"NDI UMUNYARWANDA" NI INCYURO GUSA !!!!

Publié le par veritas

Iyo ubona inkotanyi zihaguruka zikitakuma zikavuga ko ziri kwigisha ubunyarwanda urumirwa ! Mbese urabona ari akanya ko kwivuga ibigwi no gucyurira abahutu ko batsinzwe !!!

 

Ntabwo bizoroha ! Ababishoboye nimwiyumvire ibi bice bibiri bya " NDI UMUNYARWANDA" mu Bubiligi , birimo ibibazo n'ibisubizo! Iyo umuntu yishongora agasubizanya umujinya n'agasuzuguro ko gucyurira abanyarwanda ngo bagiye mu gihugu cyabo ntibicwa kandi yitwa intumwa ya rubanda wibaza aho abanyarwanda bazahurira bikakuyobera ! uwitwa KABONEKA yanyumije ! Wakumva amagambo ye ukavuga ko hari ubwiyunge buzabaho koko hagati y'abahutu n'abatutsi? Buri wese agomba kubaza umutimanama we akabona igisubizo!!!

 

Ikiganiro n'ibibazo byabajijwe kuri gahunda "Ndi Umunyarwanda" mu bubiligi : Murakanda hasi kugashushanyo ka youtube kugira ngo ibi biganiro bishobore gufunguka

Igice cya gatanu : ibibazo

 


 

Igice cya gatandatu: ibisubizo

 

Commenter cet article

kaminzena 04/12/2013 19:45


Ariko abanyarda twese twararozwe, mbona mu gihugu abigize abategetsi bavuga ubusa amashyi bati kaci kaci. none na za bruxelles umuntu arahaguruka akavuga ubusa mugakoma amashyi ku kintu kidafite
sanse na gato mugatuma akomeza kumva ko twese turi ibicucu, yewe uwavuze ko abanyarda tubeshyana ntiyibeshye. 


ngaho njye ndumiwe