Rwanda: Ibyo Kizito Mihigo yavugiye kuri telefoni byari kwitwa "Gusebanya" iyo abikora mu ruhame! (umwunganizi).

Publié le par veritas

Kizito-copie-2.pngKuri uyu wa 24 Mata, umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umucuranzi wa Piano Kizito Mihigo n’abareganwa nawe bagejejwe imbere y’Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru i Kibagabaga, Kizito Mihigo umwunganizi we Felix yasabye ko umukiliya we arekurwa akaburana ari hanze kuko ibyaha aregwa nta bimenyetso bigaragaza ko yashakaga kubikora.

Nk’uko bisanzwe abaregwa; Kizito Mihigo, Cassien Ntamuhanga, Dukuzumuremyi Jean Paul na Niyibizi Agnes babanje gusomerwa imyirondoro yabo n’ibyaha baregwa.


Uyu munsi Kizito Mihigo na Dukuzumuremyi nibo bazanye abunganizi mu mategeko. Kizito amaze gusomerwa ibyaha yavuze ko byose abyemera n’umutima we wose kabone n’ubwo ngo ari ibyaha byuzuyemo umutima mubi n’ubugome. Yavuze ariko ko ahakana kuba yarashakaga guhungira mu Bwongereza ahubwo yari kujya mu Bubiligi n’ubwo ngo nabyo atari abyizeye kuko yari atarasaba Visa.


Felix wunganira Kizito yasabye ko dosiye y’umukiliya we yatandukanywa n’iz’abandi ndetse avuga ko ubushinjacyaha buha inyito itariyo ibyaha biregwa umukiliya we. Uyu mwunganizi yavuze ko ibyaha bya Kizito byagombye kwitwa gusebanya no gutuka abayobozi bakuru b’igihugu, nabyo kandi ngo mu bikaba byakwitwa ibyo byaha byo gusebanya biramutse  bikorewe mu ruhame. Yongeraho ko n’ubwo yagize ibyo biganiro bibi kuri WhatsApp na Skype atabishyize mu bikorwa cyangwa ngo afatanwe intwaro zo kubishyira mu bikorwa kandi ko nta gihamya ko ibyo yavugaga yari kubishyira mu bikorwa.


Uyu mwunganizi yasabye ko, usibye kugira umwere Kizito,  urubanza rwe rwanashyirwa ukwarwo kuko abo bareganwa bo bakoze ibikorwa birimo gutanga amafaranga, gufatanwa intwaro kujya kubonana na FDLR, abagiye kwiga uko bakoresha grenade nshya n’ibindi ariko Kizito we ibyo aregwa bishingiye ku magambo ye gusa. Uyu mwunganizi yasabiye Kizito kugirwa umwere no kurekurwa akaburana ari hanze.


Cassien-Ntamuhanga.pngCassien Ntamuhanga wiburaniraga, yongeye kwemera bimwe mu byaha aregwa, anasabira imbabazi ibyo yemera, yavuze ko hari abantu bo muri RNC bamusabye kureba abayobozi bakwicwa mu guhorera Patrick Karegeya wishwe n’abataramenyekana uyu mwaka utangira muri Afrika y’Epfo, ariko we ntabikore kuko mu mutima we ngo hatabamo guhora. Yemera ko atakunze gahunda ya « Ndi Umunyarwanda » na Hon Bamporiki wayikwirakwije, ngo ndetse kuva ubwo yatangiye kumuneka abigirira RNC. Ibi akabisabira n’imbabazi. Cassien nawe yasabye ko yarekurwa akaburana ari hanze, yabwiye urukiko ko adashobora gutoroka kuko afite umuryango umucungiraho.


Dukuzumuremyi Jean Paul yavuze ko yahuguwe gutera grenade akanahabwa amafaranga ariko umutima we utifuzaga ko abikora, ndetse ngo amafaranga yahawe yayajyanye muri Business kugirango niyunguka azahite yigendera. Dukuzumuremyi avuga ko yabwiwe n’abamuhaye grenade ko RNC iri gukorana na FDLR ngo bahirike ubutegetsi bw’u Rwanda, ariko nta bushake yari afite bwo kubibafashamo ahubwo icyo yishakiraga ari amafaranga.


Naho Niyibizi Agnes wiburaniraga nawe yavuze ko yakiriye amafaranga ayahawe na Dukuzumuremyi nta kindi, kandi ko we usibye kwegeranya amafaranga atari azi neza icyo azakoreshwa. Niyibizi yavuze ko yagiye muri Congo atagiye kubonana n’abo muri FDLR nk’uko abiregwa ahubwo yari agiye gushaka umugabo wamuteye inda ntagire ikintu amusigira cyo kurera umwana.


Ku busabe bw’uwunganira Kizito bwo gutandukanya izi dosiye, Urukiko rwavuze ko uru rubanza rugomba kuburanishirizwa hamwe kuko dosiye zabo zifite ihuriro kandi ziganisha ku mugambi umwe, ndetse zikagaruka ku witwa Niyomugabo Gerard wabonanye na bose, ubu we akaba yaraburiwe irengero. Kizito Mihigo yongeye guhabwa umwanya maze avuga ko koko yanditse ibintu bibi ku Rwanda no kuri Perezida w’ihihugu ariko adakwiye kuburanishwa nk’uwishe abantu, kandi ko atigeze ahamagarira abantu ubwicanyi kuko aho agiye hose yigisha amahoro.


Ati “Murebye ibikorwa byose nakoze mubona nanga u Rwanda? Ese amagambo mabi navuze aruta ibikorwa nakoze bishyigikira gahunda za Leta? Icyo nifuza ni uko nahabwa andi mahirwe n’umwanya wo gukosora amakosa nakoze.”


Nyuma yo kubivuganaho Urukiko rwanzuye ko umwanzuro ku ifunga n’ifungurwa ry’aba baregwa uzatangwa kuwa mbere tariki 28 Mata 2014.

 

 

Source : Umuseke

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
T
<br /> Kagame nazaba ataraboneka le 28/4/2014, ubwo bazongera babyimura. Amategeko yabo akora bitewe n'uko kagame yabyutse neza cg nabi<br />
Répondre