RDC : Inyeshyamba za M23 zigeze mu nkengero z'umujyi wa BUKAVU
Aha ni gice cy'umujyi wa BUKAVU
Inkuru nshya ku ntambara ya Congo:
Kuri uyu wa kane taliki ya 22/11/2012 ingabo za Conga zatewe ingabo mu bitugu n'umutwe wa Maï Maï maze zisubiza inyuma igitero cya M23 ubwo yavaga i Sake yerekeza i Bukavu.
Umuyobozi w'umutwe wa M23 mubya politiki Jean Marie Runiga Lugerero , yari yiteguye gukoresha inama abaturage i Goma kuri uyu wa kane ; nibwo yahise abona indege ya Kajugujugu yoherejwe na Museveni imugezeho ihita imujyana i Kampala kugirana ibiganiro na Kaguta Museveni kubyerekeranye n'imyanzuro Kagame-Kabilana Kaguta bafatiye M23 yo kuva mu mujyi wa Goma! Ngabo abakuru b'ibihugu babwiye amahanga ko badakorana na M23 batangiye kugaragaza ko ahubwo bafatanyije !
Mu mujyi wa Bukavu, urubyiruko rwo mu gace ka Kalengera muri komine ya Bagira, kuri uyu wa kane taliki ya 22/11/2012 rwaramutse rufunga umuhanda ugana ku kibuga k’indege cya Kavumu. Imodoka nyinshi zekeza kuri icyo kibuga zagotewe kuri iyo bariyeri.
Abaturage b’umujyi wa Bukavu babajwe cyane n’ifatwa ry’umujyi wa Goma n’inyeshyamba za M23/RDF. Abayobozi b’intara ya Kivu y’amajyaruguru bari bahungiye mu mujyi wa Bukavu nyuma y’ifatwa rya Goma, bavuye i Bukavu berekeza Beni aho bateganya gushinga ikicaro cy’ubuyobozi bwa kivu ya Ruguru. Feller Lutahichirwa atangaza ko inzego z’ubutabera n’ubuyobozi bukuru bwa Gisilikare nabwo bwimuriwe i Beni.
Amakuru veritasinfo ikura ahantu hanyuranye aremeza ko inyeshyamba za M23 ziyemeje gufata umujyi wa Bukavu zigakomeza zifata Kisangani kugera Kinshasa. Nyuma yo gufata Sake biravugwa ko M23 iri kugota umujyi wa Bukavu, ndetse abaturage b’inkwakuzi bakaba batangiye guhunga abandi bakaba batangarije ibinyamakuru binyuranye ko bategereje ifatwa rya Bukavu mu mutuzo ; hakaba hari amakuru avuga ko ingabo za mbere za M23 zageze i Kalehe mu nkengero z’umujyi wa Bukavu.Haravugwa ingabo za Congo nyinshi ziri kwinjira mu mutwe wa M23 nyuma y’ifatwa rya Sake.
Nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Goma ; perezida kabila yihutiye kubonana na Kagame na Kaguta i Kampala, abakongomani benshi n’abanyamahanga bakaba babona iryo bonana ry’abo bagabo 3 nyuma y’ifatwa rya Goma rifite amabanga menshi rihishe muri iriya ntambara iri kubera muri Congo.Ibyo kandi bikaba bishushanya neza ibimenyetso byagaragajwe muri raporo ya ONU ko u Rwanda rushaka gufata intara ya Kivu rukayomeka ku Rwanda binyuze mu mayeri menshi yo kubanza kugira iyo ntara igihugu kigenga ! Muri iyo raporo usangamo n’amazina y’ibihugu by’ibihangange bishyigikiye uwo mugambi w’u Rwanda.
Abacongomani benshi ntibari gutinya kuvuga ko intambara iri muri Congo irimo ubugambanyi bwa Kabila-Kagame na Museveni, cyane ko abo bagabo aribo batangije intambara yavuye Uganda, igafata u Rwanda none ikaba iyogoje Congo. Ababikurikiranira hafi bemeza ko n’ibihugu by’amahanga (bitari mu mugambi w'u Rwanda) bitarasobanukirwa umukino bariya bagabo uko ari 3 bari gukina. Umuryango w’abibumbye wo ukomeje gushinja igihugu cy’u Rwanda na Uganda kuba nyirabayazana w’umutekano muke mu karere kose k’ibiyaga bigari.Amahanga akaba akomeje guhamagarira M23 kuva mu mujyi wa Goma mu gihe yo ikomeje gahunda yo kwifatira indi mijyi ya Congo!
Inama M23 yakoresheje mu mujyi wa Goma imaze kuwufata :
Ngoga Jean Veritasinfo