Mu Rwanda, ubutegetsi bwa FPR bugejeje uburezi na Mwarimu aho umwanzi ashaka !

Publié le par veritas

Mwarimu-2020.pngMuri iki gihe ubukungu bw'isi bwifashe nabi, mu Rwanda ho inzara n'ubukene n'imibereho mibi byugarije abaturage muri rusange hirya no hino mu gihugu. Abakozi ba Leta bo bararira ayo kwarika, ariko iyo bigeze kuri Mwalimu cyane cyane uwo mu mashuri abanza ho ni agahomamunwa.

Ubushakashatsi bwakozwe na BBC GAHUZAMIRYANGO bugatangazwa mu kiganiro Imvo n'Imvano cyo kuwa 23.07.2011 bwerekanye ko Umwalimu wo mu mashuri abanza ariwe mukozi wa Leta uhembwa nabi kurusha abandi. Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko Mwalimu abaho nabi  mu bukene bukabije, akaba abona icyo arya bimugoye, ntashobora kwiyubakira inzu nziza...

Mu Rwanda Leta ya FPR nta gaciro iha akazi k'ubwalimu, bigatuma abagakora babaho nabi, bagahorana ipfunwe, ugasanga batisanzuye muri société. Ibyo bituma akazi kabo nta musaruro ugaragara gatanga haba kuri bo haba no ku gihugu, nyamara usanga bafite ubushake bwo gukorera igihugu nk'abandi banyarwanda ndetse ugasanga aribo bambere bitanga kurusha abandi bakozi ba Leta bose. Ariko kubera ko bakora bashonje, bataha habi, badafite icyizere cyo gutera imbere nk'abandi, usanga ireme ry'uburezi ryarasubiye inyuma cyane ku buryo abana benshi basigaye barangiza amashuri abanza batazi inyuguti zigize alphabet.

Abana b'abakene nibo bagerwaho bwa mbere n'ingaruka z'imibereho mibi ya Mwalimu, mu gihe abana b'abategetsi boherezwa kwiga mu mashuri akomeye y'i Kigali cyangwa yo mu mahanga. Umwana w'umuturage asigaye yiga nabi ku buryo hari n'abarangiza amashuri abanza batazi kwandika izina ryabo. Kimwe mu bituma ireme ry'uburezi ryarasubiye inyuma ni uko abarimu benshi kugirango bashobore kubona udufaranga two kwibeshaho basigaye bajya kwigisha abana b'abakire mu ngo zabo, bityo ntibabone umwanya wo kwita ku mashuri yabo uko bikwiye. Ariko nta wabarenganya kuko ari ingaruka z'ubutegtsi bubi bw'agatsiko bwikubiye ubukungu bwose bw'igihugu.

Urugero twatanga ni nk'umwarimu uba hano mu mujyi wa Kigali wabwiye BBC ko ahembwa umushahara wa 26.000 Frw kandi aba mu nzu akodesha 20.000 Frw. Ubwo iyo ukwezi gushize asigarana 6.000 Frw yonyine agomba gukuramo ayo kurya, ayo gutega imodoka, n'ibindi. Kugirango abashe kubaho ni ngombwa ko agira ahandi akura utundi dufaranga, aho rero nta handi ni mu turaka agenda akora hirya no hino mu ngo z'abakire.

Dore ubusumba twazaniwe na FPR- Inkotanyi

abana b'abategetsi !-copie-1

Ubushakashatsi bwakozwe na BBC GAHUZAMIRYANGO burerekana ko umushahara w'impuzandengo( salaire mensuel moyen ) wa Mwalimu ari 28.000 Frw ahwanye n'amadolari y'Amerika 38 US$. Duhereye aho turasanga ko buri kwezi Minisitiri ashobora wenyine guhemba abarimu 120, député agahemba abarimu 40, Burugumesitiri wa Komini (Mayor) agahemba abarimu 25, naho Gitifu (Secrétaire Exécutif ) w'Umurenge akaba yahemba abarimu 15.

Kugirango mwumve neza ubusumbane bukabije  buri mu bakozi ba Leta n'ubusambo buri mu bategetsi, reka dufate urugero rwa ba Secrétaires d'Etat muri Minisiteri na ba Gouverneurs b'Intara. Buri wese muri abo bategetsi ahembwa umushahara ungana na 1.774.539 Frw buri kwezi. Abona buri kwezi 300.000 Fr yo kwakira abashyitsi (frais de représentation). Ahabwa kandi buri kwezi 250.000 Frw yo kugura ikarita ya téléphone. Buri kwezi kandi ahabwa 475.000 Frw yo kwita ku modoka ye. Buri myaka itanu ahabwa 5.000.000 Frw yo kugura ibikoresho byo mu nzu....

Naho mwalimu wagowe uhembwa 28.000 Frw ku kwezi, ashobora gusa kugura  ibiro 48 ( kg) by'ibishyimbo, cyangwa ibiro 30 (kg) by'umuceri, cyangwa amabati 4, cyangwa se umuguro umwe w'inkweto nazo zidakomeye. Uwo mushahara kandi umwemerera kuba yagura gusa idirishya rimwe cyangwa igikombe kimwe cy'irangi. Kugirango abashe kugura urugi rukoze mu cyuma (porte métallique) bimusaba gutanga imishahara y'amezi atatu. Ubwo Leta ibona ko Mwalimu aziyubakira inzu yo kubamo ryari ?

Tugereranye mwarimu wa mbere ya 1994 ni uwo muri iki gihe tugezemo :

Iyo ugereranije umushahara w'umwalimu kuva muri 1994 n'uko byari bimeze mbere y'aho, nibwo ubona neza ubusambo bw'abategetsi b'iyi Leta bikubiye ubukungu bwose bw'igihugu birengagije mwalimu ukora akazi kavunanye arera abana b'u Rwanda. Mbere ya 1994, umwalimu wigisha mu mashuri abanza yahembwaga amafaranga ahwanye n'amadolari y'Amerika 180 US$. Uwo mushahara uraruta uwo mwalimu ahembwa muri iki gihe inshuro esheshatu zose. Icyo gihe ku mushahara w'ukwezi kumwe mwalimu yashoboraga kwigurira amabati 40, cyangwa ibirayi bingana na 750 kg, cyangwa ibishyimbo bingana na 3.500 kg ni ukuvuga toni eshatu n'igice.

Yashoboraga kandi kugura portes métalliques esheshatu (6) cyangwa amagare atatu (3). Mbere ya 1994, umushahara wa Ministre warutaga uwa mwalimu inshuro umunani gusa. Icyo gihe kandi Burugumesitiri wa Komini ubu dusigaye twita Mayor yarushaga umwalimu ibihumbi bine (4.000 Frw) byonyine.

Iyo mibare irerekana akarengane umwalimu wo mu Rwanda akorerwa n'ubutegetsi. Niba n'uwo mu giturage we ashobora kugerageza kwirwanaho ahinga akalima ke kugirango abone ko bwacya kabiri. Ariko uwo mu mujyi we afite ibibazo birebire cyane cyane nka hano i Kigali  aho ntawe ugira munsi y'urugo, umuntu arya ari uko yagiye ku isoko.

Iyo ugereranije no mu bindi bihugu, umwalimu wo mu Rwanda niwe ukiri hasi cyane ku isi yose. Nyamara abategetsi bacu bahora baririmba ko u Rwanda rwateye imbere mu nzego zose. Byagera ku kibazo cya Mwalimu bati igihugu kirakennye. Amatora yaba yegereje bati mwalimu tumuguriye igare nawe ajye agenda yicaye, tunamushyiriyeho MWALIMU-SACCO izamuzamura. Bakongera gusaba uburenganzira bwabo bati tubabumbiye mu ITORERO kandi mube Intore nziza, ubundi muceceke.

Buri gihe iyo hagize ubaza ikibazo cy'umushahara wa Mwalimu abategetsi basubiza ko igihugu gikennye. Nyamara bwacya ukumva ngo baguze amadege, batumije  mamodoka ahenze, cyangwa bazamuye imiturirwa y'amagorofa 18 ahahoze gare routière hano i Kigali. Yego ikibazo ni ubusambo ariko nkeka ko iyo Intore nkuru (ndlr : umutalibani) iba yarize ikibazo cya Mwalimu kiba cyarakemutse kera. Igihugu cyacu rero gifite ingorane zo kuyoborwa n'umuntu w'inkandagirabitabo utazi agaciro ka Mwalimu. Ese umuntu wita abategetsi bagenzi be ibigarasha, ubwo Mwalimu we ni iki imbere ye ?

Kugira ngo ibyo byose birangire, abalimu bakwiye guhaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo. Abaturage bose bakwiye guhagurukira rimwe bagatangira impinduramatwara igomba kubageza ku buyobozi bunogeye buri wese, budasumbanya abana b'u Rwanda. U Rwanda rukeneye umutegetsi wize, uzi ubwenge, ufite ubushishozi, kandi ufite ubushake bwo guha agaciro umulimo mu nzego zose, kuko buri muntu agomba gukora umulimo ushobora kumutunga akagira ishema mu bandi ryo gukorera igihugu cye.

Felicien  HABARUGIRA.

inyabutatu

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

Nta soni koko ? Ngo u Rwanda rwateye imbere, ngo ubukene bwaragabanutse n'ibindi binyoma byinshi ariko mwarimu wa mbere ya 94 akarusha mwarimu w'iki gihe umushahara wikubye incuro 6 !!!

uretse umutegetsi w'iki gihe mu Rwanda ushobora kuvuga ko yateye imbere abandi bo basubiye inyuma incuro zirenga 6! Ubutegetsi buragwira Bikindi Simon yarabiririmbye abantu bakagira ngo ni
ugushyushya urugamba none dore iryavuzwe riratashye !

Répondre