Ni koko se? Intore za FPR zigeze aho zigereranya Rudasingwa Théogène na Kantano wa RTLM ?

Publié le par veritas

Rudasingwa-kanta-copie-1.jpgNDL: Hari igihe abanyarwanda bahunze u Rwanda guhera mu mwaka 1994 bakaba bataragaruka mu gihugu bashobora gusoma amakuru nkaya bakagira ngo bararota! Harya mu kinyarwanda bajya bavu ngo imbwa ni zingahe?  Ntabwo nshobora kujya gushaka igisubizo k'iki kibazo, buri wese yisomere iyi nkuru yasohotse mu gihe, maze yishakire igisubizo cy'icyo kibazo. Gusa abazi Rudasingwa Théogène kimwe nabagenzi be bafatanyije mu gushinga RNC ntabwo bari abantu boroshye muri FPR, niba rero barayivuyemo, abari babari inyuma bakaba batangiye kubavuga nkuko tubisoma hasi aha muri iyi nyandiko , ubwo murumva ko abantu basigaye mu gihugu ,ubushobozi bwabo buri hasi cyane yabo bayoboraga ! Ba Rudasingwa batangiye kuvugwa amagambo nkaya atameshe kuko basanze hari ibyo banenga leta barimo bigomba gukosorwa none , abo basumbyaga mubushobozi muri icyo gihe ubu babonye akanya ko gufata ijambo no kwerekana ubumenyi buke bafite, kuko burya baca umugani ngo nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi!!  Ikindi nakongeraho ni uko niba ba Rudasingwa bandagazwa gutya kandi tuzi ibigwi basize muri FPR, abatari muri FPR ngo banayikorere nkibyo aba ba Rudasingwa bayikoreye , bavugwa bate , bahabwa akahe gaciro? buri wese yisomere noneho twungurane ibitekerezo. Narangiza mvuga ko umugabo witwa RUGAJU RWA MUTIMBO yasize avuze umugani mbona nabwira izi ntore; yaragize ati " Upfuye akuruta niyo ageze ikuzimu arakuruta" :

Mu gihe kirekire Abanyarwanda bamaze bigishwa amacakubiri, bamwe barayafashe barayakurana bayatoza n’abana babo, abandi barayarwanya, ariko ku mpamvu z’ubuyobozi bwari buyashyigikiye, aranga araganza mu baturage, bigeza ku ngaruka mbi kurenza izindi ari yo Jenoside Abanyarwanda twese tuzi.

Bijya kuba umwaku, havutse radiyo yitwaga ko yigenga, ariko ibihe biza kugaragaza ko yakoreshwaga n’agatsiko k’abateguraga Jenoside yakorewe abatutsi, ariko bakaba batarashatse kubinyuza mu buryo bweruye kuri Radiyo y’Igihugu.

Iyi Radiyo rero yiswe RTLM, beneyo bateganyaga no kuyigira Televiziyo kugira ngo ibafashe kurushaho gusobanura neza mu mvugo no mu mashusho amacakubiri bari barateguye gukwirakwiza mu baturage.

Niho izina ryayo ryavuye yitwa Radio Television Libre de Mille Collines. Uko kwitwa ko yigenga (Libre) byakoreshejwe nk’uburyo bwo kuyobya uburari, kugira ngo na bya bitekerezo bisasiwe n’abayobozi b’abahezanguni n’intagondwa mu gisirikare no mu zindi nzego zose zifata ibyemezo, byitwe ko byavuye mu bantu bigenga n’abaturage muri rusange bidafite aho bibogamiye na hamwe mu izina rya Leta yariho.

RTLM n’ubwo itaje kugera ku ntego yayo yo kuba Televiziyo, icyo bene kuyishinga bateganyaga bakigezeho, dore ko bunganirwaga n’ibindi binyamakuru byabibaga urwango nka Kangura, Umurwanashyaka, Umusambi, Umurangi, Isibo n’ibindi.

Mu Banyamakuru bamenyekanye kuri RTLM nk’intyoza mu kubiba amacakubiri ateranya abonse rimwe, harimo Madamu Valeria Bemeriki na Noheli Hitimana, ariko bose ntibigeze bagera ku rwego rwa Kantano, wari usanzwe n’ubundi azwi nk’umushyushyarugamba mu buzima busanzwe, akaba yaranahoranaga ingoma nk’umuvuzanduru ku bibuga by’umupira.

Mu gihe cyacu, ubuyobozi bwiza bwitorewe n’abaturage ntibwakwemera ko itangazmakuru nk’iri ryongera kugira umwanya mu gihugu cy’u Rwanda. Ariko hagati aho, bamwe mu Banyarwanda baba hanze bahunze igihugu cyabo, bakagita bataye n’inshingano bari bafite (nk’uko biranga ibigwari byose iyo biva bikagera), bakomeje guharabika u Rwanda n’abayobozi barwo. Icyo bagamije nanone ni ukubiba amacakubiri bifitemo, ngo bamenere mu mwiryane uwo ari wo wose wabaho mu Banyarwanda.

Abamaze kubifatamo intera ikomeye ni agatsiko ka bane (Gang of Four) kagizwe na Kayumba, Karegeya, Rudasingwa na Gahima. Uretse no kuba bazwiho ubuhemu n’ubuswa bwinshi mu buzima bwabo bw’igihe cyose, ubu noneho barahuzagurika bavuga amateshwa ya mva he na njya he, ngo bakunde bateranye Abanyarwanda, ari nako bakomeza kwikundisha ku mahanga ngo aha babona amaboko.

Umuvugizi wabo Rudasingwa Theogene, we ni agahomamunwa, kuko ageze neza neza ku rwego nk’urwa Kantano, aho bucyera ahubwo akazamurusha ibigwi mu magambo yuje ubusagwe n’uburozi bwo guteranya Abanyarwanda no kubacamo ibice.

Umusogongero kuri bimwe mu biranga isano–mvugo hagati ya Kantano na Rudasingwa

Mu gihe Kantano yafataga umwanya we asobanura icyo umututsi ari cyo, itandukaniro rye n’umuhutu, akavuga ubugome bamwe bavukana bakabukurana bakabusazana, agashimangira ko ubwo bugome bwabaga mu maraso, mu marira no mu mwuka bahumeka; biratangaje kubona mu gihe nk’iki uwitwa Rudasingwa nawe atangira kwishingikiriza ku moko kugira ngo atambutse ubumara bumwuzuye.

Kantano yavugaga ko niba abahutu badahagurutse ngo bakoreshe ijwi rimwe, n’imbaraga zishyize hamwe ngo bivune umwanzi, bazashiguka inkota ibari ku gakanu ari ntacyo bakimariye. Akabakangurira gutanga uwitwaga umwanzi w’igihugu (Inkotanyi-Inyangarwanda, Umututsi-Inyenzi), ngo bamwikize atarabavunira umuheto. Ntaho bitaniye cyane n’ibya Kantano wa none Rudasingwa we n’agatsiko bafatanyije, aho bavuga ngo niba nta gihindutse mu Rwanda abahutu bashobora kuzongera gukoresha imbaraga ngo bisubize ibyo bavukijwe. Ibi biracura indi Jenoside barota, n’ubwo banze kuyerura mu izina.

Mu gihe kuri RTLM Kantano yavugaga ko inkotanyi ziramutse zifashe igihugu (akongeraho ati n’ubwo bitashoboka) yavugaga ko zagarura Shiku, Ubuhake, ikiboko, ingoyi n’ibindi. Ibi ntaho bitaniye n’ibyo Rudasingwa avuga apfobya kandi asebya gahunda za Leta y’u Rwanda na Perezida Kagame Paul uyiyoboye. Urugero ni aho yita Gahunda ya gira inka «ubuhake », akita kandi inkiko gacaca «ingoyi».

Na none Kantano, Noheli, Bamwanga (Radio Rwanda) n’abandi bambari b’abahezanguni b’ingoma yamaze Abanyarwanda, batanguranywe kuri Radio bavuga ngo «Umubyeyi yivuganywe n’umwanzi, none Abanyarwanda barakaye batangira kwihorera ku byitso by’umwanzi». Aya magambo yashakaga kwerekana ko ibyabaye byose byatunguranye, ari nta na kimwe cyateguwe nk’imizi ya Jenoside yakorewe abatutsi. Ibi na none bigahura n’ibyo Rudasingwa avuga hirya no hino mu bisobanuro atanga, akemeza ko Jenoside itateguwe, ko ahubwo uburakari bw’abaturage aribwo bwatumye byose bigera aho byageze, kandi kugwa kw’indege bikaba ari byo ntandaro y’imarana ry’abaturage. Igitangaje kandi ni uko ijambo Jenoside bagenda bagabanya kurikoresha mu mvugo zabo.

Aha umuntu yakwibaza impamvu ki Rudasingwa n’abambari be bashishikajwe no gupfobya Jenoside n’izindi gahunda za Leta zigamije iterambere zirimo Girinka, Bayi bayi nyakatsi, ubwisungane mu kwivuza n’izindi.

Rudasingwa alias Kantano n’abandi bambari be bahangayikijijwe cyane no kwihorera ku rwango rwihariye bafitiye Perezida Kagame ku mpamvu batanabasha gusobanura kuko nta shingiro zifite ; bityo bakihisha inyuma y’ibibazo bavuga ko ari iby’Abanyarwanda bose muri rusange baterwa n’ingoma bo bita iy’igitugu.

Abahanga bavuga ko amateka yisubiramo. Ese niba ay’u Rwanda yatangira kwisubiramo ahereye kuri Kantano wa none (Rudasingwa), kuki Abanyarwanda barebera bagategereza ko izo mbuto mbi abiba zitangira kumera? Ngo imboga mbi ntizishira mu nkono, ariko hari ikibasha gukorwa ngo zitagaburirwa n’abatazisonzeye!

Hejuru ku ifoto:Ibumoso ni Habimana Kantano wa RTLM na Rudasingwa Theogene

David Intore

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
J

Yewe Rudasingwa alias Kantawe?

Ubuse abona ko azifatanya na ziriya nyangabirama nawe asanzwe ari umunyabugugu(akunda Cash) bigakunda. Umusaza Rugamba Cypriani yaririmbye agira ati:

Inda nini muyime amayira

Iguteranya n'inshuti, ukayitatira ukayita, ukaba umugaragu w'inda.

Arongera ati OYA DA WIKABYA, JYA UMENYA GUSAZA UTANDURANIJE CYANE.

Rero bariya bagaragu b'inda barakabije ariko barabeshya intwaro yabo ni ibigambo bitagira ibikorwa, none bisigaye ari n'ibigambo bidafite injyana (logique), twe tuzabitsindisha ibikorwa byubaka
uRwanda n'ibisingizo birata urwatubyaye ndetse n'Ubuyobozi bwarwo.

Répondre
M

Uwavuze ko Rudasingwa
afite ikibazo mu mutwe nabwo yibeshe nagato, kuba agenda  avuga hirya no hino mu bisobanuro atanga, yemeza ko Jenoside itateguwe, ko ahubwo uburakari bw’abaturage aribwo bwatumye byose bigera aho byageze, kandi ngo
kugwa kw’indege bikaba ari byo ntandaro y’imarana ry’abaturage. Kuba rero ijambo Genocide we nabagenzi be bagenda bagabanya kurikoresha ibi bituma abanyarwanda babafata nka wamugabo
Judas wihakanye Yezu. Ibi rero ntakizere baha abanyarwanda uretse kuba ubwabo bitesha agaciro.

Répondre
M

Kuba bagereranya Rudasingwa na Kantano wa RTLM nazind’ impanvu ahubwo nuko Rudasingwa
na bagenzi be  bahisemo kwirirwa kuma radio, internet bavuga nabi u Rwanda bigisha amacakubiri mubanyarwanda, kandi ibyo bavuga ntagaciro na gato.
Ikindi n’ukubesha ko bakunda abanyarwanda kandi barahunz’igihugu bakananirwa gufatanya nabandi kubaka urwababyaye. Ibabazo bafite n’ibyabo ubwabo ntibakabeshe abanyarwanda kubera ko  tuzi neza icyo dushaka, nibidufitiye akamaro.

Répondre
N

ubu se comment wakora hano ni iyihe koko? uwashyize iyi nkuru yarangije avuga ko Rugaju rwa Mutimbo ajya gupfa yasize avuze ngo upfuye akuruta n'iyo ageze i kuzimu arakuruta. Hari n'akandi Rugaju
yavuze ari ku ngoyi benda kumujyana kumwica. aysabye ko bamuha inzoga agasomaho nuko akababwira umwanzi wa nyuma usigaye. Arangije kwica akanyota ati "umwanzi usigaye ni iyi nda yanjye". Abantu
benshi bahora bibaza umunsi Leta y'u rwanda izasubiriza ibibazo byanditse muri rwanda briefing. Kugeza ubu turacyasomerwa amakuru ajyanye n'ubuzima bwiote bwa muntu, cyakora muri iyi nkuru ho
ndabona dutangiye indi phase abafaransa bita "Etude comparative"

Répondre