Nyanza: Mbanziriza Irene yahitanwe n´amasasu yarashwe n´umupolisi

Publié le par veritas

Polisi.pngNi k´umunsi w´ejo taliki 20 Ukuboza inka zihumuje ubwo umupolisi witwa Kalisa Eliya yamishaga urufaya rw´amasasu ku baturage bari mu kabali kari mu umudugudu wa Mugali , Akagali ka Nyundo, Umurenge wa Muyira ho mu Karere ka Nyanza.


Mu barashwe, Mbanziriza Irene yaje kwicwa n´ibikomere yatewe n´amasasu umupolisi yamurashe naho bagenzi be babiri bari kumwe aribo Mukamurenzi Leonille na Niyonzima Eric barakomereka bikabije bakaba bari kuvurirwa mu ibitaro bya Nyanza.

Abari ku kabari yabarasiyeho bemeza ko nta zindi ntonganya zahabaye kuko ngo uyu mupolisi yabasanze aho bari akabaka ibyangombwa nyuma yo kubicaza.

Nyuma rero ngo ntiyitaye kubabibuze cyangwa ababibonye kuko ngo yahise abaminjagiramo urufaya rw´amasasu. Ibikomere by´aya masasu bikaba aribyo byaviriyemo urupfu Mbanziriza Irene waguye mu nzira bamujyanye ku bitaro bya Kaminuza by´I Butare naho abo bari kumwe babiri bagakomereka.

Abo baturage bari bahari kandi bemeza ko Umupolisi Kalisa Elie ngo bagenzi bamusanze aho amaze gukorera amahano bamuta muri yombi ngo we ariko ubona ntacyo yitayeho.

Ibintu byakozwe n´uyu mupolisi byo kurasa abo ashinzwe kurinda n´ibintu byari bimaze kwibagirana mu mitwe ya benshi. Ukaba rero ari undi mukoro ubuyobozi bwa Polisi bubonye ngo burebe icyaba kibyihishe inyuma no gukumira ko nta ahandi bizaba.

 


Source :Umuryango

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article