NGO RUKOKOMA ARAGARUTSE !
Umugabo Nkiko ngo yanze Habyalimana n’ibye byose, ntashobora kujya mu myigaragambyo ivuga italiki yapfiriyeho! Nakunze gukurikirana ibitekerezo bya Rukokoma (Twagiramungu Faustin) nsanga koko ari we munyapolitiki nyawe. Rukokoma ntiyanga umuntu (Habyalimana, Kagame). Yanga uwigira akagirwamana. Rukokoma ni we munyarwanda wa mbere watinyutse kubwira Habyalimana ati : “Ubutegetsi bwawe bwarananiwe, egura !”. Icyo gihe igihugu cyose cyarahungabanye ngo Twagiramungu yatinyutse! Nyamara indege imaze kuraswa, nta munyarwanda n’umwe wigeze yumva Rukokoma avuga ngo Habyalimana yishwe n’ingabo ze, nk’uko ba Makuza babivugaga, bagamije gukomba imbehe.
Iyo Twagiramungu ageze ku mafuti ya FPR yo kuniga amateka anyuzamo akarakara:
Vuba aha bwo Rukokoma yaranatinyutse ati : “Sinigeze nifuza ko Perezida Habyalimana apfa bene kariya kageni, n’ubwo twari duhanganye bwose, mu buryo bwa politiki”. Twese turibuka ubwo yari ministri wintebe, akabwira FPR ngo “Twanze ingoyi n’akandoya , none murabigaruye !” Kuba rero ari mu baharaniye kwitabira imyigaragambyo y’uwa 6 Mata, ni ikimenyetso cy’uko ari umugabo urwanira ukuri n’ubutabera mu Banyarwanda.
Abavuga ko Rukokoma yahemukiye u Rwanda ni abatazi uwahemukiye u Rwanda uwo ari we, cyangwa se bakabyirengagiza nkana. U Rwanda rwahemukiwe n’ingoma ya cyami yikubiye byose abaturage bagahinduka abacakara mu gihugu cyabo; ruhemukirwa n’uwazanye ivangura ry’uturere n’amoko; ubu ruri guhemukirwa n’Agatsiko kikubiye byose mu Rwanda, kakaba kari kwicisha abaturage inzara n’andi mabi atagira izina.
Twagiramungu Faustin aracyari Rukokoma kandi noneho yabonye n'igihe cyo gufata ingamba :
HABIMANA Rukundo