Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rutunguranye muri Uganda kubera ikibazo cya Kongo

Publié le par veritas

Terminator KagaAmakuru agera ku Umuvugizi.com yemezako perezida Kagame yagiriye urunzinduko rutunguranye muri Uganda aho yagiye gusura perezida Museveni kugirango baganire ku kibazo cya Kongo .

Amakuru aturuka ahantu hizewe yemezako perezida Kagame yageze ku kibuga cy’indege uyu munsi mu masaha atandatu yo muri Uganda aribwo yahise ajyanwa kugirana ibiganiro byihariye na perezida Museveni .

Amakuru aturuka mu nzego z’ubutasi za perezida Kagame yemeza ko urwo ruzinduko rwabatunguye bose, ndetse ko banageze no kukibuga cy’indege cya Intebbe batunguye inzego z’umutekano za perezida Museveni. Icyokora nk´uko twabitangarijwe nizo za maneko za perezida Kagame, urwo ruzinduko rutunguranye perezida Museveni yari aruzi ariko nawe yari yararugize ibanga .

Amakuru atugeraho nanone yemezako perezida Kagame nyuma y’ugushyirwaho igitutu n’ibihugu by´amahanga bimusaba kuva muri Kongo, doreko na perezida Kabila yari amaze kubyerura ko Gen Ntaganda arimo gufashwa na perezida Kagame, Kagame yahisemo kujya gutabariza kwa perezida Museveni kugirango amuhe amaboko kuri iki kibazo cya Kongo .



Iyi nkuru ikuwe ku kinyamakuru UMUVUGIZI.COM


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article