Nyamasheke : bamwe mu baturage barinubira ko bambuwe ubutaka bwabo(www.leprophete.fr)
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fi4d003fc0aabca814%2F1310906725%2Fstd%2Fdore-uko-visiyo-2020-izasiga-abaturage-ba-nyamasheke-bamerewe-aya-ngo-niyo-majyambere-umubyeyi-paul-kagame-ageza-ku-baturage.jpg)
Source : Igihe.com
Hashize ibyumweru bitatu Abaturage baturiye ibitaro bya Bushenge binubira ko bambuwe ubutaka bwabo mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke.
Abo baturage bavuga ko abashinzwe kubarura ubutaka mu Karere ka Nyamasheke batigeze bashyira mu gaciro ubwo babamburaga ubutaka bwabo kandi busanzwe bufite amasezerano y’ubugure (Contrat de Vente).
Bakomeje kandi bavuga ko ubutaka bambuwe bweguriwe Akarere kandi butarigeze bubarirwa mu mutungo wako na mbere hose.
Nk’uko babitanagrije IGIHE.com, abo baturage bagera kuri 20 bo mu Murenge wa Bushenge mu Kagari ka Kagatamu bababajwe no kubona kugeza magingo aya nta gisobanuro na kimwe kivuye mu buyobozi bw’Akarere cyari cyatangwa cyerekeranye n’icyo kibazo cy’ingutu kibabangamiye.
Mu rwego rwo guhumuriza abaturage no kugerageza gushaka uko ijwi ryabo ryakumvikana, no kugirango tumenye icyo ubuyobozi bubivugaho, twifuje kuganira n’umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Jean-Baptiste Habyarimana icyo abitekerezaho ntiyabasha kudusubiza kuko yari mu mihango yo gushyingura abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu karere ka Ngororero.
Tukaba twijeje abaturage bababajwe n’icyo kibazo ko tuzakomeza kugikurikirana duhereye mu mizi yacyo