Rwanda: Bwana Mushayidi Déo akomeje kuyobora ishyaka PDP Imanzi afunze nk'uko Nelson Mandela yayoboye ANC ari mu buroko !

Publié le par veritas

http://rwandarwiza.unblog.fr/files/2012/02/369-MUSHIYIDI.jpgITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU N°2004/0013

 

Uyu munsi kuwa mbere tariki ya 03 Werurwe 2014, inama rusange y'ishyaka "PDP-Imanzi"(Pacte Démocratique du Peuple-Imanzi) yateranye isuzuma ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro y'inama zo ku matariki ya 03 na 12/01/2014.

 

Mu rwego rwo gusubukura igikorwa cyo kwandikisha ishyaka "PDP-Imanzi" mu Rwanda no kugira ngo rirusheho kuhashinga imizi, Komite Nyobozi y'agateganyo yashyizweho ku itariki ya 12/01/2014 yavuguruwe. Guhera uyu munsi, iyi Komite niyo ihagarariye inyungu za PDP-IMANZI mu Rwanda no mu mahanga. Igizwe n'abarwanashyaka bakurikira:

 

-Perezida fondateri w'ishyaka: Bwana MUSHAYIDI Déogratias (Rwanda, imfungwa ya politiki);

 

-Visi-Perezida w'ishyaka akaba n'Umuvugizi: Bwana HARERIMANA Emmanuel (Rwanda);

 

-Umunyamabanga mukuru w'ishyaka: Bwana MUNYAMPETA Jean-Damascène (Belgique);

 

-Umunyamabanga mukuru wungirije akaba n'Umuvugizi w'ishyaka: Bwana KABALISA Pacifique (Belgique);

 

-Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry'abari n'abategarugori: Madamu MUKARWEBEYA Astérie (Belgique);

 

-Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe igenamigambi: Bwana KABAGEMA Jean-Claude (Hollande);

 

-Umubitsi Mukuru w'ishyaka: Bwana HAKIZIMALI Gérard (Belgique);

 

-Komiseri ushinzwe kwamamaza amatwara y'ishyaka no kurishakira abayoboke: Bwana RWAMBONERA Pascal (Rwanda);

 

-Komiseri ushinzwe itangazamakuru: Madamu MBABAZI Joséline (Rwanda);

 

-Komiseri ushinzwe uburezi n'urubyiruko: Bwana KAYUMBA Jean-Marie-Vianney (Rwanda);

 

-Komiseri ushinzwe imari n'umutungo: Madamu UWINEZA Zamuda (Rwanda).

Inama yashimiye Abanyarwanda, cyane cyane inshuti n'abakunzi b'ishyaka PDP-Imanzi ukuntu bakomeje kurishyigikira ari benshi kandi na ryo rirabizeza rikomeje ko ritazabatenguha.

 

By'umwihariko, inama yashimiye abarwanashyaka bose ba PDP-Imanzi ubwitange n'umurava bakomeje kugaragaza mu bikorwa by'ishyaka ryabo.

 

Harakabaho ubwisanzure, ubutabera n'ubufatanye mu Rwanda.

 

 

Bikorewe i Kigali n'i Buruseli, ku itariki ya 03/03/2014

 

 

HARERIMANA Emmanuel

Visi-Perezida

Tél : +250725857158

 

 

MUNYAMPETA Jean-Damascène

Umunyamabanga mukuru

Tél : +32477971465

Email :pdp.imanzi@gmail.com

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article