Rwanda: Ikinamico ryo kurushanwa no gushibura inoti !
Erega uretse ko abantu bamwe bibagirwa vuba, aba bantu bakundisha u Rwanda (na Kongo) amafaranga bahora mw'ikinamico no kurushanwa gushibura inoti.
Ibuka mu gihe cy'itsembabatutsi, Amerika ya Clinton iti muramenye ntimuhingutse ijambo "génocide", abandi bose bati ukozivuze nyamahembe, bararuca bararumira, ndetse bihutira gukura abaturage babo mu Rwanda, bose bose n'imbwa n'ipusi n'ibikinisho by'abana baragenda.
Abantu barapfaaa, maze itsembabatutsi ntirirangiye, Clinton ariruka apfukama i Kanombe asaba imbabazi barazimuha n'ubu hari abakibisubiramo babirata ngo yakoze igikorwa cyiza n'abandi bagombye gukurikiza.
Nyamara se ejobundi si we wagiye gusingiza ibyiza u Rwanda rwagezeho ngo bitari ku bw'"impanuka", kandi nyamara asize iwabo bamaze gufata icyemezo cyo kwimana amadolari ibihumbi 200 bari barageneye amahugurwa y'abasoda bo mu Rwanda? Ikinamico rirenze iri ni irihe?
Itsembabatutsi ryamaze imbaga mu Rwanda, none rimaze imyaka 18 rikoreshwa mu gusyonyora Abanyekongo, ibi kandi aba bariho bakangisha miliyoni za bo basanzwe babizi, baracecetse mu ndimi zose, none kwa Sam bati ibihumbi 200 ntabyo dutanze, abandi na bo nk'abitsamuye bati twe si ibihumbi ahubwo ni miliyoni, kandi muri icyo gihe bamwe mu bahagarariye ibyo bihugu bariho baryarya perezida Kagame bagereranya umubano wabo n'imodoka yakoze impanuka idakanganye, maze ngo ubu ikaba yaravuye mw'igaraji ari mupya. Uburyarya n'ikinamico birenze ibi ni ibihe?
Maze natwe abanyarwanda tukajyamo tukabyina ngo ni byiza, abandi ari ko baterana amagambo n'abakongomani ngo nibajye kurwana iwabo bave mu myigaragambyo mu Burayi (kera bigitangira nanjye ni ko nabwiraga abakongomani b'inshuti zanjye, aliko ubu ntangiye kubumva n'ubwo ntemera uburyo bakoresha mu kwiyama ababavogera).
Nteziryayo rero, ibi na byo ni ibyo kwitonderwa, kuko ntibyumvikana ukuntu abantu bakurikira butama icyemezo ngo ni iki cyafashwe n'Amerika, nk'aho ibarusha kumenya kariya gace n'ibibazo byakazambije, kandi bamwe basanzweyo kuva kera na mbere y'ubwigenge bw'u Rwanda na Kongo.
Amahoro
Murebwayire Agnès