RDC: Abanyamahanga basuye ububiko bw'intwaro z'u Rwanda bwavumbuwe muri Kongo !
Kuri uyu wa kane taliki ya 7/11/2013, umuyobozi w’intara ya Kivu y’amajyaruguru , Julien Paluku, yahamagaje abanyamahanga bahagarariye ibihugu byabo i Kinshasa ngo basure intara ya Kivu y’amajyaruguru ; yaboneyeho akanya ko kubjyana i Chanzu aho leta ya Kagame Paul yari yarubatse ububiko (ikigega) bukomeye bw’intwaro nyinshi zikomeye guhera mu mwaka w’1996,ubwo bubiko akaburindisha Sultani Makenga wa M23/RDF.
Sultani Makenga kimwe n’ingabo za Kagame Paul zataye ubwo bubiko bukomeye bw’intwaro mu ijoro ryo kuwa kabiri taliki ya 5/11/2013 ubwo bari basumbirijwe bikomeye n’ingabo za Kongo zifatanyije n’ingabo za ONU ziri muri Kongo. Mbere yo guhunga Makenga yatwitse imodoka zose zagejeje ibyo bikoresho bya gisilikare muri ubwo bubiko bwubatse mu kuzimo hakoreshejwe sima n’amatafari ! Sultani Makenga yashatse gutwika izo ntwaro kugirango akarere kose karimbuke biranga noneho asiga ateze imitego ya gisilikare kugira ngo ingabo za Kongo nizihagera zizarimbuke ! Byabaye ngombwa kwitabaza abahanga mu ngabo za Kongo bagombye gutegura iyo mitego maze babona ibitangaza by’intwaro n’amasasu bipima toni 300 !
Iyi ni imodoka y'ingabo z'u Rwanda RDF Makenga yataye i Chanzu
Abanyamahanga bageze i Chanzu kureba izo ntwaro ni : Abanyamerika , Abafaransa, Ababiligi, Abadage, Abarusiya, Abanyamisiri, Abatanzaniya, Abagande,Abazambiya, Abafurika y’epfo, Abazimbabwe, Impuguke za Onu n’iz’umuryango w’ibihugu by’i Burayi. Abo banyamahanga batangajwe n’intwaro nyinshi kandi zikomeye babonye aho i Chanzu, basanga izo ntwaro atari iz’inyeshyamba ahubwo ari iz’igihugu, bahise basaba ko haba iperereza mpuzamahanga ryo kumenya aho izo ntwaro zaturutse kugira ngo abaziguze bakazohereza muri Kongo bafatirwe ibihano bikaze !
Muri ako karere ka Chanzu na Chengerero, abo banyamahanga bahabonye imodoka yo mu bwoko bwa Jeep y’ingabo za Kagame Paul RDF barumirwa, iyo modoka akaba ari Land Rover iteye amarangi ya madowadowa y’ingabo z’u Rwanda. Muri izo ntumwa abanyamahanga barimo n’abasilikare 11 bashinzwe kurinda umupaka w’u Rwanda na Kongo boherejwe n’ibihugu bigize akanama mpuzamahanga k’ibihugu bigize ibiyaga bigari nabo batangajwe n’ibyo babonaga !
Dore abafatiwe kurugamba ba M23/RDF
Mbere yo gutaha , umuyobozi w’intara ya Kivu y’amajyaruguru yajyanye abo ba diplomate mu karere ka Kanyarucinya gaherereye mu birometero 5 uvuye mu mujyi wa Goma. Ingabo za Kongo zeretse abo banyamahanga abarwanyi ba M23/RDF bagera kuri 287 bafatiwe kurugamba abandi bakitanga ; muri abo barwanyi babonyemo abahoze ari abarwanyi ba FDLR Kagame Paul yasubije muri Kongo mu mutwe wa M23/RDF mu gihe babaga batashye mu Rwanda ; habonetsemo kandi abana b’abanyarwanda Kagame Paul yafashe kungufu akabohereza muri M23/RDF, abo bana barimo n’abari bamaze kwirukanwa mu gihugu cya Tanzaniya. Abo banyamahanga babonye n’abagande (abenshi bakiri bato) nabo boherejwe muri M23/RDF, ndetse ambasaderi wa Uganda yaboneyeho akanya ko kuganiriza abo bagande mururimi rwabo , bamubwira uturere twa Uganda bakomokamo , amazina yabo n’aya ababyeyi babo !
Ibi bimenyetso byose bikaba bigaragaza kuburyo ndakuka ko mubyukuri u Rwanda na Uganda aribyo birwana muri M23/RDF kandi bikaba bifatanywe igihanga cyo kwinjiza intwaro nyinshi kubutaka bwa Kongo muburyo butemewe n’amategeko mpuzamahanga ndetse bikaba bizabyarira ibihano bikomeye ibi bihugu byombi !
Ubwanditsi