RDC/ Urujijo: Igihugu cy'Amerika cyaba gifite umugambi wo kuzura M23/RDF kugira ngo ijye ku rwego rumwe na FDLR !
Mu gitondo cy’uyu munsi wo kuwa gatanu taliki ya 1/11/2013, abarwanyi ba M23/RDF bayobowe na Ruvusha bagabye ibitero shuma byo gushaka kwinjira muri Rumangabo, ingabo za Congo zahagurukanye ibakwe zibasukaho umuriro !Ubu abarwanyi ba M23/RDF bihishe mu misozi ihanamye cyane no mu ntoki nyinshi kuburyo kubakuramo ari nko gukura inzoka mu mwobo ! Aho ubu buryo bushya bwo kurwana M23/RDF ntiyaba ari inama yagiriwe n’igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika kugira ngo gihatire Congo gusubira mubiganiro na M23/RDF i Kampala? Aho USA ntiyaba ishaka kumvisha Congo ko M23/RDF yayinaniye nk’uko FDLR yananiye Kagame Paul ?
Igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika gikomeje gushyira abantu mu rujijo ku bibazo by’umutekano mucye mu karere k’ibiyaga bigari ! Byavuzwe kenshi ko igihugu cy’Amerika kiri inyuma y’abakuru b’ihubu bahungabanya umutekano mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari, aribo Paul Kagame na Kaguta Museveni.
Aho ibintu bigeze ni uko amagambo avugwa n’abayobozi b’icyo gihugu (USA) ku muti wahabwa M23/RDF yapfuye kera na FDLR iriho ,avuguruzanya ! Abahanga mugusesengura muzatubwire inyurabwenge iri mu bisobanuro by’umuti intumwa ya Obama mu karere k’ibiyaga bigari Russ Feingold atanga kuri M 23/RDF na FDLR !
Ubwo yanyuzaga ubutumwa bwe kuri radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI , Russ Feingold yagize icyo avuga kubibazo byo gusenya imitwe yitwaje intwaro ya M23/RDF na FDLR. Kubyerekeranye n’u Rwanda ,Russ Feingold ngo ashyigikiye igitekerezo cya Kagame Paul cyo kutagirana ibiganiro n’umutwe wa FDLR. Kuriwe (Feingold) ngo ntiyemera ko ibiganiro bireshyeshya ubuyobozi bw’igihugu cyigenga (Rwanda) ngo n’umutwe witwaje intwaro kuburyo butemewe (FDLR) ngo nkaho izo mpande zombi zinganya ingufu,ngo abona iyo nzira atari nziza mugukemura ikibazo.
Feingold avuga ko ikibazo cya FDLR kimwe n’ibibazo byatewe na M23/RDF bigomba kuganirwaho ariko bitavuze ko iyo mitwe yombi igomba guhabwa umwanya w’ubuyobozi ! Iyo mitwe yombi (M23/RDF na FDLR) ntiyemewe,hagomba gushakwa ubundi buryo bwiza bwo guhuza leta yigenga n’imitwe iyirwanya ariko izo mpande zombi utazihaye agaciro kamwe ! Feingold yakomeje avuga ko umubano w’u Rwanda n’Amerika ari ntamakemwa kandi uzahoraho !
Feingold avuga ko kuruhande rwa Congo hagomba kuboneka ubwumvikana buvuye mubiganiro hagati ya Leta ya Congo n’umwutwe wa M23/RDF mu buryo bwihuse ! Aha rero niho hateye urujijo kuri uyu muyobozi ! Hejuru yavuze ko FDLR na M23/RDF ari imitwe itemewe ,itagomba no kugirana ibiganiro kuburyo bureshyeshya ubuyobozi bw’igihugu cyigenga n’umutwe witwaje intwaro ! None se iyo Amerika ihatira Congo gushyikirana na M23/RDF ni uko icyo gihugu cy’igihangange kitazi ko Congo nayo ari igihugu cyigenga ?Gusa rero Russ Feingold yavugaga ibi ku italiki ya 29/10/2013 umutwe wa M23 utaritaba Imana, umenya uwamubaza ubu kubyo yavuze icyo gihe yahindura imvugo ;ariko uko byaba biri kose ni uko imvugo nk’iyi yerekana ko ikibazo cya FDLR cyazengereje n’ibihugu by’ibihangange ku isi !
Ubwanditsi