RNC na FDU baritegura kwakirana Impundu Madame Victoire Ingabire ari nako banategura guha Induru Kagame Paul yaje mu Bufaransa! !

Publié le par veritas

 

053 RNC -FDU

Amakuru agera kukinyamakuru inyenyerinews,aratumenyesha ko amashyaka ya RNC na FDU Inkingi  arimo ategura inama izahuza abayoboke b'ayo mashyaka yombi ku italiki ya 30/07/2011 mu gihugu cy'Ububiligi. Kimwe mu bibazo iyo nama iziga ni ukureba uburyo ayo mashyaka azakira Umuyobozi wa FDU INKINGI Madame victoire Ingabire, ushobora kurekurwa by'agateganyo na Kagame Paul mbere y'uko asura igihugu cy'ubufaransa.

 

Kagame Paul arashaka kugusha neza abazungu:


Nyuma yo kunyura mu nzira zirimo ibibazo byinshi: intambara, jenoside, intambara ya Congo (nubu igikomeza), gukuraho Bizimungu no kumufunga, gufata umwanya wa prezida, kwiba amatora incuro ebyiri zose; Kagame yakusanyije ubukungu bwinshi cyane nanubu akibukusanya ,igihugu aragikenesha ,ubu akaba ari umwe mubaherwe bakomeye kuri iy'isi.Muri uko gushaka umutungo n'ubutegetsi bikaviramo n'abantu benshi kubura ubuzima bwabo , byahaye Kagame Paul kubona inshuti nyinshi z'abazungu bakomeye bagiye bamukingira ikibaba , bakagabana ibyo asahuye. Zimwe muri izo nshuti ze zari kubutegetsi mu bihugu byabo; ubu abenshi babuvuyeho, bakaba nta jambo bagifite rikomeye nkuko bari barifite  mbere bayobora; aha twavuga nka Prezida Bill Clinton wabaye prezida wa USA na Tony Blair wabaye Ministre w'intebe w' Ubwongereza ubu akaba ari umukozi wa Kagame umugira inama!

Ni ubwo bwose Kagame yakoze ibyo byose ,hari ikibazo cyamubereye nk'ihwa mu kirenge ,akaba kugeza ubu atararyikura: ni ikibazo cy'urupfu rwa Prezida Juvenal Habyarimana na Ntaryamira Spriano w'Uburundi nabo bari kumwe, aho icyo kibazo cyahise gikurikiranwa n'ubucamanza bw'ubufaransa bugakora amaperereza ku ihanurwa ry'indege yari itwaye abo bakuru b'ibihugu byombi ndetse ikaba n'imbarutso ya jenoside mu Rwanda; Kagame Paul yakoresheje ingufu ze zose ngo akange abafaransa maze bamupfukamire ,kandi barambike iyo dosiye hasi: ahagarika umubano nabo, agaca igifaransa mu Rwanda maze yisunga ibihugu bivuga icyongereza;ariko byose byafashe ubusa kuko ikibazo cy'abafaransa cyakomeje kumubera imbogamizi. Uretse icyo kibazo hari ibindi bibazo byiyongereyeho maze byongerera dosiye y'abafaransa uburemere ;aha twavua mandat z'ubutabera bw'igihugu cya Espanye zahawe abasilikare 40 ba Kagame nawe ubwe arimo kubera urupfu rw'abespanyore biciwe mu Rwanda mu gice cyayoborwaga na FPR mu gihe cy'intambara, nyuma FPR imaze gufata ubutegetsi n'abespanyore baguye mu nkambi za Congo; hagaheruka rero ikindi kibazo cya rurangiza cya raporo (mapping) yakozwe n'akanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bw'ikiremwa muntu k'urupfu rw'impunzi z'abanyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu baguye mu nkambi za Congo, aho ako kanama kavugako ubwo bwicanyi bushobora kwitwa jenoside byemeje n'urukiko.


Kuki Kagame agiye gufungura Madame Ingabire ?


Amakuru dufite ni uko nyuma y'uko u Rwanda rwongeye kugirana umubano n'abafaransa, byabaye ngombwa ko bagaruka gukora amaperereza ku ihanurwa ry'indege yahitanye Habyarimana na Ntaryamira nabo bari kumwe harimo n'abafaransa. Iryo perereza ryayobowe n'umucamanza w'umufaransa utavugirwamo witwa Trévidic ari nawe ufite iyo dosiye , akaba yarigereye i Kigali ari kumwe n'abahanga mubyo kumenya uko indege zigwa zirasiwe mu kirere, ubu imyanzuro y'iyo raporo ikaba itegerejwe.

Abafaransa bagombaga kuba baratangaje iyo raporo mu kweri kwa werurwe uyu mwaka , ariko barabyitondeye banga gutangaza iyo raporo nk'izindi zose, amakuru dufite ni uko abafaransa babanje kuganira n'ibihugu bikomeye kuri iy'isi cyane cyane iby'Uburayi n'Amerika, ikigomba gukorwa nyuma yo gutangaza iyo raporo, ubu umwanzuro ukaba warafashwe: Ni uko iyo raporo nisohoka u Rwanda ruzafatirwa Akato (ambargo) mu rwego rwa gisilikare ndetse n'umutungo wa Kagame uri mu mahanga ugafatirwa mu gihe cyose azaba yanze kwemera ibyo ubutabera bw'abafaransa buzamusaba kubahiriza.

Kagame akaba yaramaze kumenya ibyo byose , akaba ashaka gukorera uruzinduko mu gihugu cy'ubufaransa kugirango aburizemo isohoka ry'iyo raporo y'ihanurwa ry'indege kuko azi neza ko ari simusiga; kugirango agushe abazungu neza akaba ashaka kuzajya mu Bufaransa yarafunguye Madame Victoire Ingabire kugirango agaragaze ko arimo ashyira ibintu mu buryo, kandi akaba yitaye cyane kubutabera na demokarasi cyane ko ibyo azi neza ko abazungu babikunda. Kagame kandi arashaka gusaba igihugu cy'Ubufaransa kumubera umuvugizi mu mumuryango w'ibihugu by'i Burayi (Europian Union) bityo bikamuhesha uburenganzira bwo gutembera muri ibyo bihugu uko ashatse kandi bikamwakira nk'umukuru w'igihugu ndetse akanabonana n'umuyobozi w'ibyo bihugu by'i Burayi.

Tugarutse ku nama na RNC na FDU twavuze haruguru, amakuru dufite ni uko muri iyo nama bazasuzumiramo n'ikibazo cyo gutegura imyigaragambyo yo kwakira Kagame muruzinduko azakorera mu Bufaransa (12/09/2011); biravugwa ko uru ruzinduko rwa Kagame mu Burayi rushobora kuba urwa nyuma kuko nihamara gusohorwa inzandiko zigaragaza ko ariwe wahanuye iriya ndege yahitanye bariya ba prezida , kagame azafatirwa ibyemezo na Loni nkuko twabivuze haruguru kuburyo n'ibihugu bindi yibwiraga ko ari inshuti z'u Rwanda bizabura aho bihera bimufasha kugira ngo ashobore kurwana iyo ntambara y'akato azaba amaze gushyirwamo!

 

Ikindi kibazo kuri Kagame:


Igihugu cyAfurika y'Epfo kirashaka kwirukana Kayumba Nyamwasa kubera ibirego by'imiryango ishinzwe uburengazira bw'ikiremwamutu, irega icyo gihugu ngo kuko cyahaye Nyamwasa ubuhungiro muburyo butemewe n'amategeko. Abakurikirana ibintu hafi bakaba basanga ntayindi nzira isigaye kuri Nyamwasa kuko nta kindi gihugu yajyamo ngo ari guhunga uretse gufata umuheto akinjira ishyamba akarwanya Kagame kandi ababikurikiranira hafi bakaba bemeza ko imyiteguro yose yo gutegura urugamba yayirangije. Amakuru dufite aremeza ko ubu mu Rwanda abanyaburayi benshi barimo basubira iwabo kuko bazi neza ko mu Rwanda amaraso ashobora kumeneka igihe icyo aricyo cyose, dore ko baba bafite n'uburyo bwo gukurikiranira hafi amakuru y'umuteka w'aho bari; bakaba batinya ko bazabazwa amaraso y'abantu bicwa n'ubutegetsi bwa Kagame bwitwaje kurengera umutekano w'igihugu bityo abo banyamahanga bakazafatwa nk'abantu bagiye gutera inkunga ubwo butegetsi.

Kubera izo mpamvu zose twavuze Kagame arabona amafaranga menshi afite nkuko akunda kubyivugira ashobora kuzamupfira ubusa ubu akaba atangiye kureba uko yakwegera abo yitaga abanzi,useless (abafaransa) kuko abona igihe kigeze ko ibintu bishobora kumuhindukana ndetse no mu baturage hakaba hagaragara icyoba n'umwuka mubi hirya no hino mu ntara no mu turere. Ibintu rero bikaba biteye ubwoba ibyavuzwe bikaba bigiye kujya byajya ahagaragara!


BYaruhanga I (inyenyerinews)

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article