RWANDA/GUTABAZA : Ngo abaganga baba batangiye gutekereza inzira y'ubuhunzi kubera imibereho yabo y'ejo hazaza!

Publié le par veritas

Abaganga.pngBabyeyi mwese,ndi Dr Mathew, ndi umunyarwanda, nkorera mu bitaro byo mu Rwanda. Ndatabariza ibaruwa yanditswe ku wa 02 Werurwe 2012, yanditswena Dr Agnes Binagwaho, Minister of Health, aho yavuga kumishahara y'abaganga n'abandi bakora muri services zo kwa muganga, none ejo bundi kuwa 15 Werurwe Dr Binagwaho akaba yaroherereje itangazamakuru amagambo avugako agabanije 40% ku   mushahara w'abakora mu bitaro n'ibigo nderabuzima..

 

Babyeyi mutuyobora, kandi mwitanga ijoro n'amanywa ngo mukorere abanyarwanda, ndabinginze muturwaneho, kuko ubuzima bugiye guhinduka bubi cyane kubantu bakora muri ayo maserivise, kubera impamvu ngiye kubabwira :

 

1) Abakozi ba leta nta yindi Business tugira keretse  akazi, bityo ibyotwinjiza iwacu bikaba biva kumushahara wacu. Kuribyo iyo umuntu ashatse nko kubaka aho aba, yajyaga kuri Banki ahemberwamo agasaba inguzanyo kumushahara. Muri make amafaranga twahembwaga, twayasabiyeho inguzanyo muri banki, bityo Banki ikaba yafataga 40% by'umushahara duhembwa, none Dr Binagwaho Agnes nawe akuyeho indi 40% bya wa mushahara wacu, ubwo dusigaranye 20%, n'iyo 20% nayo yatwarwaga n'imisanzu ya RPF, Assurance, inyubako ya nine-twelve  years muriprimary....; mbese ariya 40% atwawe na  Minister of Health niyo twakoreshaga mubuzima busanzwe bwacu bwokubaho, kwishyurira ishuri abana bacu, gukodesha amazu y'aho dukorera kuko 95% by'abakozi b'amavuriro bayakoreraho ariko baturutse ahandi, mutundi turere.

 

2) Ibyo mvuze haraguru birateza ikibazo kitari gito mumiryango yacu aho tutari bubashe noneho kongera kurya, kurihira abana amashuri... kuko umushahara wose mberetse imigabane iwugize n'ibyo ukoreshwa, aho benshi muritwe bahise bafata icyemezo kitari cyiza cyogushaka abantu babafasha mumiryango yabo, bakabaguriza amafaranga yo kwifashisha mubuzima bwo hanze bakava mumavuriro ndetse no mubigo nderabuzima, aho kubyandagariramo, abenshi bahisemo kuba abamotari, abashoferi ba taxi voitures, n'abandi bafashe icyemezo cyo kujya gushakira ubuzima hanze y'igihugu, mubaturanyi bacu ba CONGO, N'UBUGANDE. biteye impungenge nyinshi mumitima y'abantu bakora mumavuriro ya Leta.

 

3) Minister ntiyigeze agabanya umushahara w'abakora muri Departments zose  za minisiteri y'ubuzima, aho usanga aribo batwara budget nini ya MINISANTE, kuko abantu bakoreramo bafite Diplome ya A0 bahembwa hejuru y'ibihumbi maganarindwi, bafite mission zihoraho , bakodesherezwa amamodoka buri munsi, aho bamwe bohereza na za ordre de missions bakazisinyisha gusa kuri terrain batarigeze bahagera, mugihe abafite Diplome nkiyabo bakorera mumavuriro yo muturere no mu bigo nderabuzima, bahembwaga atarenze 330,000  none abahembwa make barayagabanya, abahembwa menshi bakorana nawe bayagumane. Iryo ubwaryo ni ivangura.

 

Babyeyi, mutekereze kuburemere bw'akazi dukora, amanywa n'ijoro, mutekereze nanone kubona abahoze bavura abantu aribo bahindutse abamotari batwara abagenzi. Imbere mu bitaro ,na vision igihugu cyacu cyihaye, bigaragaza ko imbere hakagombye kuba heza, ariko ibikorwa by'abatuyobora bigaragazako imbere ari habi cyane, kurenza uko tubitekereza, ibi ndabivuga kuko igiciro cya buri kintu nkenerwa kirushaho kwiyongera, none abayobozi bacu bakaba bari kubona ko guhangana n'icyo kibazo ari ukugabanyiriza imishahara abakozi aho kuyongera,

 

4) Mwibaze namwe uko nzaha umurwayi uzadusanga mumavuriro, adukeneyeho ubufasha, ni gute tuzamuha serivise nziza, abana bacu twasize murugo baburaye, cyangwa babuze minerval? Ni gute watekereza kugabanya umushahara w'umuntu uhembwa ibihumbi maganatatu, ahubwo ukazamura umushahara wa Depite ho 56% ahembwa Miliyoni na maganabiri birenga, ahabwa communications, imodoka, prime, missions....? Birababaje. Imbere si heza ni ukuri. Mu minsi yashize, kugirango ushyirwe kurutonde rwo kubagwa mu bitaro bya Ruhengeri byasabaga kubanza gutanga ruswa y'amafaranga, sinzi ubu niba byaracitse, ariko akenshi byaterwaga n'ubwinshi bw'abakeneye serivise, naho abatanga serivise bakaba bake, Ese bizagendekera abanyarwanda gute nitugenda twese kujya gushaka ubuzima hanze mubindi bitari akazi ka Leta? None se dukomeze tugakore amafaranga badukuyeho tuzayashakishirize mu barwayi? Ubundi twakagombye kwigaragambya ariko amategeko y'igihugu cyacu arusha ibikorwa gukomera, aho areba abagufiya gusa, ntarebe abarebare nka Dr Binagwaho ugiye kwica ubuzima bwa benshi, mugihe ariwe wari ushinzwe ubuzima bwabo. Byakabaye ahandi, ariko ntibyakabaye muri Minister of Health,

 

5)Prime Minister nk'uhagarariye Government, cyangwa Muzehe wacu twitoreye, tubaziho kureba kure, no gukoresha ukuri, Mudufashe rwose kuri iki kibazo kitaribworohereze na gato urwego rw'ubuzima mukugera kuntego twari dufite. Tekereza nawe icyo wakora mukazi, utameranye neza n'umukoresha wawe? Abarwayi nibo bazahababarira cyane. Ibihuha byabaye byinshi ngo Dr Binagwaho ni umuganga w'abana bo kwa Muzehe, ngo ubwo niwe wabimutumye, abandi nabo bati hari kwitegurwa intambara, ngo barayakase kugirango haboneke amafaranga yo gukoresha kurugamba, ibihuha ni byinshi muri rusange, nkaho se nimufate micro kuri Radio, musobanurire abanyarwanda, bamenye ikibyihishe inyuma.

 

Binagwaho-copie-2.png6) Muri make, umutekano nimuke mumitima y'abakorera mu bitaro no mubigo nderabuzima bya Leta mu Rwanda. Imbere si heza, mugihe Muzehe yatwizeje ko hagomba kuba heza cyane. MINISANTE yateye imbere ikiyoborwa na Nyakubahwa Ntawukuriryayo, agahenge kose dufite niho katurutse, nawe rero nagire uruhare mukuyisubiza ubumuntu yahoranye, bugiye kurohama. Kuva Dr Binagwaho yayobora MINISANTE, nta gashya yigeze ayizanamo, agashya ke tuzi, kandi tunamenyereye, ni ako gutukana nk'umushumba, waba umusaza aragutuka, waba umubyeyi arakwandagaza, icyo waba uri cyo cyose ibyongereza n'ibifaransa yibitseho arabigutwikiriza kumutwe atitayeko ushobora kuba ubyumva cyangwa utabyumva. Wagirango we akorera abanyamahanga, ntabwo akaorera abanyarwanda.

 

Kwaka abakozi amafaranga ukavugako ayo bahembwaga azajya kugura imiti mubitaro, ntabwo byumvikana, budget yari isanzwe igura imiti se izajya he? Imiti igurwa mumafaranga yo bayicurujemo, bavura abarwayi, Budget ngo izasana ibitaro, nabyo sibyo, kuko nta bitaro byo mu Rwanda yakwerekana byasenyutse kubera kubura budget, kuko 30% by'amafaranga ya Prime ahabwa abakozi, bihita bishyirwa  kuri fonctionnement y'amavuriro yose, kandi bikoreshwa muri maintenance n'ibindi. Burya si byiza kugira abayoborwa binubira leta yabo, ni bibi cyane. Tubyirinde rero.

 

Babyeyi, murwane kubuzima bwacu, n'ubw'abanyarwanda muri rusange, nk'uko kuri Radio, mumpapuro,kuri television mubitwibwirira, Burya intwari igaragarira aho rukomeye, ngaho namwe nimutwereke icyo tubatezeho.  IMVUGO IBE INGIRO, IJABO RYACU RIDUHE IJAMBO, ABANZI B'IGIHUGU BABURE AHO BAMENERA.

Ntidukeneye imyigaragambyo nko mu Burundi, Kenya, Tanzania, dukeneye ibyemezo byanyu amazi atararenga inkombe.

 

 

MURAKOZE.

 

Dr Mathew.

 

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article