Mwa bagore mwe, kugira ngo mutitwa "injiji" mugomba gutoresha itegeko-nshinga rinyemerera kuzapfira kubutegetsi !
[Ndlr : Muri iyi minsi Kagame Paul yadukanye imvugo y’iterabwoba yo kumvisha abantu ko abatemera ibyo avuga ari injiji, mbese niwe muhanga wenyine ubaho ku isi,iyo mvugo asigaye ayongeraho ko aramutse adahari u Rwanda rwapfa bwa kabiri !! Niba se u Rwanda rwarapfuye, umupfu yongera kubaho ate ? Ikuzimu se barongera bagapfa ? Ese abo avuga bapfuye batazemera kongera gupfa ni bande ? Imvugo nkizi tuzisangana abanyagitugu benshi bageze mu bihe byabo bya nyuma, na Kadafi yavuye kuri iyi si avuga ko abamurwanya ntacyo bazageraho kuko ari imbeba !! None se aba bagore yise abadepite nibo bazamubera urukingo ?]
Umuvugizi umaze iminsi ukora iperereza ku cyatumye hirukanwa uwahoze ari minisitiri w’ubutabera, Karugarama Tharcisse, hamwe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’inama z’abaminisitiri n’itangazamakuru, Protazi Musoni.
Amakuru atugeraho akaba yemeza ko ibyo byabaye nyuma y’aho abo baminisitiri bombi batanzweho raporo n’inzego z’iperereza za Kagame, zibarega ko batindije ivugururwa ry’itegeko rigomba gutorwa n’abaturage, nkuko bigenwa n’Itegeko Nshinga .
Ibi bikaba byarabaye nyuma y’aho perezida Kagame ashyize igitutu kuri minisitiri Karugarama, wari ufite inshingano zo kwihutisha itorwa ry’iri tegeko, ryemerera Perezida Kagame kuguma ku butegetsi ubuziraherezo. By’umwihariko iri tegeko rikaba rigomba gutorwa n’abaturage ubwabo kubera ko ubusanzwe Itegeko Nshinga rigena ko Perezida w’u Rwanda agomba gutorerwa imyaka irindwi, inshuro ebyiri gusa.
Kubera inyota perezida Kagame asanganywe yo kuguma ku butegetsi, yashyizeho igitutu uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera, Karugarama Tharcisse, kugirango ashyikirize igikoni cye “Komisiyo y’amatora” uwo mushinga w’itorwa ry’itegeko, ryari kugena ko Perezida Kagame ayobora igihugu ubuziraherezo. Igikoni cya Komisiyo y’amatora perezida Kagame yamenyereye kugaburira umubare w’amajwi ashaka kubona, yaba ku mwanya wa perezida wa Repubulika, Sena ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko, icyo gikoni na cyo kikabigaburira abanyarwanda uko kishakiye, kitanagize n’isoni zo kubabeshya ko ari bo batoye n’amajwi menshi ”Percentage” aba yagenwe n’umunyagitugu Kagame.
Ku bazi umunyagitugu Kagame, iki gikorwa cyo gutinza itorwa rimugena mu kuramba ku butegetsi, cyakozwe na ba minisitiri Karugarama ndetse na Musoni, ni icyaha gikomeye gituma baragombaga kwirukanwa ku myanya yabo, ndetse bakangishwa rubanda, kuko bari bafite inshingano bahawe n’inama y’abaminisitiri zo kwihutisha icyo gikorwa, ibi bikaba ari na byo byatumye bibasirwa n’itangazamakuru rikoreshwa n’inzego z’ubutasi za Kagame.
Ikererwa ry’icyo gikorwa riraza ishinga Perezida Kagame, cyane cyane ko uko bucya n’uko bukeye abona iminsi yo kuguma ku butegetsi igenda yicuma, mu gihe n’Inteko Ishinga Amategeko yagiye akoresha uko yishakiye ntacyo imumariye, dore ko yagiye ayikoresha uko yishakiye kugeza n’aho avuguruye 95% ry’Itegeko Nshinga abaturage bitoreye. Ibi bikaba byaratumye Kagame yirukana aba ba minisitiri bombi, akanakoresha inzego z’ubutasi ze ndetse n’itangazamakuru rye, ririmo The newtimes.co.rw na www.igihe.com mu kubandagaza, kugirango hatazagira umenya icyo yabirukaniye doreko Tharcisse Karugarama na Protazi Musoni ni bo banyamuryango b’imena ba FPR bari basigaye mu myanya ikomeye y’ubutegetsi bwa Kagame ; abandi akaba yaragiye abasenya mu buryo butandukanye kubera gutinya baringa yabo kugirango asigarane abamotsi be akoresha ukwo yishakiye.
Gasasira, Sweden.