RWANDA: Icyo Gen Kayumba na bagenzi be bavuga ku by’ Inkiko za Kagame zibashinja.
Mu kiganiro ikinyamakuru Umuvugizi cyagiranye n’aba bagabo batangaje ibintu bitandukanye ku birego baregwa na Leta ya Kagame.
Col Karegeya aho ari mu buhungiro adutangariza ko ahangayikishijwe naho Kagame ajyana igihugu cyane ko ngo ibintu asigaye akora, bidakorwa n’umuperezida muzima, k’uburyo ngo we asanga yakagombye kuba mu bitaro by’abarwayi bo mutwe, by’Indera aho kuba muri “State House”.
Yakomeje atubwirako bitangaje kubona umuperezida ayobora igihugu nk’uyobora akarima ke, k’uburyo yumvako yakora ibyo ashaka, akabikorera aho ashaka, akanabikorera buri muntu wese ashaka, nkaho abo abikorera batagira ubwenge.
Ku bijyanye n’ ibyaha akomeje kuregwa kimwe na bagenzi be, yatubwiye ko kugeza ubu kuri iyi si, nta munyabyaha uriho uruta Kagame, kandi ko ashakishwa n’isi yose kubera ibyaha yakoreye abaturage be . Akaba asanga Kagame ari we ukwiriye kubanza kwitaba inkiko mbere ye, kandi ko ngo bimutangaje kubona arega abantu gusebanya, mu gihe ari we ubyigisha abaturage be k’umugaragaro, dore ko adatinya kwita abaturage abereye umuyobozi, mu nteko shinga mategeko, amazirantoki cyangwa amasazi, n’ibindi bitutsi bidakwiriye kuva mu kanwa ka Perezida.
Col Karegeya yakomeje avuga ko asanga Perezida Kagame nta yandi mahitamo afite nyuma yo gushaka kubicira aho bahungiye Imana igakinga ukuboko, noneho ngo arashaka kubikora akoresheje inkiko ze.
Twanashoboye kuvugana na Gerald Gahima aho ari mu buhungiro, nawe adutangariza ko ibya Kagame byo gukoresha inkiko kubashakisha atari igitangaza na gato kuri we, cyane ko ibi bije nyuma yaho yohereje abantu kujya kwirukana abavadimwe be yasize i Kigali mu nzu ye, barabamenesha, babata hanze ngo inzu yafatiriwe na Leta ya Kagame.
Ngo kandi bikaba byaranabaye no kuri bagenzi be nkuko ari bane, bagiye bafatira imitungo yabo iri mu Rwanda, nyuma yaho basohoreye inyandiko bise Rwanda Briefing, ibi bikaba byarabaye nk'igikorwa cyo kwihimura kwa Leta ya Kagame ikorera aba bagabo bayinenze, ibambura imitungo yabo.
Gerald Gahima asanga igisubizo Leta yakabahaye nyuma y’ukuyinenga atari ukwiha amenyo y’abasetsi ngo irakoresha inkiko kubashakisha , ahubwo ko yakagombye gucyemura ibyo bayinenze byo gukoresha igitugu hamwe no kwica abo ishinzwe kurinda, bityo ikabikosora, ikisubiraho aho kugira ngo ikomeze guhamya ibyo bavuze, ko iteka iyo abantu banenze Kagame n’imikorere ye mibi akoresha ubutabera hamwe n’imbunda mu kubacecekesha.
Akaba yaraboneyeho umwanya wo kubwira abanyarwanda ko bo barimo gushakisha umuti w’ikibazo cyo kurwanya igitugu binyuze mu nzira ya demokarasi hamwe n’ibiganiro, ngo ibyo Leta ya Kagame irimo kubabeshyera ko bashaka gutera igihugu atari byo, ahubwo ko ari inzira y’iterabwoba Leta irimo gukoresha mu rwego rwo kuniga no gukanga abandi bantu bashobora gutinyuka guhaguruka bakarwanya igitugu kimaze kuba ikibazo ku banyarwanda.
Tuvugana na Gen Kayumba Nyamwasa, yadutangarije ko ibyo bahunze bava mu Rwanda ari igitugu, ubutabera budakora, ikinyoma hamwe na munyangire, bityo akaba asanga ibyo bahunze kugeza ubu bitaracyemuka, bityo akaba asanga nta mpanvu yo kugaruka kwigemurira Kagame ngo amwice nyuma yo gusimbuka ubwicanyi bwe.
Gen Kayumba akaba yarasabye Leta ya Kagame kubanza guha ubutabera murumuna we, kugeza ubu ukomeje guhohoterwa na Leta ye, yamufasheho bugwate kubera we. Kuri Gen Kayumba ibi bikaba ari gihamya ya bwa butabera yavuze akimara guhunga budakora, munyangire hamwe n’ikinyoma Kagame arega buri muntu wese ashatse kwikiza.
Yibajije impanvu Leta ikomeje kwica amategeko nkana, cyane ko izi neza ko abo irimo kurega, ari impunzi za politiki zahunze igihugu cyabo, kandi hari amategeko mpuzamahanga agomba gukurikizwa ku bijyanye n’ubutabera, cyane iyo ari igihugu bahunze kirimo kubarega, ibi kuri we akaba yibaza wenda ko ari ubuswa mu mategeko cyangwa babikoreshwa n’inyungu zo gushaka gukomeza kumena amaraso.
Yadutangarije ko atari ubwa mbere ubutabera bw’u Rwanda bubahamagaza, kandi ko abakoze za manda zitadukanye, zisinywe n’abantu batandukanye, zinavuga ibirego bitadukanye: Martin Ngoga, umushinjacyaha mukuru wa Repubulika, n’umusirikare witwa Pacifique, kandi abo bantu bose bakaba bakorera Leta imwe, bityo ibyo bikaba nabyo byaragaragaje ubumenyi bucye cyangwa ikinyoma Kagame na Leta ye bagenderaho.
Kuri we akaba asangako ibi bigaragaza isura nyayo ya Kagame, aho ahindura igihugu “Police State”, ari byo kuvuga gukoresha igisirikare hamwe n’inkiko kwikiza abo adashaka, kandi ko bene ibi bikorwa bihitana inzirakarengane nyinshi. Ibi ariko ntibiramba kandi n’amaherezo y’ababikora ntaba meza.
Avuga ko baramutse bitabye, ubutabera bahabwa budatandukanye n’ubwo yahaye abandi bamunenze, nka Rwisereka Andereya Kagwa, wari Visi-Perezida wa Green Party, Jean Leonard Rugambage, umunyamakuru w’Umuvugizi, Rutahisire Jean Bosco uherutse kwicwa n’inzego z’iperereza, Madame Victoire Ingabire, Perezida wa FDU–Inkingi, ndetse n’abandi benshi bagiye bahabwa ubutabera busa nk’ubwo, bazizwa kubona ibintu k’uburyo butandukanye n’ubwa Kagame.
Yasoje atubwira ngo uwabaza Kagame ko iyo Perezida Habyarimana amuhamagaza kwitaba inkiko ze za gisirikare icyo gihe muri za 1988, nimba yari kumwitaba, dore ko nawe yabaregaga gushaka guhungabanya umutekano n’umudendezo w’igihugu nk’uko Kagame arimo kubirega bagenzi be ubu .
Kimwe na bagenzi be, Maj Dr Théogene Rudasingwa, nawe avuga ko ibi bitamutunguye, kuko ari ibirego abantu bamenyereye kumva ku ma radiyo, ndetse no mu mvugo za Kagame akunda gukoresha arega abamunenze. Rudasingwa avuga ko badashobora kwitaba, kandi ko ibi babikora birengagije amategeko ahubwo hagamijwe gusebya no gusenya abatavuga rumwe nawe. Avuga ko iyi mikorere igaragaza ko nta butabera buba mu Rwanda, ahubwo ko bukomeje gukoreshwa na Kagame ubwe mu nyungu ze zimufasha gukomeza gushimangira igitugu cye, barabiba inzangano mu abanyarwanda b’ingeri nyinshi.
Gasasira