RWANDA: I Rusizi abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 bahawe imbabazi n 'abo bakoreye icyaha
Ibi byabereye mu muhango w’ubugarukiramana tariki ya 10 ukwakira 2010 muri Paruwasi ya Mushaka (Diyosezi ya Cyangugu) iri mu karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba. Ku nshuro ya gatatu, abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, imbere y’imbaga y’abakristu, bahawe imbabazi ku mugaragaro n’abo bakoreye icyaha.
Kugirango abakristu batuye Paruwasi ya Mushaka bongere kubana neza nyuma ya jenoside yasize ibikomere byinshi, abayobozi ba Kiliziya Gatolika muri iyi paruwasi barangajwe imbere na Padiri Ubald Rugirangonga, batangiye gahunda y’inyigisho ku bagize uruhare muri jenoside ndetse n’abarokotse.
Iki gikorwa kigamije kuvuga ukuri ku mahano ya jenoside no kuvanaho urwikekwe n’ukwishishanya hagati y’abanyarwanda; kugarura umushyikirano ku bahemutse n’abahemukiwe muri jenoside, gusana imitima yangiritse, kugarura icyizere mu miryango , kugarura mu banyarwanda n’abakristu urukundo n’ubuvandimwe mu baturanyi, kugarura mu bakristu by’umwihariko no mu banyarwanda muri rusange ubuzima bufite intego.
Inyigisho zitangwa mu gihe cy’amezi atandatu. Amwe mu masomo atangwa arimo arebana n'agaciro k’ikiremwa muntu, icyaha cya muntu n’ingaruka zacyo, amategeko y’Imana, irondakoko n’ingaruka zaryo, ibikomere, guhinduka, gusaba no gutanga imbabazi; gushaka amahoro udahutaje, impuhwe z’Imana muri Kiliziya. Iyo abari mu masomo bageze ku nyigisho irebana no guhinduka , uwakoze icyaha azana nuwo yahemukiye akamutangira ubuhamya ko yahindutse koko. Nyuma hakorwa umuhango wo gusaba no gutanga imbabazi ku mugaragaro maze abakoze ibyaha bakababarirwa bagafungurirwa amasakaramentu.
/http%3A%2F%2Fnews.igihe.org%2Fimages%2Fnews%2Fimages%2Ffullsize%2F6Q4smGc.jpg)
Uhereye iburyo : Musenyeri Bimenyimana Damascene, Dr Habyalimana Jean Baptiste, Padiri Ubald Rugirangonga(photo NURC)
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge(NURC) wari witabiriye uyu muhango, yavuze ko nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi abayobozi bakuru b’igihugu hamwe n’abandi banyarwanda b’inararibonye bicaye bagatekereza ku cyakorwa mu rwego rwo kongera kubaka igihugu n’Abanyarwanda . Ibyo biganiro byaberaga mu Rugwiro byafatiwemo ingamba nyinshi zirimo gushyiraho Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Gacaca n’izindi nzego.
Ku rundi ruhande Kiliziya nayo yarimo yibaza iki kibazo. Nibwo hatangiye sinodi nkirisitu na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro.
Umuhango wo kwiyunga hagati y’abishe n’abiciwe nk’uko Dr Habyalimana Jean Batiste yakomeje abivuga ni umusaruro wavuye muri ibi bikorwa binyuranye byakozwe n’izi nzego zombi ndetse n’izindi . Kwiyunga ni inzira ndende kandi isaba kwihangana, ubutwari n’imbaraga nyinshi. Niyo mpamvu ibikorwa nk’ibi bigaragaye nyuma y’imyaka igera kuri cumi n’itandatu jenoside irangiye.
Yasabye abamaze gutera intabwe y’ubwiyunge kuyikomeraho ntibasubire inyuma :«ubumwe n’ubwiyunge tumaze kugeraho, tugomba kubukomeraho kugirango tudasubira inyuma.» Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC yavuze ko hari ibikibangamiye ubumwe n’ubwiyunge. Kuba hakiri umubare munini w’abakoze ibyaha batarasaba imbabazi ku mugaragaro kandi babikuye ku mutima. Hari kandi ibihuha bitangazwa cyane cyane n’amaradiyo mpuzamahanga, n’abagize uruhare muri jenoside baba mu bihugu byo hanze, bigamije gucamo ibice abanyarwanda.
Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu Musenyeri Damascene Bimenyimana yavuze ko ubumwe n’ubwiyunge ari inzira ya Kiliziya, ishishikajwe no kubona umuryango nyarwanda wongera kuba mwiza, buri wese akishimira kuwubamo. Muri urwo rwego Kiliziya yakoze byinshi, twavuga nka sinodi bigamije kugera kuri iyi ntego.
Yarangije asaba abari aho kuzirikana aya magambo: «Sinzongera kwibagirwa ko uri umuvandimwe wange.» Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mushaka Ubald Rugirangoga , we yavuze ko mu nyigisho zatanzwe abakoze jenoside bagize igihe cyo kwerekwa icyaha cyabo bagisabira imbabazi, abakorewe jenoside berekwa ko ineza itsinda inabi ko bagomba gutanga imbabazi. Yagize ati: «imbuto izo nyigisho zeze nizo izi dusaruye. Abantu bariyunze kandi babikoze nta buryarya kuburyo aho kumva ko umuntu yakwica mugenzi we ahubwo bigeze aho yumva ko yamupfira.»
Abasabye n’abatanze imbabazi nabo batanze ubuhamya bwabo. Umwe mu batanze ubuhamya ,Ntibaziyaremye Ildephonse, yemera ko yishe nyirarume umuvandimwe wa Ahumuganwa Damien, ndetse na mubyara we. Ahumuganwa nawe yemera ko yahaye imbabazi mwishywa we Ntibaziyaremye .
Iki gikorwa kigiye gutangira no muzindi paruwasi zose z’u Rwanda nk’uko Padiri Gasana Vincent uyobora Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Kiliziya Gatorika yabivuze. Iki cyiciro cya gatatu cy’abagarukiramana cyatangiye tariki ya 9 Gashyantare 2010. Cyarangijemo abantu 21. Umubare w’abamaze guca muri iyo nzira mu byiciro bitatu ni 90.
(source : igihe.com)