Nanga ibigabo bibeshya! Padiri F. RUDAKEMWA (leprophete.fr)

Publié le par veritas

Padiri Fortunatus Rudakemwa.

Ibyo bigabo biravuga ngo “Twigire ku mateka twubaka ejo hazaza” ; byarangiza bigafata ayo mateka, bikayacurika, bikayacuranura, bikayashungura, bikayakoza hirya no hino ; buri gihe bikishyira aheza, bikigira miseke igoroye, bikaba bya “Kirya abandi, cyo bajya kukirya kikishaririza”. Icyo bigamije ni “ukwica Gitera”, ntukabibaze “gushaka ikibimutera”.

Ni uko rero bigoreka amateka, bikayatoba, bikayahindura amarangamutima, icengezamatwara, ingengabitekerezo, bikayavugisha ibinyoma bitigeze bibaho. Aho kuyakuramo icyatuma Abanyarwanda biyunga, ibyo bigabo bijya gushakishamo icyabifasha cyose guhembera inzika, kurata urwango, kwikubira no kwihoorera.

Ejobundi le 11/04/2012 kimwe muri ibyo bigabo cyitwa Gaston Rwaka cyafashe ikaramu n’urupapuro gikora inyandiko yitwa “Uruhare rwa Musenyeri Perraudin mu kubiba amacakubiri mu Banyarwanda”, ikubiyemo ibintu bitagira epfo na ruguru ku mubyeyi Musenyeri Andereya Perraudin, maze kibitangaza ku rubugawww.igihe.com kivuga ngo urwo ruhare rwashimangiwe mu gitabo cyanjyeL’évangélisation du Rwanda (1900-1959), Ed. L’Harmattan, Paris, 2005.

Kirambeshyera.

(1).Ko icyo gitabo kigarukira mu w’1959, ibyanyuma yaho kugera mu w’1994 icyo kigabo cyabibonyemo gute ? Kireka cyaba cyarasomye akandi gatabo kakurikiyeho kitwa Rwanda, A la recherche de la vérité historique pour une réconciliation nationale, L’Harmattan, Paris, 2007.

(2).N’ubwo yaba yarasomye ibyo bitabo byombi, ntabwo ari byo yasanzemo ibinyoma avuga kuri Musenyeri Andreya Perraudin.

1.Arabanza akavuga ngo « Musenyeri Perraudin wari Arkiyepiskopi wa Kabgayi yabanje kurwanya Inganji Kalinga kugeza n’aho ategeka Musenyeri Bigirumwami gusinya inyandiko yashishikarizaga abaturage kutemera amatwara y’umwami Mutara wa III Rudahigwa ahubwo bakayoboka Kiliziya, bityo nayo ikazabafasha guharanira inyungu ya rubanda nyamwinshi ».

Ntabwo ari Musenyeri Andereya Perraudin wateye ijwi hejuru ngo arwanye Karinga, ahubwo ni Bwana Yozefu Habyarimana Gitera wari warashinze kandi akaba yari ayoboye ishyaka rya APROSOMA. Kubera ko Karinga yari i Nyanza muri vikariyati ya Kabgayi, Gitera yandikiye umuyobozi w’iyo vikariyati amusaba kumubwira icyo atekereza kuri iyo Karinga kuko we yabonaga ko ari nk’ikigirwamana, dore ko bakiramyaga kandi kikaba cyari gitamirije ibisigazwa by’abantu. Kubera ko ari ikibazo cyarebaga Abanyarwanda bose, n’abo muri vikariyati ya Nyundo, Musenyeri Andereya Perraudin na Musenyeri Aloyizi Bigirumwami basubirije hamwe. Mu gisubizo cyabo kiri ku mpapuro 341-342 z’igitabo cyanjye, ntabwo bigeze bashishikariza Abanyarwanda kwanga Karinga. Sinzi aho kiriya kigabo Gaston Rwaka kibikura.

Abamenye Musenyeri Aloyizi Bigirumwami bazatubwire niba yari umuntu wategekwa na Musenyeri Andereya Perraudin gusinya ibintu atemera, akabikora. Naho kuri ziriya nyandiko z’abo basenyeri bombi ngo « zishikariza abaturage kwitandukanya n’amatwara y’umwami Rudahigwa bakayoboka Kiliziya », ni nka bya bindi Sipiriyani Rugamba yaririmbaga ngo « uramenye, wiba Nyirandabizi. Wicunda amaganya ngo ujye uresa amagambo, ahubwo jya uvuga ibyo uzi imvaho ». Agashashi k’ukuri kari muri aya mahomvu ni uko Musenyeri Aloyizi Bigirumwami yifuzaga koko ko ibintu binduka ku neza. Kandi si we wenyine gusa wabonaga ko igihe cyari kigeze ngo bihinduke. N’Ababiligi, n’abarwanashyaka b’Abahutu, n’Abatutsi bashyira mu gaciro barabivugaga. Ibyo ntabwo kwari ukwanga umwami Rudahigwa, kwari ukwanga akarengane. « Umuntu ananira umuhana, ntawe unanira umushuka » : umwami Rudahigwa nawe yashutswe n’intagondwa z’Abatutsi, ari nazo zaje gushuka mwene se igikomangoma Ndahindurwa ngo nikinangire, bituma ibintu bihinduka ku nabi.Nguko uko amateka yagenze, tureke ibinyoma bya biriya bigabo bibeshya.

2. Ngo « Perraudin yerekanye ibyishimo ubwo Umwami Rudahigwa yatangaga aza no kwishimira kujya ku butegetsi kwa Kayibanda Grégoire."Kayibanda ni Dawidi w’i Kabgayi naho umwami Rudahigwa ni Goliyati w’i Nyanza" ; iki ni ikigereranyo cyakozwe na Perraudin mu gutangira kugaragaza ko abogamiye kuri rubanda nyamwinshi (Abahutu)»

Ibi byo ni bya bindi bya « muhate igicumuro » cyangwa « mukubite, niba utazi icyo umuhora, we arakizi ». Izo ntagondwa zari ziteze ko Musenyeri Andereya Perraudin atajya no mu mihango yo gushyingura umwami Rudahigwa. Yagiyeyo, ni nawe wavuze isengesho ryo kumusezeraho (absoute). Mu bintu bya mbere Ndahindurwa yihutiye gukora amaze kugirwa umwami w’u Rwanda usimbura Rudahigwa, harimo kujya gusuhuza Musenyeri Perraudin kugirango ibi binyoma Rwaka akomeje kuvuga n’ubu birangire. Ariko kubera ko igishishikaje bya bigabo bibeshya atari ukuri, ahubwo akaba ari ibinyoma, baracyasakabaka babivuga. Bwana Rwaka, watubonera gihamya imwe gusa y’ibyo uvuga ?

Usibye inyangabirama, nta Munyarwanda utarishimiye ko Grégoire Kayibanda, uw’imena mu barwanashyaka barwanije gihake na gikolonize, agiye ku butegetsi. Niba icyo ari icyaha, na Musenyeri Andereya Perraudin akaba yaragikoze, uzabidusobanurire. Urebye igihagararo (indeshyo), ububasha n’ubushobozi umwami Rudahigwa yari afite, ukabigereranya n’ibya Grégoire Kayibanda, ntiwabura kuvuga koko ko umwe yari ameze nka Goliyati, undi ameze nka Dawidi. Icyo se nacyo ni icyaha ? Birushaho gusa n’ukuri (comparaison) iyo uzirikanye ko intagondwa z’Abatutsi zasuzuguraga abo barwanashyaka ku mpamvu y’indeshyo n’inkomoko yabo, nk’uko Goliyati yasuzuguraga Dawidi. Ikibazo ntabwo ari rubanda nyamwinshi rero, ikibazo ni akarengane. Niba Nyakamwe (Nyamuke) itagomba kurengana se, kuki Nyamwinshi yo yarengana ?

3.Rwaka ati « Nyuma yo kumara imyaka itatu mu Burundi, Musenyeri Perraudin yigishije muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda kuva mu Kuboza 1951 kugeza mu 1955 ; buri mwaka yakoraga ibarurishamibare (Statistiques) kugirango amenye ubwoko bw’abanyeshuri bagombaga kuba abapadiri.» .

Rwaka we, igihe cya gihake na gikolonize, Abahutu barahezwaga mu butegetsi, mu bucamanza, mu bukungu, mu mashuri ndetse no mu nzira yo kwiha Imana. Nk’uko benshi babizi, nyuma yo guheezwa mu mashuri abanza, amashuri makuru yemeraga abana b’u Rwanda atavanguye yari seminari nto gusa. Abahutu benshi bajyaga no mu iseminari nkuru bifuza kuzaba abapadiri. Ariko bacibwaga intege, ndetse bakirukanwa kugirango icyo cyubahiro cyo kuba intumwa y’Imana mu bantu giharirwe Abatutsi. No mu bafurere b’Abayozefiti no mu babikira b’Abenebikira, ni ko byari bimeze.

Dore ingero zifatika :

Cyimana Gaspard, Habyarimana Joseph Gitera, Kayibanda Grégoire, Makuza Anastase, Munyangaju Aloys, Nzeyimana Isidore…. bari abafaratiri, bagenzi babo nka Dominiko Mbonyumutwa n’abandi ntarondora ngo mbarangize bari abafurere y’Abayozefiti, ariko barirukanwa. None se irondakoko riba ryiza iyo ryibasiye Abahutu, rikaba ribi iyo ryibasiye Abatutsi ?

Musenyeri Andereya Perraudin yamaganye akarengane aho kaba kava hose. Ntiyigeze abogamira ku Bahutu cyangwa ku Batutsi. Ahari Abatutsi bifuzaga ko ababwira ngo muri imfura, nimukomeze mwice ibyo Bihutu !”. Icyo gihe ahari ni bwo mwari kumushima.

4.Rwaka akomeza avangavanga ibya “Manifeste y’Abahutu” yo mu w’1957 n’ibya Kinyamateka. Manifeste y’Abahutu ntaho ihuriye na Musenyeri Andereya Perraudin. Abayisinye ni bo bayanditse. Naho Kinyamateka yatangiye kuba ijwi rya rubanda ku bwa Musenyeri Laurent Déprimoz, intambara ya 2 y’isi ikirangira. Icyo gihe n’umwami Rudahigwa ubwe yari umwe mu bagize inama y’ubuyobozi ya Kinyamateka. Yabaye “ijwi rya Rubanda” n’igihe yari iyobowe n’abapadiri b’Abatutsi nka Alegisi Kagame, Yustini Kalibwami, Inosenti Gasabwoya.Hanyuma Kinyamateka yakomeje kuba ijwi rya rubanda kugeza mu myaka ya mbere y’ingoma ya FPR, ni ukuvuga na nyuma y’uw’1994. None se ikibazo ni uko yabaye ijwi rya rubanda n’igihe yari iyobowe na Kayibanda ?

5.“Nyuma yo kumva inyigisho za Perraudin, mu 1959 Abahutu bahise bitabira ibikorwa byo gusahura, kurya amatungo, gusenya no gutwika amazu y’Abatutsi”, uwo ni Gasto Rwaka ubivuga.

Rwaka nabasha kwerekana inyigisho n’imwe ya Musenyeri Perraudin yanditse cyangwa se yafashwe amajwi, ashishikariza Abahutu gukora biriya avuze, azayerekane, azaba atsinze. Niba ntayo abonye niyicecekere. Ahari yashakaga guteza ubwega avuga ibaruwa y’igisibo Musenyeri Perraudin yandikiye abakristu be le 11/02/1959 abashishikariza gukundana. Iyo iba mbi, Musenyeri Bigirumwami ntaba yarategetse ko isomwa muri paruwasi, santarali no mu mashuri yose ya diyosezi ya Nyundo. Le 02/08/2011 uru rubuga www.leprophete.fr rwasohoye iyo baruwa mu kinyarwanda no mu gifaransa rugira ruti “Ikibi Musenyeri Andereya Perraudin yavuze ni ikihe?”.

Ndagirango ndangire Gaston Rwaka ibitabo 2 yasangamo izindi nyandiko za Musenyeri Perraudin zo muri iriya myaka. Azafate igihe azisome, azishungure, nazibonamo inkumbi, azazitwereke. Icyambere ni Vérité, justice et charité, Lettres pastorales et autres déclarations des évêques catholiques du Rwanda, Textes recueillis et présentés par Vénuste Linguyeneza, Waterloo, Février 2001. Ikindi ni icya padiri Apollinaire Ntamabyaliro, Rwanda, Pour une réconciliation, la miséricorde chrétienne. Une analyse historico-théologique du magistère épiscopal rwandais (1952-1962), Ed. L’Harmattan, Paris, 2010.

6.« Abahutu bahise bitabira ibikorwa byo gusahura, kurya amatungo, gusenya no gutwika amazu y’Abatutsi »

Kugeza ubu Rwaka ntaramenya ko abafashe iyambere mu kwica abandi mu wì1959 ari Abashyirahamwe ba Lunari (UNAR), kandi bakaba barakomeje kugeza igihe batsindiwe. Ntazi ko umubare w’Abahutu baguye muri Revolisiyo yo mu Rwanda mu w’1959 uruta uw’Abatutsi bayiguyemo. Umwumvise wagirango buri Mututsi yari akize, afite inka, ibikingi n’abagaragu benshi. Yewe, hari abatagiraga n’urwara rwo kwishima. Bimaze kugaragara ko iyo hari abatangiye gukoresha imvugo nk’iyi ya Gaston Rwaka, baba bashaka imfashanyo cyangwa bashaka ko ubucamanza bufatira imitungo y’abaturanyi babo b’Abahutu, hanyuma bayibohoze bayita indishyi z’akababaro.

7.« Ibyo bikorwa byo kwibasira abantu bazira uko baremwe byabereye mu maso ya Perraudin mu 1960, 1963, 1966, 1973, 1990, 1991 »

Aya ni amarangamutima. Harya ku ngoma ya cyami na gikolonize, Abahutu bo baziraga iki ? Aba banyabinyoma barashaka kutwumvisha ko ahari amateka y’u Rwanda yatangiye mu w’1959 ! Mu by’ukuri, Abahutu ni bo baziraga uko baremwe ku ngoma ya gihake na gikolonize, nk’uko bari kubizira n’ubu.Naho imvururu n’ubwicanyi byabaye mu Rwanda kuva mu w’1959 kugeza mu w’1967 byatewe n’ukunangira kw’ingoma ya cyami n’ibitero by’Inyenzi zashakaga kuyisubizaho ku ngufu. Ibi biroroshye kubyumva kuko twabonye ibisa na byo muri iyi myaka ya vuba, kandi n’ubu ntawamenya igihe ingaruka zabyo tuzazikirira. Muti twabibonye dute ? :

(1)Mu w’1990 ikibazo cy’impunzi cyari mu nzira yo gukemuka binyuze mu nzira y’imishyikirano n’ubwumvikane hagati ya Leta y’u Rwanda, ishami rya LONI ryita ku mpunzi (HCR) na Leta z’ibihugu byari bicumbikiye impunzi z’Abanyarwanda. Si bwole 01/10/1990 Inkotanyi zikomoka kuri ba Bashyirahamwe na za Nyenzi zo muri 59-60 zihisemo gutera u Rwanda, bigatuma Abahutu n’Abatutsi bongera kurebana ay’ingwe ?

(2) Mu w’1993 Abarundi bitoreye mu mucyo perezida wabo wa mbere w’Umuhutu, Nyakubahwa Bwana Melchior Ndandaye. FPR-Inkotanyi yagize uruhare rukomeye mu kumwica nabi kuko ku ngoma ye itari yizeye gukomeza kubona ubufasha yahabwaga n’Abatutsi b’i Burundi, kandi na radiyo Muhabura yavugiraga mu by’ukuri i Bujumbura yari guhagarara. Ubwo bugome butavugwa bwatumye noneho ibintu birushaho kudogera hagati y’Abahutu n’Abatutsi mu Rwanda no mu Burundi.

(3)Le 06/04/1994 Inkotanyi zishe perezida Yuvenali Habyarimana w’u Rwanda na Sipriyani Ntaryamira w’u Burundi n’abari babaherekeje bose zihanura indege barimo. Icyo zabikoreye kwari ukugirango amasezerano y’amahoro y’Arusha atazigera ajya mu bikorwa. Ingaruka zabyo zabaye izihe mu Rwanda ? Interahamwe (ntabwo ari Abahutu bose) ziraye mu Batutsi zirica, Inkotanyi nazo (si Abatutsi bose) zirara mu Bahutu zirica.

Kuvuga ngo ibyo byose ntacyo Musenyeri Andereya Perraudin yabivuzeho, twabigereranya n’iki ? Twabigereranya n’ubugome bw’umugizi wa nabi Rutwitsi ukomeka inkongi, hanyuma akitakana abandi ngo kuki batayijimije.Mu myaka iri mbere, u Rwanda nirutangira kuremererwa n’ingaruka z’itegeko ryemerera Abanyarwandakazi gukuramo inda, ntihazabura abashyira ikosa ku bayobozi b’amadini uhereye ku ba Kiliziya gatolika kandi barabwiye abanyapolitiki, bakanga kumva!

8. Gaston Rwaka arangiriza inyandiko ye avuga ku byo mu w’1973, na bwo akarega Musenyeri Andereya Perraudin ko ntacyo yabivuzeho, ko ntacyo yabikozeho. Kuvuga ko ntacyo yabivuzeho ni ukubeshya. Kuvuga ko yashoboraga kubihagarika ni ukumurenganya kuko byari birenze ubushobozi bwe. Na perezida Grégoire Kayibanda ubwe yarivugiraga ati « Ndabona umurizo w’ikiyoka [kiri gutera iyi muyaga], ariko simbona umutwe wacyo ngo nywujajangure ». Ibintu umukuru w’igihugu ubwe atari ashoboye guhagarika, ibintu ingabo n’abapolisi batashoboye guhagarika, ni gute se warenganya Musenyeri ngo ntiyabihagaritse?

9.« Va ku giti, dore umuntu » :

Bwana Gaston Rwaka, kugirango ubashe kumva neza imizi y’ibyabaye mu Rwanda mu w’1973, shaka isano bifitanye n’ibyabaye mu Burundi mu w’1972, ubwo abasirikari b’icyo gihugu bari Abatutsi hafi ya bose, bafatanyije n’insoresore zitwara gisirikari z’ishyaka UPRONA (Jeunesse Louis Rwagasore –JLR-) bahutse mu Bahutu b’i Burundi bakicamo abari bazi gusoma no kwandika hafi ya bose. Wongere kandi ubihuze na kudeta (coup d’Etat) yaje kuba le 5 Nyakanga 1973 mu Rwanda. Wigoye ukabikora, byagufasha kutazongera kurenganya mu mvungo no mu ngiro abantu b’inzirakarengane ; byagufasha no kutongera kwibasira intore z’Imana nka Musenyeri Andereya Perraudin. Rwose, Gerageza.

Umwanzuro

Nongere mbisubiremo . « Nanga ibigabo bibeshya ». Abazi amateka nyakuri y’u Rwanda, atari ibi biragiro bya FPR-Inkotanyi n’abambari bayo, nibayandike mu kinyarwanda kugirango n’Abanyarwanda batazi indimi z’amahanga nabo bashobore kuyasoma no kuyamenya. Ni yo nzira yonyine yatugeza kuri ya ntego igira itiTwigire ku mateka twubaka ejo hazaza”. Naho ubundi, ntaho twaba tujya.

Abantu bandika baba bameze nk’abaganira bagamije kungurana ibitekerezo. Buri wese agira igihe cye cyo kuvuga, ariko agomba no gutega amatwi, akumva ibyo abandi bavuga kandi akabyitaho. Nk’ibi bisubizo mpaye Gaston Rwaka, sinshidikanya ko yari asanzwe abizi, ariko agahitamo kubyirengangiza kimwe n’abandi bose batekereza kandi bakora nkawe bimirije imbere inyungu zabo bwite cyangwa iz’agace kamwe k’Abanyarwanda, ariko zidafite aho zihuriye n’icyagirira Abanyarwanda bose akamaro.

Padiri F. Rudakemwa

Mob : 0039.3333167336

Email : rdfkm@yahoo.fr

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N

Matabaro we, uvuze ukuri, biriya bipadiri biba i Burayi byashyizeho urubuga rwo kuvugira ibya kera bya gihutu, ntibizi ibirimo kuba mu gihugu, ntibazi ko twabirenze. Umujeune w'ubu wabimuzanamo
ntaguhekenye. Byihorere mu myaka mike biraba bikururuka bitakiva aho biri, nibivuga ibyo by'uruhutu babiseke. Reba abantu bavugira Peraudin, aza ibyo yakoze. Abanyarwanda barahindutse, yumva ibyo
bitiku byuzuye ubwextremisme yirirwa avugira iyo za burayi ko hari ubyitayeho. Wowe ushobora kumva umuntu ubeshya ngo yihaye imana aho kwigisha ubumwe, kubana neza, akirirwa yigisha amacakubiri.
Koko!!! Akajya imbere y'abantu ngo arasoma misa!!!! Ampaye ukaristiya nayimujugunya mu maso!!! Bariya ba Padiri bateye iseseme, yewe Cyangugu YABIBARUTSE yaragowe rwose. Puuuuuu!!!! Imana
yarabivumye, nimubireke byirirwe byohoha iyo za burayi, bicuruza igihutu cyabo, twe twikomereze mu rwa Gasabo, dusabana nk'abanyarwanda, tutari mu mateshwa ya biriya bipadiri byokamwe
n'amacakubiri ya gahutu na gatutsi, bitagifite agaciro na gake iwacu i Rwanda.

Répondre
N

Ubwo se murubaka u Rwanda bwokoki mu gihe hari abandi banyarwanda mwita Shitani! Rahira ko mutari kubakira kumusenyi ejo ajo magorofa akazatugwa hejuru !!!

Nzaba mbarirwa !!

Répondre
M
Ndanjye nanga urupadiri rubeshya. Wakweruye ugakuramo ikanzu ukaba umuvugizi w'abahutu? ngo Muhabura yakoreraga i bujumbura? nayikozeho nzi aho yakoreraga! Perraudin iyo ataza mu Rwanda ngo
arutwike abanyarwanda baba babanye neza, Umwami Rudahigwa yari atangiye gushyira ibintu byose mu buryo abazungu baramwica. Wowe rero nkubwire, urashaje peee, urakoreshwa na Shitani ntabwo ukorera
Imana, uwo mwanya uta wirirwa ushyushya imitwe y'abanyarwanda ntacyo uzahindura ku bana b'U Rwanda rw'ubu, byakabaye byiza iyo uwuta wigisha ubumwe. Biragaragara ko warezwe na kayibanda na
Perraudin. Abahutu n'abatutsi ubu turiho turubaka urwatubyaye wowe n'abandi mumeze kimwe murata umwanya wanyu. imana igufashe kuko utazi icyo ukora.
Répondre
M
Ndanjye nanga urupadiri rubeshya. Wakweruye ugakuramo ikanzu ukaba umuvugizi w'abahutu? ngo Muhabura yakoreraga i bujumbura? nayikozeho nzi aho yakoreraga! Perraudin iyo ataza mu Rwanda ngo
arutwike abanyarwanda baba babanye neza, Umwami Rudahigwa yari atangiye gushyira ibintu byose mu buryo abazungu baramwica. Wowe rero nkubwire, urashaje peee, urakoreshwa na Shitani ntabwo ukorera
Imana, uwo mwanya uta wirirwa ushyushya imitwe y'abanyarwanda ntacyo uzahindura ku bana b'U Rwanda rw'ubu, byakabaye byiza iyo uwuta wigisha ubumwe. Biragaragara ko warezwe na kayibanda na
Perraudin. Abahutu n'abatutsi ubu turiho turubaka urwatubyaye wowe n'abandi mumeze kimwe murata umwanya wanyu. imana igufashe kuko utazi icyo ukora.
Répondre
N

Ahahahaaa!

Ngo Padiri atekereza mu gihutu ! Abanyarwanda muracyafite akaga kabisa ! Noneho kuvugisha ukuri ni 'igihutu kubeshya no kurimanganya bikaba igitutsi!

Ndumva kwihesha agaciro mubigeze kure kabisa !

Répondre
N

Uyu mupadiri atekereza byose mu gihutu cya kera, nibyo bimuvugisha ariya magambo. Kubera ubwextremisme bwe, byose abyumva mu gihutu. Wari uzi ko mu minsi mike ubwo buhutu n'ubututsi bizaba
bitakiriho. Biriya mubeshya ko mwavuye muri Tchad, Abatutsi bakava Abisiniya, atari byo, byose byazanywe n'abazungu pour nous diviser babone uko badutegeka. Ubwo nta soni ufite zo kuvuga ko muri
1959 abahutu ari bo bapfuye kurusha abatutsi. 1973 yo ntacyuyivugaho, wacyibuze kubera akarengane abana b'abanyeshuri bahuye nako birukanwa batazi icyo bazira.. Uravugira rutwitsi PERAUDIN gusa.
Turakuzi wa gipadiri we, ibyo wasize ukoze ino za Cyangugu birazwi, igihe cyawe cyararangiye, pfiriyo za Burayi, nta kundi wagira, ntitugikeneye abextremiste nkawe kandi gukandagira mu rwa Gasabo
utogeje mu mutwe ibyo bigambo byawe bijejeta igihutu cya kera gusa bizakugora. Dore aho nibereye. Puuuuuu!!! Abantu nkawe ntabo dukeneye mu rwa Gasabo, mutazatwanduriza igihugu. Hagorwa abantu
uha ukarisiya, uyimpaye njye sinayakira.

Répondre
A
Ariko Padi, wemera ko 1994 habaye genocide yakorewe abatutsi?
Répondre