ngingo 22 z’Ukuri kutavugwa ku bibera mu bitaro CHUK (igihe.com)
Hashize iminsi itari mike abarwayi hiryo no hino mu gihugu binubira imikorere ya Serivisi z’ubuvuzi bahabwa.
Ibi byatumye IGIHE tubaza abasomyi bacu ikibazo tuti “Utekereza iki kuri serivise uhabwa ku mavuriro n’ibitaro ?” Ubu twandika iyi nkuru abasaga 65 % batanze igisubizo “ Nta kigenda”. Mu kugenzura niba ibyo abasomyi ba IGIHE bavuga ari ukuri cyanwga se ibinyoma, twahereye muri CHUK (iriho kuva mu mwaka w’1918), ubutaha tuzabagerera n’ahandi.
Ibyo tugarukaho byose ni bimwe mu byo twabashije kwibonera mu maserivisi anyuranye ya CHK, hakaba n’ibindi byagiye bitangazwa n’abantu baharwariye amezi n’amezi, bivugira ko bahindutse “Abaturage b’ibitaro”. Mu biganiro binyuranye, abavuzi nabo badutangarije ibitari bike.
Amateka ya CHK-CHUK mu ncamake
Ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali “CHUK” bizwi nk’ibya kabiri bikomeye mu gihugu, bikamenyekana nk’ibya mbere mu gihugu byohererezwa kandi bikakira abarwayi benshi, kandi baturutse imihanda yose.
Ni ibitaro byubatswe nk’ivuriro rito mu mwaka w’1918.
Mu mwaka w’1928 byatangiye gukora nk’ikigo nderabuzima.
Nyuma yo kwagurwa no kongerwamo ibikorwa mu mwaka w’1965 nibwo CHK yahindutse ibitaro, irushaho no kubona ibikoresho byinshi, ariko kugeza iki gihe, abaganga benshi bari abanyamahanga.
Mu mwaka w’2000, nibwo Ibitaro Bikuru bya Kigali “CHK” byahinduwe Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali “CHUK”, izina rikiriho na magingo aya.
Tubavungurireho ku mabango y’amabanga y’ibitaro bikuru CHUK
Nk’ahandi hose ku isi, mu bagana CHUK, hari abakira, hari abo bigenda ukundi ; hari n’abataha uko baje, hari n’abataha bari munsi y’uko baje, hari n’abanogoka. Hari byinshi byo gushimwa, hari na bike byo kunengwa, bimwe muri byo ni ibikurikira :
1. Ubwinshi bw’abarwayi ibitaro bidafite ubushobozi bwo kwakira
Mu mpera z’umwaka w’2008, CHUK yari ifite ibitanda 429 by’abarwayi, habazwe ibiri mu maserivisi yose. Abo twabajije batubwiye ko nta bindi bishya bazi nyuma y’aha. Abarwayi bakurikiranwa kuri CHUK barenga igihumbi ku munsi, baba abari mu bitaro n’abivuza bataha. Bamwe mu baganga binubira ko ari bake ku mubare w’abarwayi benshi bahari, abarwaza bo n’abarwayi bakabifata nko kutitabwaho.
Indi mpamvu itangwa n’abaganga ni ukuba CHUK yohererezwa abarwayi bavuye hose mu gihugu, kuko ifatwa nk’ibitaro bikuru, bikomeye, bifite ibikoresho kandi bidahenda.Bongeraho ko kuba impanuka nyinshi zibera muri Kigali ariho bahita bohereza inkomere, nabyo byongera umubare mwinshi, kuko ngo hari ubwo ibitanda muri “Urgences” bishira bagasasira inkomere hasi.
2. Kudatanga Transfer ngo bitagaragaza ko ibitaro byananiwe kuvura
Mu kwemera ko abarwayi ari benshi kuruta ubushobozi bw’ibitaro bwo kubakira, nabajije abaganga banyuranye impamvu badatanga Transfer batagoranye, ngo abarwayi bajye kwakirwa ahandi, hisumbuyeho.
Mu bisubizo byabo bavuga ko Transfer igia uko itanga n’amategeko abigenga. Bati rimwe mu mabwiriza ya MINISANTE ni ukudatanga transfer ku kibazo ibitaro bifiteho ubushobozi, abaganga n’ibikoresho. Kubw’izo mpamvu, bategerza ko umurwayi azavurwa igihe runaka, aho kumwohereza ahandi . Kudatanga transfer mu buryo bworoheje ni kimwe mu byo ibi bitaro byanenzweho ubugira kenshi, cyane cyane iyo bibaye ngombwa ko umuntu asaba kujya kwivuriza ibwotamasimbi.
3. Abaganga bake cyane bafite “Specialites” mu burwayi buhavurizwa
Mu ijoro ryo kuwa 2 Gicurasi, ubwo bamwe mu barwayi bavunaguritse ingingo (muri salle 7) binubiraga ko nta n’ubabwira igihe bazakorerwa ibirenze gucumbikirwa kwa muganga, umuforomokazi yababwiye ko bagomba gutuza, kuko ngo hari n’abamara umwaka mu bitaro. Yongeyeho ko ibitaro bifite Chirlugien specialiste umwe rukumbi, nawe ufite akazi kenshi, ndetse agatabara aho rukomeye, abasaba kubyumva. Ibi byiyongera ku bisanzwe bivugwa ko muri buri cyiciro cy’indwara zikomeye CHUK iba ifitemo umusipesiyaliste umwe gusa ahari benshi ntibarenge babiri.
4. Kuvura bundi bushya ababa baravuwe mbere n’inzobere zabyigiye
Iki kibazo cyo kuvurwa nabi umuntu akazasubirwamo (ikosora) nta gihe kitavuzwe, ariko bigahira gusa ababashije kubona aho bikosoza, cyangwa abagize amahirwe ntibabagwe nabi. Cyakora byagaragaye ku bwinshi, aho muri ino minsi inzobere z’abaganga b’Abahinde mu kubaga zari mu Rwanda, hari besnhi bagarutse gusubirishamo ibagwa bari barakorewe, abo twaganiriye bakadutangariza ko noneho bumva hari ibiri mu buryo, benshi bakongeraho ko habayeho gusenya no gusubiramo bundi bushya.
5. Iyo ambulance ije kugutwara hakabura uyishyura isubirirayo aho
Ubwo imbangukiragutabara (Ambulances SAMU-912) zatangiraga gukora mu Rwanda, gutabara byakorwaga mu buryo bwihuse, kandi bigakorerwa ubuntu. Babazaga gusa ikibazo umurwayi afite n’aho aherereye. Abaziyambaza bavuga ko nyuma byaje kubamo ubucuruzi bukomeye, kuko ubahamagaye babanza kukubaza ibibazo bikurikira :
Ukeneye ambulance ni muntu ki ?
Afite bubasha ki bwo kwishyura ambulance na serivisi yamukorera ?
Afite ubuhe bushobozi bwo kwishyura ibitaro ? Niba atabufite ninde umwishingiye ?
/http%3A%2F%2Fwww.igihe.com%2Flocal%2Fcache-vignettes%2FL448xH336%2Fphoca_thumb_l_phoca_thumb_l_ambulance1-f0055.jpg)
Nabajije abakora muri serivisi za Ambulance bambwira ko bishyuza umuntu babariye ku birometero imodoka yakoze, bakagerekaho n’ibyo avurishwa ayirimo kandi ngo ni amabwiriza yaturutse hejuru. Iyo badahamagawe na Polisi, bishyuza mbere y’uko Ambulance ihagurukana umurwayi, yaba adafite ubushobozi bagasubirayo cyangwa bagakomereza akazi ahandi.
6. Kwishyura ibikoresho by’ubuvuzi byose bigukeneweho, utabikora ntuvurwe
Hashize igihe kitari kirekire CHUK itangiye gahunda yo kwishyuza umurwayi ibikoresho byose bari bumukenereho, mbere y’uko avurwa. Iyo atabasha kubigura mbere, bavura abandi. Ibyo abarwayi basabwa kwigurira mbere yo kuvurwa harimo : inshinge, serumu, uturindantoki “Gants” tuzakenerwa (Hari abasabwa kugura amakarito n’amakarito yatwo bitewe n’uburwayi bwabo), amazi yoza ibisebe, ibipfuko, bande, n’ibikoresho bikoreshwa mu ibagiro (iyo ari ugomba kubagwa).
Ikiranga umuganga ni uko aza yambaye itaburiye yonyine, agatangira akazi ahereye ku babashije kugura ibikoresho, kenshi bitanaboneka ku bitaro nyirizina. Ku barwayi badafite abarwaza, birabagora cyane, ntibabashe no kuvurwa igihe batabasha kwirukanka muri iri haha-gurisha ry’ibikoresho baba batanasobanukiwe.
7. Farumasi ya CHUK ihorana icyuho
Ibi bihurizwaho n’abarwayi, abarwaza n’abavuzi. Imiti myinshi yandikirwa abarwayi muri CHUK ntiboneka muri Stock yabo y’imiti, muri kwa gusabwa kuyigurira umurwayi ashakishiriza mu mafarumasi yo hanze y’ibitaro. Mu miti idakunze kuboneka harimo "Antibiotiques" zikenerwa cyane, abaganga bagahora bavuga ngo hari "ruputure du stock". Ibi itera ibibazo by’uburyo butatu :
Igihombo kinini ku bakoresha Mutuelle de Sante kuko itakirwa hanze y’ibitaro, kandi akenshi imiti itaba kuri CHUK ni iba ihenze.
Kuzana imiti bakayanga bakagusaba kuyisubizayo, ibi bibaho igihe mu mafarumasi badafit eigihuye neza neza n’icyo wandikiwe bakaguha icyo bihuje, CHUK nayo iti “ Wibeshye subirayo uzane ibyo twagutumye !”
Kumara igihe kinini umuntu atavurwa iyo ubushobozi bwabaye buke, cyangwa hakabaho gucikiriza imiti yagombaga gufatirwa rimwe. Ibi bigira ingaruka zirimo no kudakira neza.
8. Gusezerera abantu igitaraganya, utabikoze akarazwa hanze
Umusore Kazungu yavunitse amaguru yombi, amaze amezi asaga ane mu bitaro, n’ubwo yavuwe mu buryo bunyuranye ntabasha gukandagiza ukuguru na kumwe. Yadutangarije ko yabariwe n’ibitaro amafaranga arenga miliyoni imwe n’ibihumbi Magana arindwi, akizwa n’uko afite “mutuelle”, ariko ngo afite ikibazo cy’uko ahor abwira ngo nasohoke atahe arebe ahandi ajya kurwarira, kandi yaravuye mu Majyaruguru agannye ibitaro yizeyeho ububasha busumbye ubw’iwabo.
Ikibazo cye agisangiye na benshi, birukanwa mu bitaro ngo abarwayi babaye benshi, hatitawe ku bubabare afite n’amasaha y’umunsi, kuko abenshi batungurwa ijoro riguye. Iyo utubahirije ibyo kwirukanwa mu bitaro urazwa hanze. Umusaza umwe waharajwe imvura ari urujojo yaratubwiye ati “Nagiye kera k’ubusa, iri ntaho naribonye !”
9. Kuvanga impinja, abato, urubyiruko, abakuze, abasaza n’abakambwe
Undi mwihariko wa CHUK ni uko mu rwego rwo guhuriza hamwe abahuje ikibazo cy’uburwayi, bahuriza mu cyumba kimwe batitaye ku myaka kuva ku bafite amezi kugeza ku bayingayinga imyaka ijana. Abagabo n’abagore nabwo kandi barwarizwa mu byumba bimwe.
Ubu twandika iyi nkuru muri salle y’imbagwa harwariyemo (hospitalisation) uruhinja rw’amezi atatu mu cyumba kirimo n’abasheshe akanguhe tutabashije kumenya imyaka y’ubukuru. No mu bindi byumba tutarondoye ni uku byifashe, batandukanywa gusa n’ingano y’ibitanda.
10. Kuvuga nabi, gucunaguza no kuka inabi abarwayi n’abarwaza
Iki cyo kiranze gikomeje kuba icyorezo mu bitaro byo Mu Rwanda. Abarwayi n’abarwaza bo muri CHUK batubwiye ko ahanini iyi ngeso igirwa n’abagore n’abakobwa, n’ubwo Atari bose.
Ubwo naganiraga n’umuforomokazi umwe ukuriwe, ukora muri “Urgences” ariko uvugana ikoco riremereye, namubajije niba imvugo ye itongera imisonga mu yo inkomere yakira ziba zifite ! Yansubije ati “Niko mvuga, utabishima yihangane. Abarwayi tumarana iminsi barabimenyera bikababera ibisanzwe, nawe ihangane” .
Abarwaza nabo bavuga ko basuzugurwa bakanabwirwa nabi cyane, kandi kenshi ari bo baba babereye imboni n’ugutwi abarwayi babo batabasha gukurikirana ibibakorerwa.
Tutarambiye amaso yanyu, dusubikiye aha, mu gice cya kabiri cy’iyi nkuru, hari izindi ngingo 12 zisoza.
/http%3A%2F%2Fwww.igihe.com%2Flocal%2Fcache-vignettes%2FL480xH488%2Fimvune_3-2-c08e9.jpg)