Padiri N.Thomas araganira n’uhagarariye IBUKA-Nyamasheke: Kubaka igihugu cyacu cy’u Rwanda ni ibya twese!

Publié le par veritas

 

ibuka-nyamasheke.pngBwana Bagirishya JMV , uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyamasheke.


  

Nk’uko ikinyamakuru Igihe.com cyabitangaje mu nyandiko cyise “Abapadiri bandika kuri leprophete n’ababaha amakuru bongeye kwikomwa”, ndifuza kugira icyo nibwirira Bwana Bagirishya JMV wahagarariye IBUKA i Nyamasheke, muri gahunda yo gusoza icyunamo muri ako Karere, taliki ya 13 amata 2012. Ndashingira ku byo uwo muyobozi yavuze aho….”yasabye inzego zibishinzwe ko zabikurikirana, aba bapadiri (F.Rudakemwa na T.Nahimana)  nabo bakaza mu murongo mwizabagafatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu”.Iryo jambo naryakiriye neza ndetse ndibonamo intambwe ikomeye mu myumvire y’ibibazo byugarije igihugu cyacu. Niyo mpamvu nanjye nifuje kumugaragariza ko naritaye mu gutwi. Muri iki kiganiro, ndagaruka ku bintu bitatu ari byo : umugambi mwiza wo kugira uruhare mu kubaka igihugu(1), inzira nziza yo gutanga umuganda wo kubaka igihugu(2) n’inzitizi zibuza Abanyarwanda bose gutanga umuganda wabo(3).

 

 

1. Kugira uruhare mu kubaka igihugu



Igihugu cy’u Rwanda ni icy’Abanyarwanda bose. Na none ariko tuzi ko mu mateka y’ibihugu, ntabwo kumvisha abaturage bose b’igihugu ko bagisangiye ku buryo bungana ari ibintu byizana. Bisaba umurimo ukomeye w’abayobozi n’abarezi banyuranye wo gucengeza mu mitwe n’imitima y‘abaturage ko bose banganya uburenganzira mu gihugu (éducation civique). Mu Rwanda rero uwo murimo uracyakenewe kuko kuva ku ngoma ya cyami, abantu batojwe ko u Rwanda rwari urw’umwami n’ibyegera bye bonyine, abandi baturage bagafatwa nk’abagererwa gusa, ndetse rimwe na rimwe bakamburwa byose , bagacibwa mu gihugu,  bakoherwa bakajya kwangara mu mahanga! Kuri Repubulika ebyiri zabanje, nabwo byaragaragaye ko habayeho Abanyarwanda bumvaga ko igihugu ari icyabo kurusha abandi, hashingiwe ku bwoko cyangwa uturere! Aho FPR ifatiye ubutegetsi mu 1994, ngira ngo na none biragaragarira buri wese ko abafite ubutegetsi bifashisha Abatutsi bacitse ku icumu, bakumva ko igihugu ari icyabo bonyine, akaba ari bo bonyine bazi neza uko gikwiye kubakwa, abatari muri iryo tsinda bo bakaba bihanganirwa gusa ariko mu by’ukuri nta kindi cyiza bakora uretse kuba "IBIPINGA" bisenya igihugu!



Ubwo kandi ku ruhande rw’abahoranye ubutegetsi nabo bumva Urwagasabo rwaragushije ishyano kuva ku munsi igihugu gifashwe n’abanyamahanga…aba bakaba nta kintu kizima bashobora kuzanira Abanyarwanda uretse gusahura igihugu no kwigwizaho imitungo, kurenganya Abaturage no kubateragiza.

 

Ubwo buryo buhabanye bwo kubona igihugu n’abenegihugu, ntibushobora gufasha Abanyarwanda KUBAKA igihugu kizima! Tuzahora duterana amagambo (dialogue de sourds), buri ruhande rwishyira aheza, rubona abo ku rundi ruhande nk’ ABANZI  b’igihugu (Hostes)! Kuva no hambere, intambara ni aho zagiye zituruka. Ushaka no kumva neza uko jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa yahera aho!

 

Nyamara iyo ushishoje neza , usanga izi mpande zombi zifite ikintu gikomeye kizihuje : ni ukwihambira ku gihugu cyababyaye, ndetse umuntu abyise urukundo rw’igihugu gakondo ntibyaba ari ugukabya. KIDOBYA iza ikica byose, nta yindi itari ka KAGESO ko gushaka KWIKUBIRA ibyiza byose by’igihugu, ukanga gusangira n’umuvandimwe kandi nawe abifiteho uburenganzira bungana n'ubwawe! Iyo abavandimwe bombi bahisemo gufunga umutwe, bakanangira umutima wabo, bakanga kumva ijwi ry’ubwenge bubasaba gushyira mu gaciro, nibwo bose bihutira gushyira mu ngiro ya mvugo igira iti TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!

 

Mu Rwanda byaramenetse muri 1959 no 1973, naho muri 1994 birahomboka! Nyamara se isomo twigira kuri ayo mateka ni irihe? Aho nitutiyemeza gukemura ku buryo budasubirwaho icyo kibazo cyo KWIKUBIRA , mu myaka iri imbere aha u Rwanda ntiruzikura ku ikarita y’isi , mbese aka wa mugezi w’isuri wisiba ?Umuhanga Martin Luther King yigeze kuvuga ijambo rifite icyo ryatwigisha, twe Abanyarwanda bo muri iki gihe, aho yavuze ati “Il nous faut apprendre à vivre ensemble comme des frères sinon nous allons périr ensemble comme des imbéciles”. Koko rero niba tutiyemeje kubana neza nk’abavandimwe tuzapfira gushira nk’Udushwiriri ! Ndabona uhagarariye IBUKA i Nyamasheke  na we tubyumva kimwe akaba ariyo mpamvu ahamagarira Padiri Thomas Nahimana na Padiri Rudakemwa gufatanya na we n’abandi  Banyarwanda kubaka igihugu !  Ikibazo gisigaye ni iki : ibyo tuzabigeraho dute ?

 

2. Inzira nziza yo kubaka igihugu ni iyihe?

 

Nyamasheke-copie-1.pngAbanyacyubahiro bari i Nyamasheke:Uhereye i Bumoso: Honorable Renzaho Giovanni, Mayor wa Nyamasheke...

 

(1)Inzira yo gukomeza guterana amagambo ariko mu by’ukuri ntawe utega amatwi icyo undi avuga, nta witaye ku maganya n’ akababaro by’undi…, nta cyo ishobora kumarira Abenegihugu kuko nta gisubizo itanga. Abantu barakomeza bagashyamirana kugera ku munsi basumiranye bakicana.



(2)Inzira yo gufata intwaro tukongera tukarwana iracyashoboka ariko nk’uko twabyiboneye n’amaso yacu kandi benshi muri twe bakabihomberamo : intambara irasenya ntiyubaka.



(3)Inzira yo guhindura igice kimwe cy’Abenegihugu INDOREREZIIBIRAGI n’ABAGERERWA ifite agaciro gake cyane kuko itanga agahenge gusa mu gihe abakandamijwe bariho bategura intambara yo kwihimura!



(4) Inzira NZIZA ni imwe ishoboka nk’uko Umuyobozi wa IBUKA-Nyamasheke abivuga: Kubwira ababishinzwe bakareba uko Abanyarwanda bahura BAKAGANIRA, bagafatanya kubaka igihugu cyabo.

 

Inzira nziza ni iy’IBIGANIRO. Abashinzwe kureba uko iyo nzira yanyurwa n’Abanyarwanda bose, ni Umukuru w’igihugu n’abamufasha kuyobora u Rwanda muri iki gihe. Niba bashishikajwe no kubaka igihugu , nibamenye ko batazacyubaka bonyine, badafatanyije n'Abanyarwanda bose. Kandi rero nta kundi byashoboka batabanje gukuraho inzitizi zibangamiye bamwe mu Benegihugu.

 

3. Inzitizi zibuza Abanyarwanda bose gutanga umuganda wo kubaka igihugu.



Muvandimwe  uhagarariye IBUKA i Nyamasheke, iyo myumvire myiza ufite tinyuka uyisangize abayobozi b’igihugu cyacu. Basabe gukuraho inzitizi zibuza Abanyarwanda bari mu gihugu n’ababa hanze yacyo gutanga umuganda wo kubaka u Rwanda. Hari ibimenyetso bibiri bikomeye leta ya Paul Kagame yaha Abanyarwanda mu buryo bwo kubereka ko yifuza uruhare rwa buri wese mu kubaka gihugu: Gushyingura idéologie yiswe ingengabitekerezo ya jenoside no gukingura urubuga rwa politiki.



(1)Gukuraho igikangisho cyitwa “Ingangabitekerezo ya jenoside”



Kubaka igihugu bitangirira mu kwinenga, abantu bakagira ubwisanzure bwo kugaya ibitagenda neza mu gihugu. Umuco mubi wo guhora dutera abategetsi icyotezo no mu gihe bazambije ibintu, ni yo nzira yoroshye yo kuboreka no gusenya igihugu. Na none ariko gutegeka igihugu si ikintu cyoroshye, kuko ukora ari na we ukosa. Ibyo si igitangangaza. Ni yo mpamvu koko hatagomba guhora havugwa ibitagenda gusa. N’’ibigenda neza bigomba kuvugwa bigashimwa kugira ngo bikomeze. Umutegetsi ukora neza akwiye gushimwa kuko bimutera akagufu ko gukomeza kwitangira igihugu. Ariko rero burya hashimwa uwumva! Iyo umutegetsi ashimwe n’abaturage aba ari ukugirango akomerezeho kubakorera ibyiza!



Dore aho ibintu bipfira: iyo ubutegetsi bwapfuye amatwi, bukirengagiza nkana AKAGA abaturage barimo, gahunda zipyinagaza rubanda zikitwa imiyoborere myiza, inyungu bwite z’Agatsiko k’abategetsi zikitiranywa n’inyungu z’igihugu cyose….birumvikana ko imiborogo n’imivumo ari zo mpundu bene abo abategetsi bahorana. Nyamara  abo bategetsi baramutse bahinduye ingiro, abaturage bagahabwa agahenge, bakaryama bagasinzira nta terabwoba ribari hejuru, uwo mwuka mwiza wagarukira abategetsi, nabo bakarya utwabo batikanga ko abaturage babivumburaho bakabanyuza mu ryoya! Muri make, iyo abaturage bahagaritse umutima, abategetsi nabo ntibagoheka! Bene ubwo buzima bunaniza buri wese, abategetsi n’abategekwa, ugasanga nta we ushyira uturaso ku mubiri! Ni ko bimeze mu Rwanda muri iki gihe. Nyamara iyo mihangayiko nitwe tuyitera, cyane cyane abategetsi, baba ab'inzego z'ibanze n'ababakuriye,  nibo nyirabayazana : umuntu asarura icyo yabibye! Biba amahoro, uzasarura amahoro. N’ubwo ngo inda ntindi uyiha amata ikaruka amaraso, aho ibihe bigeze, Abanyarwanda uwabaha amahoro, akabarinda inzara n’agasuzuguro, bamuyoboka nta buryarya. Ni uko mbibona.



(2)Gukingura urubuga rwa politiki



Ibitekerezo byubaka igihugu si ibibonetse byose, ku mwanya wa mbere haza ibyo mu rwego rwa politiki. Gufunga no kwica Abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta ntibijyanye n’umugambi mwiza wo guha agaciro umusanzu w’Abenegihugu bose mu kubaka igihugu.



Abafunzwe kubera impamvu za politiki nibafungurwe nta yandi mananiza: Victoire Ingabire, Bernard Ntaganda, Deogratias Mushayidi…nibatahe bafatanye n’abandi kubaka igihugu.



Na none abashaka gukorera politiki mu Rwanda bakwiye kumva ko ibyiza ari ukwitabira IBIGANIRO BYUBAKA aho gushyira imbere guterana amagambo, kwitana bamwana, no guharanira inyungu z’UDUTSIKO dushaka ubutegetsi gusa…Inyungu z’Abanyarwanda bose muri rusange, cyane cyane rubanda rugufi (Abahutu,Abatutsi n’Abatwa)  nizo zikwiye guhabwa agaciro gakomeye ku muzani w’ibikorwa byubaka igihugu. Umutungo w’ibanze w’igihugu cy’u Rwanda si amagorofa y’abazungu bituriye i Kigali gusa , ni UBUZIMA BWIZA bw’abenegihugu bose, n'abituriye  mu giturage barimo!



Na none kandi kubungabunga inyungu rusange (Intérêt général)  bijyana no kubahiriza no kurengera inyungu z’abantu ku giti cyabo. Iyo Leta iteshutse ku nshingano yayo ikomeye yo kurengera umutungo bwite (“ la propriété privée”) wa buri muturage, aho gushaka inzira zose ziwongerera agaciro, ikawuvogera cyangwa ikawambura umuturage, haba mu buryo bw’urugomo rusanzwe , haba no mu buryo bw’amategeko afifise , iyo Leta iba icukurira igihugu cyose imva ! Umuturage wambuwe utwe yabura ate kubika inzika izashyirwa ari uko ikoze ishyano? Abategetsi bakwiye rwose kwirinda uwo mutego mutindi badahwema kugwamo. KUGANIRA n’abaturage nta buryarya ni yo NZIRA nziza yo kuzana iterambere mu gihugu. Gusa burya kuganira ntibyoroshye, ubanza ariyo mpamvu kenshi abategetsi bakwepa iyo nzira bagahitamo gukoresha igitugu.



Kuganira bisaba guca bugufi abantu bose bakumva ko bareshya, ko baharanira indagagaciro zimwe: Amahoro,Ubwumvikane n'Ubutabera. Nta we uganira n’umusuzugura, kirazira.



Kugira ngo Abanyarwanda bashobore kuganira by’ukuri bisaba ko abari ku butegetsi nabo bakwemera uruhare bagize mu gusenya igihugu ariko bakerekana n’ubushake n’ubushobozi bafite bwo kubaka igihugu cyiza kurushaho.



Kuganira bisaba ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho barekera aho kureba ibitagenda gusa bakiyemeza kwirengagiza byinshi byahise hagamijwe kubaka ejo hazaza hatuje.



Kuganira bisaba kutabona mu wo muganira ibibi bye gusa, ahubwo ugatera intambwe yo kwemera n’ibyiza yakoze cyangwa se ashobora gukorera igihugu.



Kuganira ni yo NZIRA NZIZA yonyine yasubiza igihugu cyacu akabara. Abashyira intambara imbere baraturangaza bataretse no kudusubiza inyuma.

 

Umwanzuro



Muvandimwe uhagarariye IBUKA muri Nyamasheke, nkwifurje kudahindukira mu ijambo wavugiye ku mugaragaro : uzatubwirire abo babishinzwe ko uretse n'abapadiri F.Rudakemwa na T.Nahimana, hari n’abandi Banyarwanda benshi bifuza kugira uruhare mu BIGANIRO BYUBAKA igihugu cyacu. Bategereje ikimenyetso kizima…ubundi twese hamwe tugatangira kwandika andi mateka azahesha ishema u Rwanda n’Abanyarwanda.


 

Padiri Thomas Nahimana.( leprophete.fr)

 

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article