RDC:Abayobozi ba Gihanga i Walikale barasaba perezida Joseph Kabila kutagaba ibitero ku mitwe yitwaje intwaro iri muri ako karere!

Publié le par veritas

http://img.static.reliefweb.int/sites/reliefweb.int/files/styles/report-large/public/report-images/Les%20groupes%20arm%C3%A9s%20dans%20l%27est%20de%20la%20RDC.jpgAbayobozi ba Gihanga bo mu karere ka Walikale barahamagarira leta  ya Kongo kugirana ibiganiro n’imitwe inyuranye yitwaje intwaro iri muri ako karere aho guhitamo uburyo bwo kuyirwanya hakoreshejwe ingufu za gisilikare. Abakuru bayobora imiryango muri ako karere bakaba baragejeje icyo kifuzo cyabo kuri perezida wa Kongo Joseph Kabila mu biruwa baherutse kumwandikira nk’uko inkuru  veritasinfo ikesha radiyo Okapi ibivuga.

 

Abo bakuru b’imiryango yibumbiye mu muryango udaharanira inyungu (ONG) witwa Bodewa, basanga ibiganiro ariwo muti urambye kumutekano muke mu turere bayobora two muri Kivu y’amajyaruguru ; uwo muti w’ibiganiro ukaba udahenda cyangwa ngo umene amaraso y’inzirakarengane z’abaturage bagwa mu mirwano.Umwe mubakuru b’abo bayobozi  ba gihanga witwa Prince  Kihangi abivuga muri aya magambo : « Nkuko bacengejwemo gufata intwaro, abo barwanyi bashobora no gucengezwamo gushyira intwaro hasi kandi iyo nzira yonyine niyo ishobora gutanga umusaruro ushimishije kuruta gukoresha imbaraga».

 

Muri ako karere ka Walikare umukuru w’abarwanyi ba Sheka, wigize Genéral Ntabo Taberi yashyize intwaro hasi asaba ko ingabo za ONU zizwi ku izina rya Monusco zinyanyagiza abasilikare bazo mu karere kose ka Walikare kandi ingabo za leta ya Kongo zigahagarika ibikorwa byose byo guhiga abarwanyi be. Muri ako karere ka Walikare habarirwa imitwe yitwaje intwaro igera kuri 5 ariyo : NDC de Sheka,Maï Maï Simba,Kifuafua, Raïa Mutomboki na Mac.

 

Muri iyo mitwe yose iri Walikare,umutwe wa NDC Sheka ugizwe n’ubwoko bw’abanyanga, niwo uhora mu mirwano n’umutwe wa APCLS ugizwe n’ubwoko bw’abahunde kuburyo imirwano ya nyuma iherutse hagati y’iyo mitwe yombi yabaye taliki ya 20/10/2013 igakura abantu benshi mu byabo.

 

Mu ntara yose ya Kivu harabarirwa imitwe igera kuri 40 ; hafi yayose ikaba yarahimbwe na Kagame Paul perezida w’u Rwanda akanayitera inkunga y’amafaranga ,intwaro n’abantu mu bikorwa byo guhungabanya umutekano wa Kongo nkuko byerekanywe na raporo y’impuguke za Loni ; ariko kuva aho umutwe wa M23/RDF utsindiwe ruhenu , iyo mitwe yose yashinzwe na Kagame iri gushyira intwaro hasi uko bwije uko bukeye bitewe ni uko inkunga yahabwaga inyuze muri M23/RDF itakiboneka kimwe n’uko ububiko bw’intwaro bajyaga bagemurirwaho ingabo za Kongo zabufashe i Chanzu !

 

Kuba abaturage ba Kongo bareba kure mu gusaba leta  yabo gushyigikira ibiganiro ni uko bazi ikiguzi cy’amahoro uko kingana , gusa bari bakwiye no kuba umwarimu wa Kagame n’agatsiko ke bo bagitsimbaraye ku ntambara kandi ntacyo ishobora gukemura !


 

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article