Rwanda: Ahubwo abategetsi nibo bakwiye kujya mu bworozi bw'ingurube kuko bafite igishoro aho gushinyagurira urubyiruko rwize !

Publié le par veritas

Ministre-w-urubyiruko.pngNdlr :Biratangaje kubona igihugu gihamagarira urubyiruko rwize amashuri rukanarangiza kaminuza kujya korora ingurube ! Ese iyi niyo vision 2020 inkotanyi zatubwiye kuva kera ? Ese uru rubyiruko rwose rwize ubworozi ? Ntibyumvikana ukuntu abitwa ngo ni abategetsi bijanditse mu busambo bwo kwiba umutungo w’igihugu bihemba imishahara iri hejuru cyane noneho bagashyira mu butindi urubyiruko rwize amashuri angana n’ayo bafite, barimo bahamagarira urwo rubyiruko ngo nirwigore rujye mu bworozi bw’ingurube! Ahubwo izo ngirwa bategetsi zagombye kuva ku kazi ziriho zigaha ruriya rubyiruko rwize akanya ko gutunganya ubuyobozi bw’igihugu, noneho ibyo bisambo by’abategetsi bikajya gushora umutungo byibye igihugu mu bworozi bw’ingurube (bo bafite igishoro), niba bitabaye ibyo ruriya rubyiruko rwize ruzirukana ibi bisambo kubuyobozi n’ubwo byasaba ikiguzi kiremereye cy’ubuzima bwabo nkuko byagenze mu bihugu by’abarabu ! Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru !


Uyu mu ministre w’urubyiruko arashaka gukoza agati mu ntozi :


"Urubyiruko rwababashije kwiga nirwemere kwibabaza kugirango rubone igishoro, rworore amatungo yororoka vuba nk’ ingurube ndetse n’inkoko". Ibi biratangazwa na Minisitiri w’Urubyiruko.

Minisitiri w’urubyiruko Nsengimana Jean Philibert yatangaje ibi mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’urubyiruko yari amazemo igihe azenguruka mu turere dutandukanye tw’igihugu areba aho urubyiruko rugeze mu iterambere. Ibi bikorwa yabisoreje mu karere ka Nyarugenge aho yasuye amashyirahamwe atandukanye akorera muri aka Karere.

Nsengimana Jean Philibert yagize ati " Urubyiruko rwize nirwemere rwiyanduze rubone amafaranga. Nibareke kwanga korora ingurube bavuga ko zigira umwanda, ahubwo bagahitamo gutegereza abaterankunga, abakobwa bo bakiroha mu mihanda bagatangira kwicuruza. Ibi ni ubumuga bubi, tugire umuco wo kumenya kwihangira imirimo”.

Muri iki gikorwa cyo gusura amashyirahamwe akorera mu mujyi wa Kigali, Minisitiri w’Urubyiruko yagitangiriye i Kanyinya aho yasuye Koperative yorora ingurube, aza kujya kuri JOC ahigishirizwa urubyiruko rutabashije gukomeza amashuri yisumbuye, nyuma aza gusoza asura Koperative ’Kora’ ifite ibikorwa bitandukanye mu Gakinjiro.

Muri uru ruzinduko, Minisitiri w’urubyiruko Nsengimana Jean Philibert yibutsaga urubyiruko ko igihugu kiri mu maboko yabo.

Umujyi wa Kigali ubarizwamo amakoperative agera kuri 73 akora imirimo itandukanye.

 

Source : igihe 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article