Nimwigirire ikizere kandi mwizerane.

Publié le par veritas

11 RudasingwaBavandimwe, nshuti: AMAHORO Y’IMANA Y’ I RWANDA! Muri 2012 dutangiye round 2 mu rugamba rwo kwivana ku ngoyi n’urupfu bituruka ku ngoma y’igitugu ya Kagame. Dore bimwe muri twe bidutinza, bityo bigatiza amaboko Kagame kandi yarasigaranye make cyane:

1. Ibikererezo byacu bituma ibyo tuvuga ku mugaragaro ataribyo twemera iyo twiherereye. Bariya batutsi twabizera dute? Bariya bahutu twabizera dute? bariya banyenduga. Bariya bakiga. Niba ubuhunzi bw’abatutsi n’ abahutu, jenoside, Kibeho, Kongo, bitaratwigishije kugeza kuraya magingo twakwigishwa ni iki? Dutegereje andi makuba maze ngo dukanguke? Niba tutizerana tuzizera nde, ryari? Nta bahutu bazatsinda uru rugamba bari bonyine. Nta batutsi bazatsinda bonyine. Nta rugamba ruzatsindwa na bakiga cyangwa abanyenduga gusa. Tuzatsinda dushyize hamwe, cyangwa dutsindwe twese.

2. » Ntibindeba. Ndacyari muto. Ndikuriye. Nabonye nivana mu Rwanda, nditunze. » Niba bitakureba bireba nde? Reka tubanze twitonde turebe aho bigana. Nibatsinda tuzabijyamo. Nibatsindwa bazabyirengere bonyine. Kuba indorerezi ku rugamba nkuru ni urukozasoni nta butwari burimo.

3. « Hari abandi babikora. » Ninde se wakwirengera umutwaro wawe? U Rwanda n’u rwacu twese. Nta numwe mu banyarwanda udafite ibikomere twateranye. Tuzabyivanamo dufatanyije, cyangwa ingoma ya Kagame iturimbure uruhongohongo.

4. » Bizakorwa ejo », cyangwa ngo sakindi izaba ibyara ikindi. Nyamara buri munsi dutakaje, hari umunyarwanda upfa, ufungwa, uhunga, urarana ubwoba, utotezwa mu mahanga.

5. » Bizatinda kandi biraruhije. » Nibyo nyine. Kuko bitinda kandi biruhije niyo mpanvu tugomba gutangira uyu munsi.

6. »Nifitiye ubwoba. Mfite imiryango mu Rwanda, hato Kagame atazabarimbura. » Nta munyarwanda utagira imiryango n’inshuti. Twese se nitwipfumbata, nibyo bizadukiza cyangwa bigakiza abacu?

7. « Ntibishoboka, ntawatsinda ingoma ya Kagame ». Iyo mvugo nawe ubwe arayikunda cyane iyo avuga ngo azazamuka gusa, atazamanuka. Nyamara amateka y’u Rwanda, n’isi yerekana ko amaherezo y’ingoma z’igitugu ari ukurimbuka. Niko bizagenda no ku ya Kagame na FPR. Reka rero dufatanye, dutsinde ibitekerezo bibi, » ntibindeba », « bizakorwa ejo », « hari abandi babikora, » « bizatinda kandi biraruhije, » nifitiye ubwoba », na « ntibishoboka ».

Nimwigirire ikizere kandi mwizerane. Tuzatsinda!

Dr Théogène RUDASINGWA

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Yego RUGASINGWA! Dukeneye abantu nkamwe, abana b'abanyarwanda bageze aharindimuka, n'abo gutabarwa kandi vuba. Dushyire hamwe, tuzatsinda!

Répondre
K

Yewe Rudasingwa we abatakuzi bazakujye unyuma. Ubwo rero wibwira ko batakuzi. Ubwesroc bwawe ninde utabuzi. Amanyanga wakoze Kampala, Nairobi wibwira ko batakuzi. Uri Ambassadeur muri Amerika
ugafungirana umukozi wawe muri container wibwira ko bitazwi. Umugome nkawe ninde uzakujya inyuma. Wari warigize umututsi w'indobanure, udashobora kuvugisha umuhutu, none ubuze uko ugira urashaka
kubagira udukingirizo. Ngaho nibakujye inyuma nzaba mbarirwa. Kagame RUDASUMBWA uzamushobora, wowe wowe!!!! Hatana sinkubujije, icyo nzi nuko uzarinda wipfira uraritse utwo twinyo, kongera kubona
urwagasabo uvanyeho KAGAME, subiza amerwe mw'isaho. Agaciro duha Kagame nitwe tukazi. Isi yose imwemera bose ntabwenge bagira uretse RUDASINGWA. Yoooooo!!!! Puuuuuuuuuuuuuu!!!!!!!!!!

Répondre