RDC: USA irashaka gushinga urukiko rwihariye kuri Congo rumeze nk'urwa Sierra Leone kandi abanyarwanda, abarundi n'abagande ntibashobora kurwoherezamo abacamanza!

Publié le par veritas

Rapp.pngEjo ku cyumweru taliki ya 9/02/2014  twabagejejeho inkuru yavugaga ko igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika gishaka gushyiraho ingereko z’inkiko muri Congo zigamije gukingira ikibaba Paul Kagame ku byaha yakoze muri Congo ; ayo makuru tukaba twarayakuye mu kinyamakuru «Digitalcongo» cyavugaga ko ayo makuru kiyakesha ibiganiro Ambasaderi w’Amerika Stephan Rapp yagiranye n’umukuru wa sena ya Congo Kengo wa Dondo kuwa kabiri taliki ya 4/02/2014. Ariko ubwo yasuraga umujyi wa Goma kuwa gatanu taliki ya 7/02/2014 Ambasaderi Stephen Rapp yasobanuye neza ko igihugu cye cya leta Zunze Ubumwe z’Amerika gishyigikiye ishyirwaho rw’ingeroko zihariye n’urukiko rudasanzwe rwa Congo rwo gucira imanza abijanditse mu byaha byose byibasiye ikiremwamuntu muri Congo.

 

Inkuru dukesha radiyo Okapi ivuga ko Stephen Rapp ubwo yari i Goma yasobanuye neza icyifuzo cy’igihugu cya USA cyo gufasha Congo gushyiraho urukiko rumeze nk’urwo mu gihugu cya Sierra Leone, urwo rukiko rukagira ububasha bwo gucira imanza abantu bose bagize uruhare mu guhohotera uburenzanzira bw’ikiremwamuntu muri Congo harimo n’abo mu mitwe yitwaje intwaro bahungiye mu bihugu bituranye na Congo.

 

Stephen Rapp yabivuze muri aya magambo : «Nigeze kuba Umushinjacyaha mu rukiko rudasanzwe rwa Sierra Leone.Icyo gihe rwari urugeroko ruvanze. Nari umunyamerika naho unyungirije ari uwo mu gihugu cya Sierra Leone. Hari abacamanza mpuzamahanga bavanze n’abacamanza b’abene- gihugu. Twashoboye kubona ikirego gishinja perezida w’ikindi gihugu, ariwe Charles Taylor. Yari yarahunze atuye mu kindi gihugu cya Nigeria. Icyo gihugu cya Nigeria cyahawe itegeko ryo kohereza Taylor murukiko rwa Sierra Leone. Twari dufite urukiko rudasanzwe kandi ruvanze rurimo n’abacamanza mpuzamahanga. Twashoboye gufata kandi twohereza mubutabera Charles Taylor».

 

Ambasaderi Stephan Rapp avuga ko urukiko rudasanzwe kuri Congo rugomba kugirwa n’abacamanza bavanze,bagizwe n’abene gihugu n’abanyamahanga bavuye mu bihugu binyuranye ariko ibihugu by’u Rwanda, Uganda n’u Burundi ntibigomba kugira abacamanza muri urwo rukiko. Biramutse bigenze uko Ambasaderi Stephan Rapp yabisobanura, igihugu cya USA cyaba gikoze igikorwa gikomeye cyane cyo kugarura amahoro mu karere k’ibiyaga bigari kandi abanyabyaha bose bakabazwa ibyo bakoze !

 

Urukiko rwihariye kuri Congo nkuko rwagiye rusabwa n’abantu benshi rwashobora gukora neza cyane kuko raporo mapping kimwe n’ibindi byegeranyo byinshi by’impuguke za ONU ku gihugu cya Congo bikozwe neza cyane kuburyo bidasaba kongera gukora andi ma perereza yo gushakisha abanyabyaha n’ibyaha bakoze ahubwo bahita bageza ayo madosiye imbere y’urukiko.


Kanda aha usome iyi nkuru kuburyo burambuye

 

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article