N’UBUBASHA BW’IKUZIMU NTIBUTEZE GUTSINDA KILIZIYA… » ( Mt16,18). Padiri Thomas Nahimana arasubiza Tom Ndahiro .(source:www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

Tom NDAHIRO, « umunyamakuru n’umusesenguzi w’inyandiko zinyuranye », na we aherutse gufata ijambo, atari uko afite icyo avuga ku bibazo bihangayikishije Abanyarwanda muri iki gihe bikaba bikunze kunyuzwa mu nyandiko zitambuka ku rubuga www.leprophete.fr, ahubwo agira ngo ashinje jenoside (bitagombye kunyura mu rukiko ngo habeho urubanza !!!) Abayobozi ba Kiliziya gatolika y’Urwanda muri rusange n’abapadiri babiri bashinze uru rubuga by’umwihariko! Abo bapadiri ni Fortunatus Rudakemwa na Thomas Nahimana. Ntabwo nitwa HABIMANA nk’uko Tom Ndahiro ashaka kumbatiza, dore ko guha abandi « amazina atari ayabo » asa n’uwabigize umwuga !

 

None rero, ubwo bizwi ko Tom Ndahiro ari umuhanga FPR yemera cyane, akaba yaranayibereye umuvugizi kuva kera, reka dusuzume ubutumwa FPR yifuje gushyira ahagaragara muri iyi nyandiko Tom Ndahiro yise ngo « Yezu ni umuhanuzi w’Abajenosideri ». Byumvikane ko ikibazo twese abasomye iyo nyandiko ye twibaza ari iki :« Urwango Tom Ndahiro na FPR bafitiye Kiliziya gatolika barukomora he ? ».

 

A.Tom Ndahiro afite aho yavomye urwango afitiye Abapadiri

Ibya Tom Ndahiro ubyumvise wese ntibyabura kumubabaza. Ni inkuru itazwi na benshi, reka tuyitangaze, ubwo igihe cyayo kirageze. Umuryango we ukomoka muri Diyosezi ya Kibungo. Ababyeyi be bari abakirisitu gatolika b’imena. Ndetse se umubyara yakoraga kuri paruwasi bikamufasha kubona udufaranga two gutunga umuryango we. Gusa rero uwo musaza yaje kugira igishuko aterura amafaranga ya paruwasi yari agenewe gufasha abakene. Padiri mukuru byaramubabaje cyane kuko yakundaga uwo musaza ariko kubera ko uwo musaza atashatse gusubiza amafaranga y’abakene yibye, Padiri mukuru yafashe icyemezo cyo kumusezerera ku kazi. Icyakurikiyeho ni uko uwo muryango wagize ibibazo by’ubukungu, maze si ugukena uratindahara ! Icyo kimwaro cyateye abo muri uwo muryango guhindura idini no kwanga kiliziya gatolika urunuka, bagahora bayivuga nabi mbese mu buryo bwo kwikura mu isoni. Ushaka kumva aho Tom Ndahiro akomora ubukana atahwemye kugaragariza Kiliziya gatolika yahera aho. Sijye wahera.

 

Icyitonderwa: Ntitwiriwe tuvuga utuntu twose(details) nk’amazina y’abantu n’ay’ahantu kugira ngo hatagira uwo bibangamira. Ariko ushaka kubimenya neza azabibaze Tom Ndahiro cyangwa se natwe twazabimugezaho.

 

B. FPR yo se ipfa iki na Kiliziya gatolika ?

 

FPR ni ishyaka rya politiki(ngo nako ni umuryango da !), rigizwe n’abantu bafite amateka, mbese nka ba Tom Ndahiro tumaze kuvuga haruguru. Abayobozi baryo bafite imyumvire inyuranye bitewe n’uko babyirutse, ibibazo bahuye nabyo n’uburere bahawe. Harimo abo tuzi babaye abakomuniste( nka Tito Rutaremara…..), abapagani badakozwa iby’Imana, abahakanyi(Tom Ndahiro….), ariko n’abikundira Imana barimo. Ibyo byose nta kibazo byajyaga gutera kuko gutekereza no kwemera Imana ari uburenganzira bwa buri wese.

 

Ikibazo kivumbuka iyo bariya bakumunisti, abahakanyi n’abapagani bashatse gukoresha inzego n’ingufu za Leta ngo babangamire ubwisanzure n’uburenganzira bw’abandi Banyarwanda. Bahora bashaka ko ibitekerezo byabo byonyine (kenshi biba bitanasobanutse cyangwa se byuzuye uburiganya buri wese abona), ari byo twese twagenderaho. Kimwe mu bitekerezo-shingiro abo bantu basa n’abubakiyeho ishyaka FPR ni uko kwiga ntacyo bimaze: Ukuriye iryo shyaka ari we perezida Paul Kagame yabivugiye ku mugaragaro, twese tubyumva , abivugira muri Kaminuza nkuru y’ Urwanda ngo : Injiji ziba mu bize!”

 

Paul Kagame: "Injiji ziba mu bize "

Abanyurwa manuma bagize ngo ariganirira, nyamara ntiyabivuze ashaka gusetsa abamwumva, ahubwo yariho abaha amakuru yerekeye imikorere bwite ya FPR. Icyerekana ko “kurwanya abize bakajijuka” ari umurongo wa politiki FPR ikomeyeho , ni uko icyo gitekerezo cyakoze ababyeyi benshi mu nda. FPR ubwayo yishe umubare utagira ingano w’abana b’Abatutsi baturukaga za Burundi na Congo(1990-1994) bashaka kwinjira muri uwo mutwe , mu gihe cy’intambara . Abo bana bakubiswe udufuni nta kindi bazira uretse kuba “barize” ,ni yo mpamvu babitaga “Intellecuals” (Soma Ubuhamya bwa Abdul Ruzibiza). Muzasuzume neza icyo Kayumba Nyamwasa, Rudasingwa Théogene, Patrik Karegeya na Gérard Gahima bazira, hari ubwo mwasanga bazira ko bize Kaminuza! Kuba warize ni icyaha gihanishwa urupfu kuri FPR.

 

Abahutu bize bo sinirirwa mvuga ingorane bahuye nazo, ikigaragara ni uko mu bize mbere ya 1994, utarishwe arafunze, utarahunze agomba gufunga umunwa cyangwa se akawufungura ari uko agiye kuvuga ibyo FPR yamutekereye naho ubundi yaba ari “umujenosideri”!

 

Kiliziya gatolika yinjira ite muri urwo rubanza?

 

Kuva FPR yafata ubutegetsi mu Rwanda, abayobozi bayo ntibahwemye kwerekana kenshi no mu buryo bunyuranye ko Kiliziya gatolika ari inzigo! Ninde utibaza icyo Kiliziya gatolika ipfa na FPR? Reka nivugire uko jye mbibona:

 

(1)Kiliziya gatolika irazira ko ari ryo dini ryonyine rifite amashuri yihariye(Seminari nto n’inkuru) arererwamo abayobozi baryo, kandi FPR ikaba yarabuze uko yakwigarurira ayo mashuri ngo iyatobatobe nk’uko yangije uburezi mu Rwanda, raporo zose zikaba zibyemeza: Soma raporo z’Inteko ishinga amateko y’Urwanda kuri icyo kibazo.

 

(2)Kiliziya gatolika irazira ko iyoborwa n’abantu bize, bajijutse kandi bakunzwe n’abaturage kuko batazuyaza kujya kuba mu giturage, kubana n’abaturage, bakamenya ibibazo by’urubyiruko, bagasangira na bo akabisi n’agahiye. Nta we utabona ko abapadiri bitangira ineza ya rubanda nta zindi nyungu bakurikiranye. Ibyo bitera FPR ishyari ribi, rya rindi risenya. Iryo shyari niryo ritera ba Tom Ndahiro gutukana, nyamara wareba impamvu y’induru bavuza, ntugire icyo ubona gifatika!

 

(3)Kiliziya gatolika irazira ko ku ngoma ya cyami na gikolonize, ubwo hashyirwagaho amashuri avanguye yo kurera abana b’abatware bagombaga gufasha umwami kuyobora igihugu, Kiliziya yemereye na rubanda rwa giseseka (Abahutu) kwiga mu iseminari (yagomba kwigamo ababatijwe gusa!) hanyuma baza kuvamo abahanga n’intwari zafashe iya mbere mu guharanira ubwigenge bw’Urwanda bagashinga na Repubulika ari bo Kayibanda Grégoire na bagenzi be.

 

(4) Kiliziya irazira ko, mu myaka ya za 1958-1959, yatoboye ikamagana ubusumbane mu gusaranganya ibyiza by’igihugu byari byihariwe ahanini n’agatsiko kayoboraga igihugu n’akarengane kagirirwaga rubanda rugufi. Musenyeri André Perraudin nta kindi azira uretse ko yamaganye ku mugaragaro ako akarengane. Ushaka gutahura ikinyoma cya FPR azafate akanya asome ibaruwa yabaye ruvumwa, yitwa “Mandement de Careme” yo kuwa 11 Gashyantare1959 yandikiwe abakirisitu ba Diyosezi za Kabgayi.

 

Musenyeri Aloys Bigirumwami umushumba wa Nyundo, w’umututsi, yari ayishyigikiye 100% iyi baruwa , ariko FPR yirinda kubivuga! Mu butumwa yoherereje abasaserdoti ba diyosezi ye ku wa kane mutagatifu, yasabye abatarayibona kuyishakisha vuba no kuyisomera abakirisitu, ngo cyane cyane ku birebana n’isesengura ikora ku bibazo by’igihugu. Yabivuze muri aya magambo:

 

“Veuillez lire attentivement la lettre pastorale de Monseigneur Perraudin. Vous l’avez tous reçue et ceux qui ne l’ont pas peuvent la demander à Kabgayi. Cette lettre qui traite de la Charité chrétienne, est de maître. A la page 27, vous lirez : « Application à la situation du pays ». J’invite les prêtres à prêcher sur la Charité d’après la lettre de Monseigneur Perraudin, les dimanches in Albis et 2ème dimanche après Pâques ». (Soma CIER, 10 1959).

 

Ikibi kiri muri iyo baruwa ni ikihe? Hari ikindi ivuga uretse gushishikariza abayobozi kurwanya ubusumbane n’akarengane, ikanasaba abakririsitu gushyira imbere urukundo. Iyo numvise ba Tom Ndahiro basizoye mu gutuka Mgr André Perraudin,mpamya ko bashobora kuba bataranigeze basoma iriya baruwa ibatera guca ibikuba bidafite ishingiro. Birababaje!

 

(5) Kiliziya irazira ko abayobozi bayo, Abapadiri n’Abepiskopi, badapfa kwemera buhumyi amabwiriza bahawe na FPR, dore ko yo iba ishaka kubahindura ibikoresho ngo bakore ibyo ishaka(birimo no kurenganya abaturage!) aho gukora ugushaka kw’Imana.

 

(6) Kiliziya irazira uko iteye n’uko ikora: yubahiriza uburenganzira bwa kiremwamuntu, igira amategeko yayo ayiyobora (Droit Canon); ifite uburyo bwihariye bwo gutekereza igihuje n’ugushaka kw’Imana (Théologie), ibi bikayiha umurongo w’ibyemezo ifata. Iterabwoba rya FPR ntirishobora guhindura kamere ya Kiliziya, ni byo Tom Ndahiro adateze kumva!

 

Abapadiri ba kiliziya gatolika ni abagabo (si ku busa bose ari abagabo!) bigenga, bajijutse. Ntibashyirwaho nk’uko Leta ishyiraho ikanakuraho abayobozi b’imirenge n’abandi! Ubusaserdoti ni isakramentu: uwabuguhaye nta bubasha na mba agira bwo kubukwambura kereka umupadiri ari we uhisemo kubwiyambura.Umupadiri ukoze icyaha kirebana n’idini ahanwa n’amategeko ya Droit canon. Umupadiri ukoze icyaha giteganywa n’amategeko y’igihugu agomba gukurikiranwa n’inkiko zisanzwe agahabwa igihano kigenwa n’umucamanza. Tom Ndahiro, kubera kudasobanukirwa n’ibya Kiliziya yivanyemo, arasaba abepiskopi Jean Damaseni Bimenyimana, na Augustin Misago ibidashoboka: guhana abapadiri badafite icyaha kirebana n’idini! Iyo abo bapadiri baza kuba barakoze icyaha giteganywa n’amategeko ya Leta, simpamya ko FPR iba yarabagiriye impuhwe! None se Tom Ndahiro aravuza induru ngo bigende bite ? Jye namugira inama yo gufata igihe akabanza akihugura ku mikorere ya kiliziya cyangwa se akajya abanza akagisha inama abasobanukiwe kumurusha mbere yo gushyira amahomvu nk’ariya ku gasozi, ntibikwiye umuntu FPR yizeragaho ubuhanga! Arongeye ararutanze: ni urw’amenyo!

 

Vincent Nsengiyumva na Joseph Ruzindana baracyashyinguye by'agateganyo mu mva imwe i Kabgayi. FPR ntiyifuza ko bashyingurwa muri Katedarali zabo nk'uko amategeko ya Kiliziya abiteganya!

Ubuswa nk’ubwa Tom Ndahiro nibwo bwakomeje kujya buyobya FPR “Umuryango w’Abanyarwanda” (!), ikibeshya ngo iramutse isogose Abepiskopi bagaragara nka ba Leaders, ngo Kiliziya gatolika yaba isenyutse birangiye. Urupfu rwa Perezida Yuvenali Habyarimana rwari ruhagije ngo Leta yose isandare, igihugu kigwe mu kangaratete. Muri Kiliziya siko bimeze. Uwatekereje ko haramutse hishwe bamwe mu bepiskopi ba Kiliziya gatolika y’Urwanda ibyayo byaba birangiye we yaribeshye cyane! Pilato waciriye Yezu urwo gupfa ntiyamenye ko amuhaye uburyo bwo gukomera kurushaho kuko kuzuka mu bapfuye kwe ari byo byari bigiye kumufasha kwamamara ku isi hose. Pilato w’ibihe turimo ni Tom Ndahiro n’abambari be! Babeshye FPR ngo niyica Thaddée Nsengiyumva(Kabgayi), Vincent Nsengiyumva(Arikiyepiskopi wa Kigali), Joseph Ruzindana(Byumba), Phocas Nikwigize(Ruhengeri),ngo Kiliziya izaba icitse umutwe,ngo izaba isenyutse nka Leta ya Habyarimana! Ndahiro we, wowe uvuga ko usesengura nyamara ugatekereza nk’ibi, ndagusetse cyane.

 

Nanone ariko twaseka, twarira, iyo dusubije amaso inyuma, tukibuka abapadiri, abafurere, ababikira, abakristu bakunda ukuri… FPR n’Interahamwe batikije(1990-2000), ku mugaragaro no mu rwihisho, twipfuka mu maso, tugakangarana kuko tuba twiboneye n’amaso yacu icyo Yezu wazutse yahanuriye intumwa ubwo yazimenyeshaga ko UBUBASHA BW’IKUZIMU bugomba kuzajegeza Kiliziya. Ubwo se uwagira ati ubwo buhanuzi bwujurijwe kuri FPR-Inkotanyi n’Interahamwe yaba azanye ingengabitekerezo ya jenoside koko? Ni muri ubwo buryo Fortunatus Rudakemwa yivugira ko FPR na CDR ari mahwi! Nzaba mbarirwa ra! Amahirwe ni uko dufite isezerano ry’uko Kiliziya ya Yezu yubatse ku rutare, kandi ”n’ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda”(Mt 16,18).

 

Aho guhanwa ko yishe Abasenyeri n'abanyarwanda batagira ingano, Gumisiriza Wilson w'umugande yaragororewe ndetse azamurwa mu ntera !!!

Guhera 1994, Abihaye Imana barafunzwe, bambikwa ubusa, bagaragurwa mu cyondo. Twese turacyafite mu mitima no mitwe yacu ifungwa n’urubanza rwa Musenyeri Agustini Misago wa Gikongoro. Ubuhubutsi n’ubugome byakoranywe byerekana kimwe muri ibi bikurikira cyangwa se byose hamwe:

 

(1)Urwanda ruyobowe n’abaruteje ibyago bitagira ingano.

 

(2)Urwanda ruyobowe n’abaswa mu mategeko no muri politiki.

 

(3)FPR ifitiye abayobozi ba kiliziya gatolika ishyari rizakora ishyano.

 

(4)FPR yarangije kwemeza ko umwanzi w’igihugu cy’Urwanda ari Kiliziya gatolika.

 

Jye ku giti cyanjye mfite ubwoba ko iyi ngingo ya 4 ari yo y’ukuri kurusha 3 za mbere. None se ni iki kindi cyasobanura ibitero FPR itahwemye kugaba kuri Kiliziya gatolika kugera ubwo iyishinja jenoside ku mugaragaro, nyamara kugeza ubu Inkiko Gacaca,Urwa Arusha n’Inkiko zisanzwe z’Urwanda zikaba zitarashoboye kwerekana uko Kiliziya gatolika nk’idini yaba yarateguye jenoside ikanayishyira mu bikorwa!

 

Ubwo Tom Ndahiro yadukanye ibyo kwikorera Abasenyeri Yohani Damaseni Bimenyima na Misago Agustini ku bibazo bitabareba na gato arashaka kongera kubyutsa imirwano kandi yifuza ko bariya bepiskopi bayigwamo kimwe n’abababanjirije twavuze haruguru. Nyamara Tom Ndahiro we, ushatse wagenza make, ibihe byarahindutse. Ahari noneho Kiliziya ntiyakwemera kunigwa bucece, yajya ahagaragara, igatobora ikavuga.Nizeye ko icyo gihe nawe ubwawe n’ishyaka ubereye Umuvugizi mwaba mwiteguye guheka ingaruka z’ibikorwa byanyu bibi!

 

 

C. FPR ntijya imenya kuganira ibitekerezo,iganira ku muntu.

 

Iyi nyandiko ya Tom Ndahiro iraduhishurira ibanga rikomeye: Abayobozi ba FPR ntibazi kuganira ibitekerezo, baganira ku muntu. Ikibazo cyabo ni : Ni NDE WABIVUZE ? Habe kwibaza ngo “ese ibyavuzwe hari ukuri kurimo”? Ashwi, icyo si ikibazo kibareba!!! Nyumvira na we, ba bahanga bacu ! Iyo uwabivuze amenyekanye, baribaza ngo” ni uwacu?” Iyo basanze “atari uwabo”, ubwo n’ibitekerezo bye nta gaciro bihabwa, n’iyo byaba ari byiza bihebuje! Icyemezo cyo kumwigizayo kigafatwa gityo! Ku mva ye hakandikwa ngo”Imana imuhe iruhuko ridashira”. Abe bakarira bakihanagura, isi igakomeza ikazenguruka!

 

Nyakubahwa Tom Ndahiro ntacyo avuga ku ngingo zikomeye zikubiye mu nyandiko Abanyarwanda bamaze iminsi batambutsa ku rubuga www.leprophete.fr zinenga imikorere ya “Leta y’Ubumwe”,zigatanga n’ibitekerezo ku buryo byakosorwa.

 

Taliki ya 7 mata 2011 , mu rwego rwo kwibuka ku ncuro ya 17 abazize jenoside yakorewe Abatutsi , abafashe amagambo bose babisubiragamo ko ikibazo ahubwo gihangayikishije Abanyarwanda ari imbuga za Internet ngo ziharabika Leta y’ubumwe, ko abaturage bose bakwiye guhagurukira rimwe bakazirwanya! Perezida Paul Kagame mu ijambo yashyikirije Abanyarwanda n’amahanga na we dore icyo yabivuzeho:”Ibyo binyoma, sinirirwa mbitindaho…!” Ni uko yivugira ibindi bidafite akamaro! Ati « ibinyoma », koko nta soni !! Dore bimwe muri ibyo “binyoma” Perezida Kagame atakwirirwa atindaho nyamara bikaba ari ibibazo bihangayikishije Abanyarwanda ; bo bazakomeza kubigarukaho no kubitindaho kugeza bibonewe umuti :

 

(1)Leta irabeshya ko nta moko ari mu Rwanda nyamara igakomeza kwemeza ko habayeho jenoside yakorewe Abatutsi: ni uburiganya bugamije gutwikira irondakoko rikomeje kudusenyera igihugu.

 

(2)Kwima abanyashuri biga muri Kaminuza inguzanyo bigatuma bahinduka inzererezi, byerekana politike y’ivangura, igamije guheza bamwe mu bujiji mu gihe abana b’agatsiko kari ku butegetsi bisasira amafaranga bakiyorosa andi, bagahabwa ibyangombwa birenze ibyo bakeneye, bakarihirwa amashuri y’akataraboneka yo mu Rwanda no mu bihugu by’abazungu.

 

(3)Urugomo n’ububisha birenze urugero mu gusenya amazu y’abakene babeshywa ngo bazubakirwa amazu y’amabati, byahe byo kajya! Kwirukana abakene mu mujyi wa Kigali ku kingufu,bakanyagwa ibibanza byabo badahawe ingurane ni ivangura ryerekanana ko FPR ifite gahunda yo gupyinagaza rubanda rugufi no kwigarurira ibyiza byose by’igihugu.

 

(4)Iterabwoba ritera benshi umujinya n’agahinda mu byerekeye kwibuka abacu bishwe. Ngo Abahutu batagira ingano bishwe na FPR (i Kibeho, Congo, Gisenyi, Ruhengeri, Byumba, n’ahandi henshi mu gihugu) ntibagomba kwibukwa: iri vangura rigera no kubapfuye, rirahembera umwiryane utazubaka Urwanda rw’ejo.

 

(5)Kurundanya ubutegetsi bw’igihugu mu biganza by’agatsiko kiganjemo Abagande, ibyo kandi bikajyana no kwica, gufunga no gukandamiza abanyapolitiki batavuga rumwe na FPR, ni ibyo kwamaganwa na buri munyarwanda ukunda igihugu cye.

 

(6)Kuniga itangazamakuru ryigenga kuko FPR itihanganira ko hagira uwerekana ibitagenda , ibyo bikajyana no kwica, gufunga no kumenesha abanyamakuru, izabe se ari yo demokarasi FPR yari yarasezeranije Abanyarwanda?

 

(7)Gukoresha amatora ya nyirarureshwa, agakorwa mu iterabwoba rikomeye, Abanyagihugu bagahatirwa gutora abategetsi batishimiye, bakabuzwa gutora ababafitiye akamaro , ni nde wabishyigikira uretse inyangabirama zumva ko igitugu kizazifasha gusahura igihugu mu nyungu z’agaco kari ku butegetsi gusa?

 

(8)Kunyereza Abenegihugu cyane cyane urubyiruko ukajya kubafungira ku karwa ka IWAWA, bagakubitwa igitondo n’umugoroba, bakicishwa inzara, bamara gupfa bagatabwa nk’ibisimba, ababyeyi babo batabizi, warangiza ukabakina ku mubyimba ngo barimo kwiga kaminuza(ku IWAWA !), nta wundi utabyita itsembabwoko uretse Tom Ndahiro wemeza ko Abajenosideri ari abapadiri bemera ko ibyo bintu byandikwa ku rubuga rwabo n’Abepiskobi badatwama abo bapadiri ngo babiceceke!

 

(9)Kuba FPR yararimbuye Abahutu i Kibeho, aho kubihanirwa , Fred Ibingira wayoboye ubwo bwicanyi akabihemberwa azamurwa mu ntera, byerekana ko ubutabera bwa FPR ari intwaro kirimbuzi yo gupyinagaza igice kimwe cy’Abanyarwanda.Hari abafite uburenganzira bwo kwica abandi benegihugu bikitwa ubutwari, hakaba n’abandi bava mu nda za banyina ari “Abajenosideri”, nk’uko Tom Ndahiro abyemeza, atagombye gukenera urukiko! Yarangiza agasaba Kiliziya gatolika ngo nibishyigikire!

 

(10)Kuba FPR yararimbuye Abahutu muri Congo, Loni ikabyita jenoside (Mapping Report) ariko FPR igakomeza kwica amatwi, aho kubyemera ngo ibisabire imbabazi igakomeza gutoneka abarokotse ubwo bwicanyi ibambura n’uburengazira bwo kwibuka ababo, dukwiye kubirwanya.

 

(11)Amajyambere ari mu biganza by’agatsiko kari ku butegetsi gusa mu gihe abakene bakomeje gutindahara, agaragaza ko umutungo w’igihugu wahariwe abari ku ngoma, batitaye ku bibazo by’abaturage. Ni yo mpamvu babona amafaranga yo kwigurira indege zabo bwite , naho benshi mu baturage bakaba batagira n’urwara rwo kwishima!

 

(12)Kuvangura no gutoteza abo mu bwoko bw’Abahutu no kubigiza kure y’inzego zifata ibyemezo (soma Rwanda Briefing), byerekana ko FPR ifite gahunda yo kubahindura abanyamahanga mu gihugu cyabo, ibyo bikaba ntaho bitaniye no gusubizwa ku ngoma y’ubucakara na gikolonize.

 

Perezida Kagame yakoze mu mutungo w'igihugu yiguriramo izi ndege zombi zicuruzwa ku nyungu ze n'umuryango !

Iyo hagize umuntu ugira icyo avuga kuri imwe muri izi ngingo zibabaje Abanyarwanda, aho kugira ngo abayobozi ba FPR iri ku butegetsi bashyire ubwenge ku gihe babone ko igihe cy’ibiganiro cyenda kurenga, ba Tom Ndahiro bafata iya mbere, bakamera amababa, bakisiribanga bakiciraguraho, bagakanura amaso akabashira mu gihanga, bagasesengura reka ntiwareba, bakiha ubwenge badafite, ni uko bagaca iteka ngo : uwabivuze ni umujenosideri! Ubwo ga urubanza rukaba ruraciwe, bitagombye kunyura mu rukiko, igisigaye kikaba ukurushyira mu bikorwa: Agafuni. Ubwo ga iyo udafunzwe ubutazataha, uranyerezwa ukaburirwa irengero, byashoboka ukohererezwa uburozi. Harya ubwo ngo “Inkotsa ivuze izahora ari yo nyirak’akanwa kabi”? Ariko se ye, n’ubwo Abanyarwanda ngo bazi kwihangana, bazakomeza kwihanganira imikorere mibi nk’iyo ubuziraherezo? Ndi mubatekereza ko igihe kigeze ngo ibintu bihinduke.

 

D.Nanze guhabwa izina ritari iryanjye

 

Iyo Tom Ndahiro yiyemeje kwikorera abapadiri babiri bashinze urubuga yita urw’Abajenosideri ari rwo www.leprophete.fr, hari uwo yita Habimana Thomas. Si ko nitwa. Data yanyise Thomas Nahimana. Ndibaza impamvu itera Tom Ndahiro “kwibeshya” (incuro ebyeri zose, mu nyandiko ngufi nk’iriya!) ku izina ry’umuntu yemeza ko ari “umujenosideri”. Mu mategeko habamo ikosa rikomeye bita mu gifaransa” erreur sur la personne”. Iri iyo rigaragaye, rihindura urubanza rwose, kuko imanza nshinjabyaha zireba gatozi (la responsabilité est personnelle). None se Tom Ndahiro ashobora ate gushinja icyaha umuntu utabaho(Habimana Thomas !) ? Ikosa nk’iri rishaka kuvuga iki ? Hirya y’ibigaragara, shaka ukuri bishushanya :

 

(1) Ko guhubuka ntacyo bitwara abayobozi ba FPR.

 

(2) Ko bashoboye gucira urubanza uwo batazi kandi batabonye.

 

(3) Ko Tom Ndahiro adashaka ko uwitwa Nahimana Thomas abaho(mu bitekerzo bye , yaramwishe byararangiye !)

 

(4) Ko FPR imenyereye guhakana ukuri, igatwerera abantu ibyo batakoze, bikagaragazwa no kubashakira utuzina tw’utubyiniriro.

 

Muri urwo rwego:

 

Mu Rwanda, ubwoko bw’Abahutu n’Abatwa ntibukibaho hasigaye ubw’Abatutsi gusa, bwahawe n’amahirwe yo kwandikishwa mu Itegeko nshinga ryo muri 2003, nk’uko ryavuguruwe muri 2008. Abahoze ari Abatwa bahawe akandi kazina , ubu ni Abasigajwe inyuma n’amateka. Twizere ko FPR ifite gahunda nziza yo kubazahura nabo bagatera imbere nk’abandi !

 

Abahutu bo akazina kabo ni Abajenosideri, guhera ku mukambwe uraye aributahuke kugera ku ruhinja rumaze kuvuka! Iryo ni ihame ridakuka Umuvugizi w’icyatwa wa FPR-Inkotanyi witwa Tom Ndahiro yemera kandi yigisha, kuva kera! Ndabona iby’Abahutu na FPR bitazoroha ye! Nawe se abantu “statistics”(imibare itangwa n’amabarura anyuranye) zemeza ko bakabakaba 85% by’abatuye Urwanda,Tom Ndahiro akagira atya, avuga mu ijwi rya FPR-Inkotanyi, akabita ngo ni Abajenosideri, muri 2011, akabyandika mu binyamakuru, bikarangira bityo pe, ntihagire n’urevura ? Koko? Twese tukitwa abajenosidiri , nta rubanza rubaye tukabyemera? Tom we, noneho FPR yawe nyivuyeho, nta rindi garuriro. Kandi nzi neza ko hari benshi babyumva nka njye: igitutsi nk’iki ntitugishoboye kucyihanganira. Ibintu bigomba guhinduka, byanze bikunze:

 

(1)Abo mu bwoko bw’Abahutu bishe Abatutsi bakwiye gufatwa bose nta n’umwe usigaye bagashyikirizwa inkiko, bagahanirwa icyaha bakoze. Gusa ndakeka ko aba bo nta kibazo bagiteye kuko Leta y’Urwanda yabahagurukiye ikabahana yihanukiriye. Bamwe barishwe, abandi barafungwa, hari abamaze imyaka 17 bishyura ibyo bakoze. Uretse na Leta y’Urwanda, n’amahanga yahagurukiye abishoye muri jenoside yakorewe Abatutsi.Urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rwaciye imanza zitari nke kandi hari abo rwakatiye, ubu barafunze. Ibihugu by’i Bulayi n’Amerika nabyo ntibyaboroheye, n’ubu biracyabahiga. Ntacyo twirirwa tuvuga ku bantu b’inzirakarengane bafunzwe bakekwaho kuba barakoze jenoside kandi nyamara nta ruhare bigeze babigiramo. Bakwiye kurenganurwa.

 

(2)Mu by’ukuri indiri y’abicanyi batarashyikirizwa ubucamanza isigaye muri FPR-Inkotanyi, akaba ahari ari nacyo cyateye ba Tom Ndahiro gusara, dore ko batangiye kwibonera ko nabo amaherezo bazafatwa bagashyikirizwa inkiko !

 

*Hari Abahutu FPR yita abicanyi nyamara ikaba ikomeje kubakingira ikibaba ngo badashyikirizwa inkiko ! FPR izadusobanurire uko “ubuziranenge buhabwa abicanyi bamaze Abanyarwanda”, aho guhanwa bagahabwa imyanya mu buyobozi bw’igihugu hanyuma umuturage w’umukene akaba ari we umara imyaka 17 mu buroko!

 

*Hari Abayobozi ba gisivili na gisisilikare bakomoka mu bwoko bw’Abatutsi cyangwa se bakaba ari n’Abagande buzuye, bagize uruhare mu kurimbura Abanyarwanda (Abahutu n’Abatutsi), i Kibeho, no hirya no hino mu gihugu. Abo se baribwira ko ubutabera butagiye kubageraho? Impapuro mpuzamahanga zo kubata muri yombi (Arrest warrants) zatanzwe na Espagne n’Ubufaransa ntizirahinduka ibipapuro, amaherezo abicanyi bazafatwa bashyikirizwe ubutabera. Harya ubwo ngo ni nde witeguye kubaririra ? Raporo ya LONI yiswe Mapping Report yemeza ko ibyo Ingabo za FPR zakoreye muri Congo , zikaharimbagurira Abahutu, bishobora kuzitwa jenoside n’urukiko. Tom Ndahiro byamuteye ubwoba atinya kugira icyo abivugaho ahubwo akikura mu isoni avunga ngo abatanga ibitekerezo ku rubuga www.leprophete.fr nibo bajenosideri!

 

*Nihafatwe n’abandi bicanyi bose, Tom Ndahiro arekere aho kwita abantu b’indakemwa mu mico no mu myifatire ngo ni abajenosideri kandi abicanyi abasize iwe mu mbere!

Leta ya Paul Kagame ikwiye gucika kuri iyi ngeso yo kwirengegiza amategeko y’igihugu bakiha gushinja abantu icyaha kiremereye nka jenoside basa n’aho bigize Imana, yo igena icyiza n’ikibi. Bishoboka bite ko Abayobozi ba Kiliziya gatolika bakomeza kwitwa abajenosideri, bikarangirira aho, tugakomeza tukituramira nk’aho ntacyabaye, ntitubyamagane! Kandi wareba neza ugasanga abo bafata iya mbere mu kutwita abajenosideri ari ba bantu bakoze ibyaha bikomye bagomba gukurikiranwaho. Niba abantu baricecekeye imyaka ikaba ishize ari 17, igihe kirageze ngo ba Tom Ndahiro bakomeza gukomeretsa abo bahemukiye bumvishwe ko batangiye gukina n’umuriro. Bigize ibigirwamana, turabareka, nabo si ugushyekerwa ahari bibwira ko ari ubwenge barusha abandi Banyarwanda! Trop c’est trop/Enough is enough : birakwiye kubwira Tom Ndahiro n’abandi bakora nka we ngo STOP: murakabije kurenga umurongo utukura, mugomba gusubira inyuma.

 

Umwanzuro

 

Tom Ndahiro azwi cyane nk’umukozi wizewe n’umuvugizi wa FPR. Azwi kandi kuba ari na “extremiste tutsi” wujuje ibyangombwa. Niba FPR ikomeje gushyira imbere abantu nka Tom Ndahiro ntikaduhore ko twemera imvugo ya kinyarwanda igira iti”Ibisa birasabirana”. Iturufu y’irondakoko FPR ikomeza gukiniraho nta kindi imaze uretse guhembera umwiryane uzakomeza kudusenyera igihugu. Paul Kagame yari akwiye kwanga gukomeza kugirwa inama n’abantu b’abagome bazwi na bose nka Tom Ndahiro, bafite umutima warindagijwe n’irondakoko. Ngabo ahubwo abafite ingengabitekerezo ya jenoside, niba Paul Kagame yifuza guhana icyo cyaha, yahera kuri Tom Ndahiro. Nk'uko igitabo cy'Umubwiriza kibivuga : "Kumva umunyabuhanga agucyaha biruta gutega amatwi ibisingizo by'igicucu"(Umubwiriza 7,5).

 

Igikwiye gukorwa: Bayobozi ba FPR, nimumanuke muve mu bicu, mushyitse amaguru ku isi. Nimwemere kuganira n’Abanyarwanda(Debate). Igihugu ni icyacu twese, si icyanyu mwenyine. Kuba umuyobozi si fagitire y’uko waguze igihugu, intebe wicayeho izicarwaho n’undi, ejo cyangwa ejobundi. Hari byinshi tunenga imiyoborere y’igihugu cyacu muri iki gihe kandi kuvuga ibitagenda kugira ngo bikosorwe ni uburenganzira n’inshingano ya buri munyagihugu.

 

Thomas Nahimana na Fortunatus Rudakemwa, turi abapadiri tukaba n’Abanyarwanda. Kereka niba Tom Ndahiro yararangije kutwambura ubwenegihugu aduhora ko dukomoka mu bwoko bw’Abahutu we yita Abajenosideri.

 

*Twanze kwitwa “abajenosideri “, bibe ubwa nyuma Tom Ndahiro abivuze, ntazongere no kubikinisha.

 

*Twanze kwitwa aba CDR kuko iryo shyaka rya politiki tutigeze kuba mu barwanashyaka baryo. Nitugira ishyaka tubenguka tukaryijiramo, tuzabimenyesha Tom Ndahiro. Turi bakuru ntidukeneye ko Tom Ndahiro ari we uduhitiramo.

 

*Turi Abanyarwanda nk’abandi benshi bifuza ko igihugu cyacu cyabona inzira yo gukemura ibibazo by’ingutu byugarije Abenegihugu: irondakoko n’ubwicanyi buriherekeza; ukwikubira ubutegetsi n’umwiryane biteza mu Banyarwanda; gusaranganya umutungo w’igihugu bikomeje kuba agatereranzamba kuko abayobozi bakuru bakomeje gusahura igihugu bakirengagiza inyungu rusanga(Intéret général); Ubukene bwugarije rubanda bugatuma bahora biruka inyuma y’icyo gushyira mu nda gusa , ntibabone akanya ko kubaho mu mahoro n’umunezero, bafite ishema ryo kwitwa ABANYARWANDA.

 

*Turifuza gutanga umuganda wacu w’ibitekerezo kugira ngo igihugu cyacu kigire amahoro arambye. Niba hari ababona ko ibyo ari uguta umurongo, siko biri, baribeshya. Ni uko tubyumva.

 

“Rwanda, humeka ituze

Humeka amahoro

Humeka ubumwe

Wizihirwe n’amajyambere”.

 

Padiri Thomas Nahimana

Email : nahimanathom¤yahoo.fr

Tél :0033647434465.

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
E
<br /> <br /> Nsanga ahubwo igihe kigeze ko buri wese yumva uruhare yagize ngo iki gihugu kibe gifite uyu muvumo, ese ubw wumva swishimiye kuba uri aho ariho uvugira, ese ntuziko itegeko nshinga twitoreye<br /> riguha uburenganzira bwo kwishyira ukizana ngfaho rero ishyire wizane ariko ibyo gusebanya no kwumvisha abasoma ibi byose ko RPF ari inkoramabi ahubwo fata iy ambere nk'uwihayimana utubwire ngo<br /> jenoside yabaye nyireba, sinari mfite ububasha bwo kuyihagarika nubwo bwose wavugaga rikijyana Kiliziya ifite ingufu zihagije n'ubu zirahari, wanze gutabara abari mu kaga bapfa ureba ubagenda<br /> hejuru none n'ubu nturashyira intwaro yawe yitwa ururimi rubi hasi ngo uhoze abakirira kubera kubura ababo.<br /> <br /> <br />  <br /> <br /> <br /> None se padi ubwo uzabwira iki Uwiteka uzakubaza aho wasize intama yakuragije, uzamubwira se ngo intama ntutsi cya gihe muri 1994 zari zananiye nziteza ibirura, cyangwa zari zirwaye uburenge<br /> ndazitwika ngo zitanduza izindi/ Nonese ye, ko usaba ngo amazi ahinduke divayi atasabye ngo ibirura by'abahutu bibe intama bize biturane n'intama wagombye kuba wari uragiye, ese ye ubwo nibazuka<br /> uzababwira ngo burya twabigishaga ibyo tutemera, ko wabakunze buhoro!!!!!!!!!!!!!!!!!!<br /> <br /> <br /> <br />
Répondre
M
<br /> <br /> DUTEGETSE KO IRI<br /> TEGEKO NSHINGA RIKURIKIZWA KANDI RITANGAZWA MU IGAZETI YA LETA YA REPUBULIKA Y'U RWANDA.<br /> <br /> Reka tujye tubanyurizamo tubereke ibyo itegeko nshinga rya repeburika y,u Rwanda rivuga kugira ngo namwe ni mujya muvuga mujye mu menya aho mutangirira naho murangiriza kuko mupfa kuvuga<br /> gusa.<br /> <br /> Twebwe, Abanyarwanda,<br /> <br /> <br /> 1.Nyuma ya jenoside yateguwe ikanashyirishwa mu bikorwa n’abayobozi babi n'abandi bose bayigizemo uruhare, igahitana abana b’u Rwanda barenga miliyoni;<br /> <br /> <br /> 2.Twiyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyo<br /> igaragariramo byose, ndetse no kurandura burundu amacakubiri ashingiye ku moko, ku turere n'andi macakubiri ayo ari yo yose;<br /> <br /> <br /> 3.Twiyemeje kurwanya ubutegetsi bw’igitugu dushyiraho inzego za<br /> demokarasi n’abayobozi twihitiyemo nta gahato;<br /> <br /> <br /> 4.Dushimangiye ko ari ngombwa kubumbatira no guharanira ubumwe<br /> n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda bwashegeshwe na jenoside n’ingaruka zayo;<br /> <br /> <br /> 5.Tuzirikanye ko amahoro n’ubumwe bw’Abanyarwanda ari byo nkingi<br /> ikomeye y’amajyambere y’Igihugu n’iterambere ry’Abanyarwanda;<br /> <br /> <br /> 6.Twiyemeje kubaka Leta igendera ku mategeko, ishingiye ku<br /> iyubahiriza ry’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye, gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize, ubworoherane no gukemura ibibazo binyuze mu<br /> mushyikirano;<br /> <br /> <br /> 7.Dushingiye ku mahirwe dufite yo kugira Igihugu kimwe, ururimi<br /> rumwe, umuco umwe n’amateka maremare dusangiye bigomba gutuma tugira imyumvire imwe y’aho tugana;<br /> <br /> <br /> 8.Tumaze kubona ko ari ngombwa gushaka mu mateka yacu amaze imyaka<br /> amagana imigenzereze myiza yarangaga abakurambere bacu igomba gushingirwaho kugira ngo Igihugu kibashe kubaho no kugira ubwisanzure;<br /> 9.Twongeye guhamya ko twiyemeje gukurikiza amahame y’uburenganzira bwa muntu nk’uko ateganywa n’Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yo ku wa 26 Kamena 1945, Amasezerano Mpuzamahanga yo ku<br /> wa 9 Ukuboza 1948 yerekeye gukumira no guhana icyaha cya jenoside, Itangazo Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa muntu ryo ku wa 10 Ukuboza 1948, Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye guca burundu<br /> ivanguramoko iryo ari ryo ryose yo ku wa 7 Werurwe 1966, Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye uburenganzira mu by’ubukungu, imibereho myiza n’umuco yo ku wa 19 Ukuboza 1966, Amasezerano Mpuzamahanga<br /> yerekeye uburenganzira mu by’imbonezamubano na politiki yo ku wa 19 Ukuboza 1966, Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye guca burundu ivangura iryo ari ryo ryose rikorerwa abagore yo ku wa 1 Gicurasi<br /> 1980, Amasezerano Nyafurika yerekeye uburenganzira bwa muntu n’ubw’Abaturage yo ku wa 27 Kamena 1981 n’Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye uburenganzira bw’umwana yo ku wa 20 Ugushyingo<br /> 1989;<br /> <br /> <br /> 10.10° Twiyemeje guharanira ko haba uburenganzira bungana mu<br /> Banyarwanda no hagati y’Abagore n’Abagabo bitabangamiye amahame y'uburinganire n'ubwuzuzanye bwabo mu iterambere ry'Igihugu;<br /> <br /> <br /> 11.11°Twiyemeje guharanira kongera ubumenyi n’ubushobozi<br /> bw’abakozi, kurwanya12.ubujiji, guteza imbere ikoranabuhanga no guharanira amajyambere n’imibereho13.myiza y’Abanyarwanda;14.Tumaze kubona ko nyuma y’igihe cy’inzibacyuho, u Rwanda rugomba<br /> kugengwa n’Itegeko Nshinga rigizwe n’ibitekerezo byatanzwe n’Abanyarwanda ubwabo;<br /> Twemeje muri referendumu iri Tegeko Nshinga kandi ni ryo tegeko risumba ayandi muri Repubulika y'u Rwanda.<br /> <br /> <br /> <br />
Répondre
M
<br /> <br />  “Nimuhitemo neza muhitamo amahoro”<br /> <br /> <br /> Nuko babahonda ntimunoge, ariko<br /> ukuri murakuzi<br /> <br /> <br /> Tom genda ur’umuhanga mukuvuguruza izi nterahamwe, komereza aho<br /> tukurinyuma cyane wenda bazageraho bahinduke babe abantu. Uretse ko ar’abasazi ibyo bavuga byose nta shingiro bifite, baravangiwe hamwe bati indege, bati kwica n’ibindi byinshi. HAMWE <br /> Abo basenyeri ahubwo bapfuye gake, amacakubiri yabo,nubugome bakoze koko… sha iyi si ibitse byinshi,  ariko burya bajye bamenya ko ingaruka y'abo<br /> basenyeri banyu ari urupfu nka ya mvugo ya bibiliya ngo ingaruka y’icyaha n’urupfu.<br /> <br /> <br /> Amacakubiri mwayasimbuje<br /> gatekisimu<br /> <br /> <br /> Amacakubiri yabo, ni ryari se papa jean paul 2 atahwemye kubagira inama ngo<br /> bitandukanye na politiki bakanga kumwumvira, ingaruka yi icyaha ni urupfu nabivuze, ntakindi bagombaga kubona, kuko abo bateguriye genocide yabibicishije   bari abantu, mutuze abanyarwanda babone uko ...bazabaryoza ibyo mwakoze, naho ibyanyu byararangiye, ibi<br /> n’ibitabapfu mwirirwamo gusa, mwakwita abantu intore, mwakwita abantu abambari ba fpr,yewe muzi ko idakina ikorera kumucyo nta manyanga, ntacyo bizayihinduraho.<br /> <br /> <br /> FPR yabatsinze, kandi izabatsinda<br /> ntaho yagiye izi ibyanyu<br /> <br /> <br /> Ndetse nta nicyo bizayitwara ndavuga FPR, kuko namwe mwari muri mouvement<br /> revolutionnaire (MRND,CDR,PARMEHUTU n’ayandi mashyaka mwari muziko abatutsi muzabica mukabamarira kw’icumu. Mwe ngo mwaharaniraga amajyambere, twarayabonye, niba yar’ayo kwica ubwoko bw’abatutsi<br /> yeweweeee, ntacyo byatanze.uretse kubaroha mubintu bizahora bibakomanga kumutima kugeza mukurikiye abo mwishe.  <br /> <br /> <br /> Nimuhitemo gukorera Imana cyangwa<br />  Shitani<br /> <br /> <br /> Kandi Imana Muvuga ko mukorera irabarora,gusa sinzi ko mukizera Imana ahubwo hari<br /> cya Dayimoni cy’ubugome mwibanira.mureke rero inkuge ya nowa Imana yategetse ko ni mutayizamo muzaba nka cya gihe cya nowa,ibyaha mwakoze ni byo bibagaruka ni mwumve,kandi ni mutaza mu nkuge<br /> murashize rwose,kunda u rwanda rwakubyaye,reka iby’abazungu bagushukisha by’iminsi mike,kuko amazi y’amasabano ntamara inyota...mbaye mbaburiye,aya ni amabwiriza ya Mose.<br /> <br /> <br /> Guhinduka birashoboka kumuntu ushaka amahoro, ntimurakerererwa kuko Abanyarwanda<br /> bagira imbabazi, muje neza mugasaba imbabazi, mwababarirwa<br /> <br /> <br /> Amahoro kuri<br /> mwese.<br /> <br /> <br /> <br />
Répondre
N
<br /> <br /> Niko wa mucdr w'umupadiri, ubona ko ibi bigambo byawe byuzuye amatiku hari ubyitayeho. Icyo ugamije ntawe utakibona. Urashaka kugarura inzira y'amoko, en résumé urumva ko nibongera kuvuga rubanda<br /> nyamwinshi, mbese urimo gutekereza mu gihutu cya kera. Nkukurire rero inzira ku murima, u Rwanda mbona ubu, umwana w'umunyarwanda w'ubu uretse mwebwe intangorwa nke ziba i Burayi, umunyarwanda<br /> nyamunyarwanda, atari umucdr nkawe (muri bake d'ailleurs, umuntu yababarisha intoki), ni ALLERGIQUE ku bintu by'amoko. Ushakishe rwose indi turufu wazavanishaho KAGAME, ariko atari ugutekereza no<br /> gushaka gukora nko mu gihutu cya kera. Urata igihe rwose, ndetse numva unteye agahinda. Turi mu gihugu, twabayeho ku ngoma zose, shaka indi turufu, iy'igihutu yo rwose yibagirwe. Uri PADIRI,<br /> shyiraho club z'ubumwe n'ubwiyunge, irinde biriya bigambo byawe bidafite aho bishingiye, byuzuye amatiku, reba kure, reba imbere yawe, reba aho igihugu cyavuye, reba aho kigeze, kora analyse<br /> comme un intellectuel, amagambo uvuga n'ayo umuturage wa NZAHAHA aho uvvuka, muracyatekereza kimwe, mbese ibintu wandika biteye iseseme, mbese umuntu yakubabarira niko warezwe. MURI MAKE, mushake<br /> indi ntwaro yo kuvanaho KAGAME, ibigambo nka biriya ntawe utabona ko ari ibitiku, KAGAME ARAKUNZWE 100 %, yanzwe n'agaco gato k'ABANTU BOSE NKAMWE BADASHOBOTSE, BAGIYE BAHUNGA U RWANDA KU MPAMVU<br /> ZITANDUKANYE. INTAMBARA YARABAYE, YAHITANYE BENSHI, BAMWE BAZIRA UBWOKO BWABO, NKAWE PADIRI WABAYE UWA MBERE WO KUBYAMAGANA. NTAWUTAZI KO HARI ABAGUYE I KIBEHO, I KONGO N'AHANDI, C'EST<br /> REGRETABLE, WAKWIBAZA DANS QUELLES CIRCONSTANCES BAPFUYE. IGISHA RERO IBINTU BIZIMA, TUVANEHO UBWO BUCDR BWAWE. WARARA WIGISHA, WAKWANDIKA IBINGANA IKI, WAZANA AMAFOTO Y'ABASENYERI BAPFUYE, WARI<br /> UKWIYE KWIBAZA NK'UMUNTU WIHAYE IMANA QUELLES SONT LES ORIGINES PROFONDES DE TOUT CELA???? UKOZE IZO REFLEXIONS NTIWAKONGERA KWANDIKA IBI BIGAMBO BYAWE, BYUZUYE IBITIKU,  BIDUTESHA IGIHE.<br /> <br /> <br /> <br />
Répondre
M
<br /> <br /> @Ndinabo, ufite ikibazo  cyo guhindura inyandiko zabandi ukazivana muri context zanditswemo, kandi s’ikibazo w’ihariye, n’ikibazo ufite wowe n’izongirwa abapadiri.<br /> <br /> <br /> Kuri twebwe twabashije gusoma inyandiko ya Thom<br /> twarangiza tukumva uburyo ababapadiri bayigoretse kugirango bahishe ukuri Thom yari yashize hanze, ubona ko abanzi b’urwanda mu mutwe habo huzuye amazi gusa. Ubwo baherahe, babikurahe, nihe thom<br /> y’igeze avuga ko Zezu ari umu CDR ? Uwaba yabisomye yabinyereka.<br /> <br /> <br /> Kandi hari n’ikindi ngya nibaza, abavuga ko FPR y’igisha<br /> ko abahutu ari aba jenosideri babikurahe ? inyigisho nzi ya FPR kuri jenoside nuko jenoside yakozwe n’ubuyobozi bubi, ikorwa mu izina rya abahutu igambiriye kwica ubwoko bwabatutsi ndetse<br /> n’abahutu badashyigikiye iyo gahunda, ibyo rero ntibisobanuye ko umuhutu wese  ari umujenosideri. Iyo n’inyigisho ya Ndinabo naba Padiri be.<br /> <br /> <br /> Ikindi kandi biteye isoni kubona umukristo nkawe ushaka<br /> kugereranya gucyahwa kwabariya bapadiri, ukabyita ngo bararenganywa, uzige amateka cg ubaze abize theologie, ntagihe nakimwe abakristu bigeze barenganywa kubera imyumvire yabo muri politiki,<br /> bagiye bazira kutumvikana nabanyedini bagenzi babo, uzarebe abaprotestanti barenga miliyoni na mirongona bishwe nakiriziya gatolika bazize kutumvikana kubyerekeye indulugensiya(indulgence)urugero<br /> nka Martin Luther, John wesley, calvin etc…ariko bariya bapadiri barazira ibinyoma byabo, ibihuha, kubiba urwangano nibindi byinshi umuntu atarondora, ibyo nibyo wita kurenganywa<br /> kwakiriziya ? Uzabaze abayoboke  bakiriziya ko bashigiye ariya mashitani usibye wowe wataye umutwe nkabo.<br /> <br /> <br /> Inama nakugira n’uko mwareba kure, isi aho irimo iragana<br /> nintambara murwana, ntabgo bijyanye.murebe ibyabagirira akamaro, uzabaze ubufaransa bwaribubashyigiye ko atari bwo ubu busigaye buri kwisonga mu gufata abajenosideri, unarebe ibya maping report<br /> uburyo yacecekeshejwe ikaba itagifite n’akamaro, wongere urebe ingabo z’urwanda na polisi uburyo  UN izikoresha kandi ari nayo yasohoye iyo<br /> rapport.ibyo bibafungure amaso.<br /> <br /> <br /> Amahoro y’imana abane namwe !<br /> <br /> <br /> <br />
Répondre
N
<br /> <br /> Yewe, baragowe abiha kwikoma kiliziya bahereye kubapadiri! Ntabwo abapadiri ari ba humiliza nkuyobore kandi babika kure! Bikanatsinda bafite impano bahabwa na Nyagasani FPR idafite! Ngaho se FPR<br /> nigaragaze ubugabo maze irushe Nero ubugome watwitse umujyi wa Roma akavuga ko ari abakristu babikoze kugirango abamarire ku icumu!<br /> <br /> <br /> Ariko  hari ikibazo ministre w'ububanyi n'amahanga wa Congo yigeze kubaza FPR mu gihe bashyikiranaga ku kibazo cya Congo na FDLR! kugeza ubu ntabwo FPR cyangwa abanyabwenge babo bari batanga<br /> igisubizo! Uwo mu ministre wa Congo yaravuze ati" Twemere ko abanyarwanda bagizwe n'amoko 3, abahutu 85%, abatutsi 14% abatwa 1%; ati noneho tube turetse iby'abatwa tuvuge ko nibura abatutsi<br /> bangana na 15%; noneho dufate ko buri muhutu yishe umututsi nibura umwe, ati bigenze gutyo abatutsi bose bashoboraga kwicwa uko ari 15% n'abahutu 15% abandi bahutu bagera kuri 70% bakabura<br /> umututsi bica! None nimutubwire niba nta muhutu utarishe uba mu Rwanda koko? Ubwo se abo bahutu bose bishe abatutsi bangahe kuburyo haboneka n'abatutsi barokoka?" kugeza ubu iki kibazo FPR<br /> n'abambari bayo ntibarakibonera igisubizo ahubwo bahora bavuga ngo abahutu ni abicanyi nuwavutse uwo munsi! Imvugo zivuga ngo abana b'abahutu nibo babi kurusha base zagiye zigaragara kuri izi<br /> mbuga! Thom Ndahiro rero kuvuga ko na Yezu ari umujenosideri ntibintangaje kuko kunywa amaraso menshi byababujije no gutekereza ahubwo bakabona ibintu n'abantu ,byose ari umutuku!<br /> <br /> <br /> Mungu anibebe!!<br /> <br /> <br /> <br />
Répondre