RDC: M23 yahawe amasaha 48 ngo ibe yavuye mu mujyi wa Goma no mu tundi duce yafashe!
Yezu ni we wavuze ijambo rimwe gusa maze abarwayi barakira !Ccyaba kibaye ikindi gitangaza ,ijambo ryavugiwe mu nama y’i Kampala ryahagarika imirwano muri Congo, M23 ikava mu mujyi wa Goma n’utundi turere yafashe igasubira mu birindiro byayo yahozemo , nyuma yo kumena amaraso y’abantu batagira ingano no kwangiza ibintu bitabarika !
Inama y’abakuru b’ibihugu by’Afurika yari iteraniye i Kampala mu gushaka ibisubizo by’intambara ya M23 muri Congo , irangiye mu masaha ashize kuri uyu wa gatandatu taliki ya 24/11/2012 , iyo nama ikaba yahaye amasaha 48 umutwe wa M23 yo kuba wahagaritse imirwano kandi ukaba warangije kuva mu mujyi wa Goma.
Mu itangazo risoza iyo nama, abo bakuru b’ibihugu by’Afurika basabye umutwe wa M23 kutongera kuvuga ko ushaka guhirika leta ya towe ya Congo Kinshasa. Kurundi ruhande leta ya Congo yasabwe kumva no gusuzuma ibyifuzo bya M23 maze ikabishakira ibisubizo, ariko ibyo bikaba bitavuze ko Leta ya Congo igomba gushyikirana n’inyeshyamba za M23 nk’uko zabyifuzaga ndetse izo nyeshyamba zikagera n’aho zivuga ko zitazava mu mujyi wa Goma niba imishyikirano yazo na leta ya Kabila itabaye.Intumwa z'izo nyeshyamba ziyobowe na Runiga zari mu mujyi wa Kampala zitegereje kubonana na Museveni ariko ntizemerewe kujya muri iyo nama y'abakuru b'ibihugu.
Prezida Joseph Kabila wa Congo akaba yari yitabiriye iyo nama yari iyobowe na Perezida wa Uganda Kaguta Museveni. Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akaba atitabiriye iyo nama ahubwo akaba yari ahagarariwe na ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Madame Louise Mushikiwabo. Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Uganda Sam Kutesa wasomye itangazo ritandukanye ho gato n’imyanzuro y’inama yashyikirijwe abanyamakuru yavuzeko umutwe wa M23 ugomba kuva mu mujyi wa Goma kugera ku birometero 20 ; ubwo ni ukuvuga ko M23 igomba gusubira aho yari iri mbere y’uko ifata Cyibumba.
Itangazo risoza inama rishimangira ko M23 igomba kuba yashyize mu bikorwa ibyo isabwa mu gihe cy’amasaha 48.Ingabo za ONU nizo zigomba gucunga umutekano mu karere kazaba kari hagati ya M23 n’umujyi wa Goma.Televiziyo mpuzamahanga y'abafaransa "France 24" mu makuru yatanze kuri uyu wa gatandatu taliki ya 24/11/2012 ku isaha ya 21H00 yavuze ko Perezida wa Congo Joseph Kabila yabonanye n'intumwa za M23 ari kumwe na Museveni nyuma y'inama y'abakuru b'ibihugu. Intumwa ya M23 yavuganye na France 24 imaze kubonana na Kabila yavuze ko umutwe wa M23 nta gitekerezo ufite cyo kuva mu mujyi wa Goma! Ikibiga cy'indege cya Goma kizacungwa n'umutwe umwe w'ingabo za M23,ingabo za Congo n'ingabo zidafite aho zibogamiye.
Ku kibazo cy’uko yishimiye imyanzuro y’inama , Kabila yasubije ko azishima amahoro yagarutse mu burasirazuba bwa Congo. Mbere y’uko inama iterana , abayobozi ba Uganda bari batangaje ko hagati ya Kagame na Kabila nihagira usiba, inama ntacyo iri bugereho ; ariko siko byagenze n’ubwo Kagame atayijemo.
Tanzaniya yagiriwe ikizere cyo kugarura amahoro mu karere :
Abakuru b’ibihugu biyemeje gushyiraho ingabo mpuzamahanga zo kugarura amahoro muri Congo, izo ngabo zikaba zigomba kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro muri Congo harimo na M23. Igihugu cy’Afurika y’epfo cyari cyohereje intumwa zacyo muri iyi nama , cyemeye kuzaha uwo mutwe w’ingabo mpuzamahanga ibikoresho byose uzakenera. Igihugu cya Tanzaniya cyemeje ko gifite abasilikare barenga 500 biteguye guhita batabara muri Congo , maze kigirirwa ikigeze n’ibindi bihugu ko aricyo kizayobora uwo mutwe w’ingabo mpuzamahanga. Igihugu cya Congo nacyo cyavuze ko kizatanga umuganda wacyo mu gutanga umusanzu w’amafaranga kuri uwo mutwe w’ingabo dore ko izo ngabo zizatwara miliyoni ijana z’amadolari y’Amerika.
Umujyi wa Goma ugomba kurindwa na batayo imwe y’ingabo za Congo na batayo imwe y’abapolisi ba Congo. Ibiro ntaramakuru AFP biratangaza ko inyeshyamba za M23 zigaragaje gake cyane mu mujyi wa Goma kurusha iminsi ishize. Vianney Kazarama umuvugizi wa M23 yavuze ko ingabo z’uwo mutwe zavuye mu mujyi wa Goma ko hasigayemo gusa ubuyobozi bw’ingabo zawo n’abapolisi.
Igisigaye ni ukureba koko niba M23 izava mu mujyi wa Goma n’utundi turere twinshi ya fashe mu ntambara ikomeye cyane hagapfa n’abantu benshi bitewe n’imyanzuro y'iyi nama gusa. Hagati aho Perezida wa Congo Braza Sassou Nguesso yagiriye urugendo i Kigali mu rwego rw’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi no kuganira ku kibazo cy’intambara iri muri Congo kinshasa. Ku kibuga k’indege i Kanombe , Sassou Nguesso yakiriwe na Ministre w’ingabo Kabarebe James !
Veritasinfo