Rwanda : Ibyemezo by'inama nkuru y'igihugu y'ishyaka PS Imberakuri

Publié le par veritas

uwizeye.pngIshingiye ku ngingo  ya 55 y’itegeko nshingiro ry’ 'ishyaka ry’imberakuri riharanira imibereho myiza yatangajwe mu gazeti ya leta n° 45 yo kuwa 09 Ugushyingo 2009, Inama Nkuru y’Igihugu y’Ishyaka P.S IMBERAKURI yateranye kuri uyu wa 02 Gashyantare 2014 maze hafatwa ibyemezo bikurikira: Ishingiye ku byemezo by'inama nkuru y'igihugu idasanzwe y'ishyaka P.S.Imberakuri yateraniye i  kigali kuwa 07 Nzeli 2013.


Imaze gusuzuma kandi raporo y’ akanama ko kunganira Komite mu kurebana ubushishozi icyatuma ingufu mu buyobozi bw’ishyaka ziyongera kagejeje ku nama nkuru y’igihugu. Inama Nkuru y’Igihugu y'Ishyaka P.S IMBERAKURI yishimiye uburyo akanama ko kunganira komite kayobowe na Bwana NDAMIRA Jean Claude kari karashyizweho ka koranye ubwitange n’ubushishozi akazi kari karahawe.


Inama Nkuru y’Igihugu y'Ishyaka P.S IMBERAKURI imaze gusuzuma neza ikibazo cya UWIZEYE Kansiime  Immaculate wari warahagaritswe ku mwanya w’ubunyamabanga bukuru bw’ishyaka yasanze nta mpamvu zigaragara zatuma akomeza guhagarikwa kuruwo mwanya bityo inama nkuru y’igihugu yemeza ko Mme UWIZEYE Kansiime Immaculee akomeza imirimo ye y’ubunyamabanga bukuru bw’ishyaka PS Imberakuri.


Kuri iki kibazo inama nkuru y’ishyaka yasanze nta mpamvu nimwe yo kwitiranya ibibazo abantu bafitanye cyangwa  baba baragiranye ubwabo ngo maze bibe byagira ingaruka ku mikorere y’ishyaka muri rusange. Muri Rusange : Inama nkuru y’igihugu y'Ishyaka P.S IMBERAKURI yemeje ibi bikurikira :


1.Inama nkuru y’igihugu yashimiye abagize ihuriro cyane cyane ubuyobozi bw’ihuriro FCLR-Ubumwe ndetse ishima intambwe imaze guterwa mu bikorwa ihuriro FCLR-Ubumwe rishyize imbere;


2.Inama Nkuru y’Igihugu yamaganye itotezwa rikorerwa Abarwanashyaka ba P.S IMBERAKURI, n’abatavugarumwe na Leta muri rusange bakomeje guterwa ubwoba,gutotezwa aho polisi y’igihugu ikomeje kugera amajanja abayobozi bakuru b’ishyaka ;


3.Inama Nkuru y’Igihugu yamaganye imikorere y’ubutabera aho bukomeza kugenda biguruntege mu kuburanisha ndetse no gusoma imanza z’abanyepolitiki batavuga rumwe na leta;


4.Inama nkuru y’igihugu yasheshe akanama ko kunganira Komite mu kurebana ubushishozi icyatuma ingufu mu buyobozi bw’ishyaka ziyongera kari kashyizweho ni inama yo kuwa 07 Nzeli 2013;


5.Iyi myanzuro igomba gushyirwa mu bikorwa uhereye igihe ishyiriweho umukono.


Bikorewe i Kigali, ku wa 02 Gashyantare 2014

 

 

Bakunzibake

 

 

Alexis BAKUNZIBAKE 

Visi Prezida wa mbere wa P.S.IMBERAKURI 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article