Politiki: Ibikorwa remezo nyabyo ni abantu, mugomba kugira inzego z'ubuyobozi zigendera ku mategeko!! " Rice"

Publié le par veritas

http://www.igihe.com/local/cache-vignettes/L600xH250/President_Kagame_-184bf-7588a.jpg

 

Perezida Paul Kagame yagaragarije abashoramari basaga 200 bateraniye i Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ihuriro rya kane ry’abashoramari, Everest Capital Emerging Markets Forum, ko u Rwanda rwubatse ubukungu bwarwo runyuze mu kubaka inzego zarwo.

 

Atanga ikiganiro muri Everest Capital Emerging Markets Forum ku mahirwe ari mu gushora imari muri Afurika, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ubukungu bwarwo bwubatswe hashingiwe ku kubaka uburezi, ubuzima n’ubushobozi bw’Abayarwanda.


Perezida Kagame yagaragaje ko aho u Rwanda rugeze rwavuye kure, ati “Kari akazi katoroshye ariko twagomba kugira aho duhera. Nubwo twashingiraga ku nkunga z’amahanga twiyemeje kuba ari twe tubigiramo uruhare ku ikubitiro. Twagombaga kuza ku isonga mu kubaka umusingi igihugu cyubakiyeho. Tuzi neza ko tudafashe iya mbere ibyo twageraho bitaramba.”


Perezida Kagame yagaraje ko u Rwanda rujya mu kaga ari uko ubuyobozi bw’igihugu bwafashe iya mbere mu kubaka amahoro arambye, ati “Aho kubaka politiki y’ivangura intego yabaye guhuza Abanyarwanda bakamenya ko buri wese afite agaciro.”


Kugira ngo iterambere rigerweho Perezida Kagame yabwiye abari muri iri huriro ko byahereye ku kubaka ubushobozi bw’abantu, Leta y’u Rwanda ikita ku burezi n’ubuzima kugira ngo nibagira ubuzima bwiza babashe kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.


Usibye kubaka ubushobozi bw’Abanyarwanda, Perezida Kagame yanagaragaje ko hubatswe umusingi w’inzego kandi iterambere ry’ubukungu bw’igihugu rikagera ku Banyarwanda bose.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda amaze kugaragariza abo bashoramari uko u Rwanda rwiyubatse n’icyo ruteganya kugeraho, uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Condoleezza Rice yagaragaje ko ibyo [Perezida w’u Rwanda] avuze byo kubaka inzego zihamye ari byo bizatuma intambwe yo kugera ku iterambere ari byo, ibihugu byose bikaba bikwiye gufatanya.


Rice yagize ati Mukeneye ubuyobozi kugira ngo mubigereho. Ibihigu byose bigomba gufatanya mukagira inzego z’ubuyobozi zigendera ku mategeko. Mugomba kurwanya ruswa,…. Ni ibihugu bituma abaturage bagira ubuzima bwiza, biha uburezi abaturage kandi bikubaka n’ubushobozi bw’umugore. Ibikorwa remezo nyabyo ni abantu.”


Iyi nama y’abashoramari, Everest Capital Emergent Markets Forum, iba rimwe mu mwaka igasuzuma amahirwe yo gushora imari muri Amerika y’Epfo, Afurika no muri Aziya.


 

Source: igihe.com

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article