Rwanda: Dr Vincent Biruta arasaba imbabazi z'uko politiki yigishije kwica ariko ntiyigisha gushinyagura!

Publié le par veritas

http://rpfinkotanyi.org/wp/wp-content/uploads/2012/06/Dr-Vincent-Biruta.jpgKugeza ubu ntabwo abanyarwanda n’abanyamahanga barasobanukirwa ubuhanga Kagame Paul (FPR) akoresha kugirango asibe ubwonko bw’abanyarwanda bajijutse maze mu mutwe wabo hasigaremo ubusa gusa ! Iyi gahunda ya « Ndi umunyarwanda » iragaragaza ko abanyabwenge twari dufite mu Rwanda Kagame yasibye ubwonko bwabo ! Urugero rufatika rubigaragaza ni uburyo Dr Vincent Biruta yasabye imbabazi z’uko politiki yariho mu Rwanda yatoje abanyarwanda kwica ariko ikaba itarabigishije gushinyagura !

Mu mwiherero w’abakozi ba Minisiteri y’Uburezi n’ab’amashami akorana nayo mu gihugu baganira kuri gahunda ya ’Ndi Umunyarwanda’ wabaye ku wa 11 Ukuboza 2013, Dr Biruta yasabye imbabazi abanyarwanda muri aya magambo : «Nubwo politiki y’ubuyobozi bwariho yakanguriraga abahutu kwica, ntiyababwiraga no gushinyagura. Njye nababariye abankoreye nabi n’abaduteraga amabuye tukiri abana, ariko haracyakenewe abasaba imbabazi ngo bababarirwe ».

Izi mbabazi Dr Vincent Biruta asaba abanyarwanda zirerekana ko abanyabwenge bacu basibwe ubwonko ! None se Biruta arasaba imbabazi bwoko ki ? Arazisaba nde ? Arazihabwa na nde ? Biruta se niwe politiki ? Arasaba imbabazi se ko abanyarwanda bigishijwe kwica (ko bikwiye) ariko politiki ikaba yaribagiwe kubigisha gushinyagura ? Ibi bitekerezo by’abanyabwenge b’abanyarwanda biraganisha he igihugu ? Biruta yari umuyoboke wa PSD mbere y’1994, ni yerure abwire abanyarwanda ko ishyaka yarimo ryigishije kwica abatutsi cyangwa se ko we ubwe yabyigishije ariko akaba atarigishije gushinyagura ! Niba ari uku « Ndi umunyarwanda igiye gucurika ubwonko bw’abanyarwanda biteye impungenge !

Muri icyo kiganiro cya « Ndi umunyarwanda » cyahuje abakozi bakuru ba ministeri y’Uburezi,Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Mathias Harebamungu, yatanze ubuhamya bw’ibyamubayeho n’ubuhemu yabonye mu Banyarwanda nk’umuhutu wo mu Buganza byabanje gutuma agira ipfunwe ariko byose abyambuka abitewe n’uko ari Umunyarwanda.Dr Harebamungu yasabye imbabazi y’uko ise umubyara w’umuhutu yatinyutse kwandikira Rudahigwa w’umututsi, yabivuze muri aya magambo  agira ati : «Hari byinshi amoko yatubeshye bitari byo. Data yari umuhutu kandi yandikiranaga n’umwami Mutara Rudahigwa (wari umututsi). Nkurikije amabaruwa n’ibuku (book) byasizwe n’ababyeyi banjye bigagarazaga ko bari bafitanye umubano muzima nta n’ubwoko biyumvagamo ngo baheze ubundi kuko muri iyi buku nta bwoko bwari bwemejwe ahari hagenewe kuzuzwa ».

Ibuku.pngAbazi amateka bemeza ko igitabo k’Ibuku (book) cyari cyanditsemo amoko ndetse kigafatwa nk’igitabo cyashyizweho n’abakoloni b’ababiligi kigahembera amacakubiri hagati y’abahutu n’abatutsi, ariko uyu munyabwenge Harebamungu yemeje ko ibuku se umubyara yandikagamo yari iteye ukwayo kuko nta bwoko bwarimo, ndetse agerekaho kuba yarabitse igitabo nk’icyo kugeza muri ibi bihe turimo! Ikinyoma nk’iki akivuga abitewe n’ubumenyi buke afite mu mateka y’u Rwanda cyangwa ni uko ubwonko bwe bwasibye ? Kuba umubyeyi we umubyara ari umuhutu akaba yarandikiye Rudahigwa wari umwami akaba n’umututsi ni icyaha kuburyo yakizana muri gahunda ya « Ndi umunyarwanda » cyangwa arashaka kwerekana ko yahindutse umututsi bitewe ni uko umubyeyi we yandikiye umututsi Rudahigwa amabaruwa menshi ndetse akagira n’ubutwari bwo kugumana amabaruwa bandikiranaga n’ibuku ? Ese kuba Harebamungu yarabitse Ibuku kugeza ubu ubwo ingengabitekerezo ntiyamurenze  ?

Biruta Vincent na Herebamungu Mathias bombi bafite impamyabumenyi ihanitse yo mu rwego rwa Dogitora, ariko ibi bavuga biri ku rwego rw’umuntu utazi gusoma no kwandika ! Si igitangaza ko umuntu wize amashuri menshi kandi akagira n’ubumenyi buhanitse agira ibyago byo gukora impanuka ubwonko bwe bugasiba agatangira kwiga kuvuga no gusoma nk’umwana muto ariko igitangaje mu Rwanda rwa Paul Kagame ni uko abantu bajijutse mu Rwanda bari kuvuga amagambo agaragaza ko bafite ubumenyi nkaho ubwonko bwabo bwahuye n’impanuka bugasibama ! Mbese aho ubutegetsi bwa Kagame Paul ntibwaba butera ihungabana (choc) mu mutwe kurusha impanuka ikomeye kuburyo ubwonko bwisiba ?

Abasomyi bacu bazatubwire uko babibona !

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Pawulo yivugiye ko political space ye irimo abagenocideri muramuseka. avuze ko harimo injiji muramukwena. bamwe ngo"nugutebya kwe" ewe uretse ko nawe akunda amashyi ariko nababandi barakabije
mukwiyamamaza.hareramungu ni idilogist genocide nkuko abyigishwa nibuku ya se. naho biruta we ninjiji nkuko yabitewe na choc canke brain choc kubera ibyo yaciyemo. Tuzojya tubabonera kumbuto
bera(abo rukarabankaba yavuga icyo gihe) n'abandi.

Répondre
K

ha ha ha ha, Mama na ngai!. Biruta yatinye ko bamubaza ko yize ku ngoma z'abahutu ntibamuhutaze mpaka abaye dogita na deregiteri muri ministeri y'ubuzima.

Répondre