Ni nde uzabohora u Rwanda Kagame Paul na FPR baboshye ?

Publié le par veritas

http://3.bp.blogspot.com/_wqEvmhgRk18/S_lk2y7cjVI/AAAAAAAAAGE/tCmOO-A_GNE/s1600/DSC03033.jpg

[ndlr: Ku munsi wo kwizihiza  isabukuru y'imyaka 25 FPR imaze ishinzwe, Paul Kagame yavuze ijambo ryakuruye impaka cyane,yavuze ko akiri wawundi ko bibaye ngombwa yasubira no mu ndaki! Abantu banyuranye batangiye kubona ko abashaka ko ubutegetsi bwahinduka mu Rwanda mu mahoro bakurayo amaso , bakaba babona abarwanya ubutegetsi bwa kagame Paul bashakisha umutwe w'ingabo; hari ndetse n'abavuga ko ahubwo abarwanya ubutegetsi bashyigikira bose Ingabo za FDLR. Hari abibwira ko ubutegetsi bwa Kagame bubangamiye abahutu gusa nkuko Kagame n'abambari be babyibwira , nyamara n'abatutsi ntiborohewe , nimwisomere uko abatangije FPR Kagame Paul yabivuganye none u Rwanda akaba yarongeye kuruboha kurusha uko rwari rumeze !]

Itariki ya 01 ukwakira 1990 ni bwo abanyarwanda bose bibuka igihe ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zafashe iya mbere, zije kubohoza igihugu cyari cyaragizwe ingaruzwamuheto n’ingoma ya MRND. Ikibabaje ubu ni uko ibirori byo kwizihiza iyo tariki FPR yabijyanye mu mudugudu mu rwego rwo gusibanganya ayo mateka y’ubutwari, kugirango hatazagira uwongera kubitecyereza bibaho, dore ko ibyo FPR yavugaga ko yarwanyaga, ubu yabikubye inshuro nyinshi !

Imyaka makumyabiri n’umwe irashize abana b’u Rwanda batandukanye bitanze kugirango bajye kubohoza u Rwanda. Iyo ntambara ikaba yaratanze ibitambo bitabarika ariko na none ikibabaje ni uko abitwa ko bafashe iya mbere mu kurwanya ingoma y’igitugu, ari bo Kagame na bagenzi be birengeje (kwica) rugikubita.

Iyo ushubije amaso inyuma ukareba uburyo Perezida Kagame na bamwe mu bahoze ari ama esikoti ye bagiye birenza abasirikare bakuru intambara ikirangira, nka ba Col Ndugutei Stephen, Col Musitu, Col Biseruka, Col Rizinde, Col Kanyarengwe, Col Ngoga, Col Gadafi, Col Nyamurangwa, Col Kaka Sam, Col Karangwa, Col Dodo, byerekana ko hateganywaga uburyo bwo kongera kuboha igihugu nta we ubakoma imbere, kandi koko bakaba barabigezeho, dore ko bamwe muri aba bari bazwi icyo gihe nk’abasirikare b’abarwanyi, bashoboye kurangiza uru rugamba badapfuye, utarapfuye urupfu rudasobanutse nyuma yaho, yarakennye, abandi bahitamo kwiyegurira ijambo ry’Imana, kugirango babone ko baramuka kabiri.

N’ubwo perezida Kagame ahora avuga ko abantu bagomba gukunda igihugu, ariko ukuri ni uko icyitwaga ubutwari n’ubunyangamugayo babyibagiwe, dore ko ibyitwa imfubyi n’abapfakazi ba bagenzi babo babariye, naho abamugariye ku rugamba babata mu mashyamba ya Rwinkwavu, abandi nabo bakaba babibuka ari uko uyu munsi wageze.

Demokarasi, ubumwe n’amajyambere, byasimbuwe n’igitugu, agatsiko no kwikubira!

gakire kagameIbyo FPR yavugaga ko irwanira, ari byo demokarasi, ubumwe n’amajyambere, ntikibikozwa. Icyitwa demokarasi yagitaye Kagitumba na Gatuna, igisimbuza kuniga itangazamakuru, aho ibinyamakuru byigenga nk’Umuvugizi, Umuseso, Umuco, Umurabyo n’ibindi, yagiye ibyirenza itegura uburyo izayoboresha abanyarwanda igitugu, nta tangazamakuru ryigenga rikirangwa mu gihugu.

Ku bijyanye na demokrasi, FPR yabanjirije k’uwahoze ari perezida wayo Bizimungu Pasteur, imwica urw’agashinyaguro, Patrick Mazimpaka akaba na we atakivugwa, umusaza Yakobo Bihozagara bamuhimbira ibyaha, Col Kanyarengwe Alexis bamwibutse ari uko yapfuye, ari na bwo bazaga gushinyagurira umuryango we, umupfakazi wa Gisa Rwigema  Jeanette Rwigema bamuterereza Gahonzire Mary, uyu akaba yarongeye kwibukwa ari uko Gen Kayumba na Col Karegeya batangiye kumutangaho ingero. Abacuruzi babafashije kugera ku butegetsi nka ba Rujugiro Ayabatwa, mzee Kalimba Haruna, Gregoire Karuretwa, Kajeguhakwa Valensi, Munyampirwa Bahenda Pascal, Rwabukamba n’abandi, uwo batakenesheje bamumenesheje mu gihugu.

Barihe ba Kayumba Nyamwasa, Jean Baptiste Ndahumba, Theogene Rudasingwa, James Rwego, Gérard Gahima, Colonel Kaddafi, Bosco Rwiyamilira, Patric Karegeya, Colonel Rugigana n'abandi benshi bafunganywe.

07 TrvédicTwibuke n'abishwe bazize Paul Kagame. Barihe ba Fred Rwigema, Kayitare (Intare batinyaga), Nduguteye (Ndungutse), Adam Waswa, Seth Sendashonga,Lizinde Theoneste, Major Birasa, Colonel Ngoga,  Colonel Rutayisire Wilson, Asiel Kabera, Mico Rwayitare, Alexandre Kimenyi ( Eh oui! Lui aussi), n’abandi, n’abandi....

Ibyitwa ubumwe byasimbuwe n’agatsiko k’abantu bamwe na bo bashingiye ku buryo batonnye kwa Kagame, ibyo banengaga ko ari akazu ka Habyarimana n’umugore we, babisimbuje ikizu cy’umutamenwa kiyobowe na Jeanette Nyiramongi n’abaja be bamufasha gusahura igihugu.

Ibyitwa ubutabera Kagame yabigize inkota akoresha mu gusenya abatavuga rumwe na we, barimo Ntakirutinka Charles, Ingabire Victoire, Mushayidi Deo, Ntaganda Bernard, n’abanyamakuru nka Agnes Uwimana na Saidati Mukakibibi, bacumbikiwe muri gereza. Aba bose bakaba baragiye bahimbirwa ibyaha bitandukanye.

Abagerageje gushyiraho amashyaka ya politiki na bo bakubiswe iz’akabwana, naho abahoze ari ibyegera bya Kagame nka ba Gen Kayumba Nyamwasa, Col Karegeya, Rudasingwa Theogene, na Gahima Gerald, bagiye bakatirwa imyaka itabarika y’igifungo bazira kunenga ubutegetsi bwa FPR.

MushayidiIcyitwa ituze rusange rya rubanda ryasimbuwe n’ubwoba aho kuva kuri minisitiri w’intebe, guverinoma yose, abadepite, abagenerali, abapolisi bakuru, abacamanza, abasenyeri, kugera ku muturage wo hasi, bokamwe n’ubwoba, bakaba bameze nka ya nkoko y’umusizi. Ibi bigaragazwa nuko nta muntu ugitinyuka kuvugana n’undi kuri telefoni ibibazo bijyanye n’ubuzima rusange bw’igihugu, cyangwa bijyanye na politiki y’igihugu cyabo, bose bakaba bararuciye, bakarumira.

Ibyari urugwiro rwarangaga abanyarwanda byahindutse kugambanirana, ibi bikaba ari byo Kagame n’agatsiko ke bashingiraho iyo bashyira abantu mu myanya y’ubuyobozi, n’iyo baba batabifitiye ubushobozi, dore ko utazi kugambanira mugenzi we adashobora kubona umwanya ku ngoma ya FPR na Kagame. Ibyitwa amajyambere byasimbuwe n’ubucuruzi bwa FPR, aho icuruza kuva ku mabuye y’agaciro, mu kubaka imihanda n’amazu ya Leta, mu kugura no gucuruza ibikoresho byo mu nzu, amahoteri, amazi n’amashanyarazi, amata, ibinyobwa bidasindisha, ibireti no kugeza ku rusenda. Abacuruzi batemeye gukorana na FPR bashumurizwa ”Rwanda Revenue Authority”, abandi bakabahimbira ibyaha cyangwa bakaba babamenesha mu gihugu.

Kugeza ubu abaturage bahumeka ni abemeye kuba ibikoresho bya FPR, naho abashatse kwihagararaho kugirango banenge ibitagenda neza, udafunzwe, arashimutwa, akicwa cyangwa agakizwa n’amaguru. Iki gitugu kirenze icya Mugabe wa Zimbabwe cyangwa Koreya y’Amajyaruguru, ni nde uzagikiza abanyarwanda? Umuntu uzahumuriza abanyarwanda, akabizeza ko batazongera kwicwa nk’uko bapfuye ku ngoma ya MRND, ku y’Abatabazi no kugeza ku ya FPR, azava he?

Ingabire-copie-1Ni ryari abanyarwanda bazageraho bakabona uburengazira bwo kwitoranyiriza abayobozi bashaka batabihatiwe? Ni ryari abanyamakuru bazagira ubwisanzure mu mwuga wabo nta we ubamennye agahanga, ntawe ubafunze, cyangwa ngo abarase mu kanwa, nk’uko FPR yabibamenyereje?

Haba hari igihe tuzagira igihugu abacuruzi bacuruza uko bishakiye batabategetse kongera gutanga imisanzu muri FPR, nyuma yo gusorera ”Rwanda Revenue Authority”, cyangwa ngo bahatirwe kugura imigabane mu bucuruzi bwabo? Ibi byose ni byo bituma abanyarwanda bose bibaza uzababohora wa nyawe, aho azava, na we ntazakore nk’ibyo FPR yabakoreye, ibabeshya ko irimo kurwanya ingoma y’igitugu ya MRND, nyamara iki gitugu yavugaga ko yarwanyaga ikaba yaragikubye inshuro zitabarika.

Kagabo, London.(DHR)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Ça cest vrai
Répondre
M

Umuntu uri ku butegetsi imyaka 18 asubira mu ndaki gukoramo iki
? Ahubwo ko igihe kiba kigeze ngo arekure ubutegetsi areke n'abandi bayobore. Ahubwo ko aba agomba gufungura amarembo ya politiki nuko akemera ipiganwa mu mashyaka adahuje ibitekerezo, ko ari
igihe cyo gufungura imfungwa za politiki ? Oya ibyo yavuze twarabyumvise nibaza ko nta musemuzi wundi ukenewe. Arashaka kutubwira ko nihagira umukura k'ubutegetsi azayoboka indaki. Et cela est
inacceptable !!! Niyo mpamvu nabamurwanya bagomba kumuganiriza mu rurimi yumva neza. Erega izo ndaki n'abandi bazicukura .

Répondre