"Mundebe, sindi umuntu ukeneye manda ya gatatu. Sinyishaka "Perezida Kagame Paul"
Kagame Paul yasubije ihurizo yari yahaye abayoboke b’ishyaka rye rya FPR ryo gushaka igisubizo cya manda ye ya gatatu none atanze igisubizo cy'umukoro yatanze abayoboke be bose bataramugezaho impapuro banditseho ibisubizo byabo !Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 27 Gashyantare 2013, yavuze ko nta manda yindi akeneye nk’uko yakunze kubibazwa cyane n’abanyamakuru ndetse hakaba hari hatangiye ikinamico mubaturage ryo kuvuga ko ntawundi wayobora igihugu uretse kagame Paul.
Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru ko nta nyota y’indi manda afite, ati "Mundebe, sindi umuntu ukeneye manda ya gatatu. Sinyishaka !" Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru « igihe.com », Perezida Kagame yavuze ko hatahindurwa Itegekonshinga ry’u Rwanda kugira ngo asubire kuyobora, avuga ko ibyo bigomba gukuraho urujijo ku baba bagitekereza ko ari ko byagenda.Muri icyo kiganiro kandi Kagame yavuze ko yiteguye gukorana n'abanyepolitiki b'amashyaka anyuranye ari hanze azaza gukorera politiki mu Rwanda , igitegerejwe ni ukuzamenya uburyo ayo mashyaka azakirwamo!
Perezida Kagame yasabwe n’Abanyarwanda batandukanye kongera kwiyamamariza indi manda nubwo iyo ari kuyobora ari yo ya nyuma yemerewe n’Itegekonshinga ry’u Rwanda. Muri Mutarama 2013 ubwo yasuraga uturere twa Nyamasheke na Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba umuturage umwe yamubwiye ko abona ibyo yagejeje ku Rwanda ari byinshi kandi byiza, akaba akwiye gukomereza aho ageze ayobora indi manda ; uwo muturage (umwarimukazi) yanongereyeho ko Kagame agomba kwima amatwi abanyarwanda baba i Burayi bamutesha umutwe maze akemera kuguma kubutegetsi !
Niba Kagame yiyemeje kutazongera kwiyamamaza ,ubwo FPR igiye gutegura irindi hurizo !
Itegeko nshinga ryubahirijwe Paul Kagame akarangiza manda ye ,cyaba ari igikorwa gikomeye mu mateka y’u Rwanda kuko bwaba bubaye ubwa mbere perezida w’u Rwanda arangiza igihe cye cyo kuyobora ateganyirizwa n’amategeko adahinduye itegeko nshinga ngo yiyongeze manda !
Icyaba gisigaye ni ukumenya niba u Rwanda rwaba rugiye kuyoboka inzira ya demokarasi kuburyo urubuga rwa politiki rwafungurwa abanyarwanda bakagira amahirwe yo kwihitiramo abayobozi babayobora badahatiwe gutora umuntu runaka ku ngufu ,kuko ntacyo byaba bimaze ishyaka nka FPR rikomeje gukinisha abanyarwanda maze rikajya mu bwiru bwaryo rikagena umuntu bazatoresha abaturage ku ngufu , niba FPR yarakoze neza niyemere ijye mu ruhando n’andi mashyaka nta terabwoba maze abanyarwanda bazatore mu mucyo , ibyo nibyo bizakiza igihugu cyacu bigasezerera burundu imvururu zisenya igihugu zigatwara n’ubuzima bw’abantu !
Gusa imvugo ya Kagame n'iyo kwitonderwa cyane kuko itavuye ku mutima ahubwo ari uburyo bwo kureshya ibihugu by'amahanga kugira ngo bifungure imfashanyo yahagaritswe ku Rwanda dore ko ubu ubuzima bw'igihugu bushobora guhagarara ibyo bikaba binemezwa na Tony Blair umujyanama wa Kagame Paul ari nawe umukingira ikibaba mu mahano yose akora mu Rwanda no muri Congo! Mu minsi ishize Kagame yivugiye ko yambuka ikiraro akigeze iruhande, imyaka 4 isigaye kugira ngo manda ye irangire ikaba ari myinshi kuburyo hagati aho yazatungurana abwira abanyarwanda ko yubahirije ikifuzo cy'abaturage (byo kubahimbira) akaba yiyemeje gufata indi manda!
Ubu igitegerejwe ni ukureba imikino leta ya FPR na Kagame barimo bakina kugira ngo bakomeze kujijisha amahanga n’abanyarwanda ko demokarasi yasakaye mu gihugu, gusa abanyarwanda benshi bazemera iyi mvugo ya Kagame bayibonye yagiye mu bikorwa !
Uko iyi nkuru yatangajwe na BBC mu kinyarwanda :
Veritasinfo.fr