RDC/Rwanda: La Voix des Sans Voix isanga Paul Kagame agomba gushyikirana na FDLR bagaha Kongo amahoro !

Publié le par veritas

FARDCAmakuru Veritasinfo ikesha ikinyamakuru digitalcongo aravuga ko umuryango wo muri Congo uharanira uburenganzira bwa muntu VSV (ONG : Voix des Sans Voix) ushimangira ko ibimenyetso byose bivuga ko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23 aribyo nta gushidikanya, uwo muryango ukaba wamagana ubusahuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa n’u Rwanda kimwe n’umugambi uhishe icyo gihugu gifite wo kwagurira imipaka yacyo muri Congo cyitwaje FDLR no gushinga imitwe inyuranye yitwara gisilikare  mu ntara za kivu zombi, iyo mitwe igahungabanya bikomeye umutekano w’abaturage ba Kongo.

 

Uwo muryango urasanga umutungo mwinshi Kagame yiba muri Kongo ariwo utuma adashishikajwe no gukemura ikibazo cya FDLR , ahubwo akarushaho ku gikomeza ashinga n’indi mitwe y’abarwanyi muri icyo gihugu , akayiha intwaro n’abasilikare kugirango abone uko yitwaza ikibazo cy’umutekano muke muri Kivu , agakomeza kwisahurira umutungo hejuru y’amaraso y’abakongomani akomeje kumeneka. Uwo muryango uratangaza ko kuba Kongo n’umuryango w’abibumbye bamagana Kagame Paul muruhare rwe mu guhungabanya amahoro mu karere kose k’ibiyaga bigari by’Afurika bidahagije , ngo ahubwo isi yose igomba kwamagana Paul Kagame kugirango yunamure icumu agerageze kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

 

Paul Kagame ngo afite ibyitso muri Kongo :

 

Uwo muryango urahamagarira abakongomani n’amahanga yose kwitondera ibyitso Paul Kagame akoresha muri Kongo mu migambi ye mibisha y’ubusahuzi n’ubugome, muri ibyo byitso , ONG SVS iravugamo inyeshyamba za FDLR, ikaba ihamagarira Kongo n’amahanga gusaba Kagame gufungura urubuga rwa politiki mu Rwanda no gushyikirana na bene wabo aribo FDLR akabasubiza mu Rwanda; ibyo akaba aribyo byazana amahoro arambye mukarere kose.

 

Uwo muryango kandi usanga udashira amakenga bamwe mubayobozi ba Kongo mu bibazo biri hagati y’icyo gihugu n’u Rwanda, uragira uti “Turashima ko Leta ya Kongo yagize ubushake bwo kugaragaza uruhare rw’u Rwanda muri aya makuba abakongomani bakomeje guterwa n’icyo gihugu, tukaba dushima imbaraga leta ya Kongo ikomeje kugaragaza mu gutera ingabo za Kongo mu bitugu no gusobanurira amahanga inkomoko y’intambara turimo ariko duhangayikishijwe n’abayobozi bamwe ba Kongo bashaka guhindura Uburasirazuba bwa Kongo intara y’amakimbirane hagati ya Kigali na Kinshasa mu bwumvikane bw’ibihugu byombi “. Ibyo bikaba bigaragazwa ni uko uruhare rw’u Rwanda mugushinga no guha inkunga Bosco Ntaganda n’umutwe wa M23 byarashoboye gushyirwa ahagaragara n’ingabo za Monusco na HRW mu gihe abategetsi ba Kongo bari bicecekeye nkaho ntacyo bazi ! Kandi bafite inzego z’iperereza zigomba kuba zaratahuye uwo mugambi mbere y’abandi bose.

 

Uwo muryango usanga kuba leta ya Kongo idashobora kugarura umutekano muri kariya karere ka Kivu harimo ubugambanyi bwa bamwe mubayigize kandi ibyo bikaba byaratangiye kuva kera.

 

 

Ubwanditsi bwa Veritasinfo


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article