye mu burezi, cyane cyane iyo avugirwa mu kigo cy’ishuli, abwirwa abanyeshuli
(psychologiquement sensibles  et vulnérables). Koko se wakwiga ute mugenzi wawe akoma akamu ati hano mugiye kurimbuka??? Bitera akavuyo cyane no guhahamuka (PANIQUE, PSYCHOSE COLLECTIVE & TRAUMA PSYCHOLOGIQUE).

Jean Musafiri

Répondre